Guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri sitade nto ya Remera harabera umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Sitting Volleyball,umukino uhuz u Rwanda na Misiri (18h00’).
U Rwanda
rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze Algeria amaseti 3-1 (19-25, 25-19, 25-19 na
25-15) mu mukino wa ½ cy’irangiza. U Rwanda rwahise rugera ku mukino wa nyuma
ku nshuro ya kabiri rwikurikiranya kuko no mu 2017 bahageranye na Misiri.
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi yabagejeje ku mukino wa nyuma
Vuningabo Emile kapiteni w'u Rwanda
Umukino w'u Rwanda na Algeria
U Rwanda
rwari rwasoje itsinda rya mbere (A) ruri ku mwanya w amber ruhita ruhura na
Algeria yari yasoje ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya kabiri (B).
Misiri
yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kenya amaseti 3-0 (25-9, 25-6, 25-10), muri ½
cy’irangiza. Misiri yari yageze muri ½ ibanje kuba iya mbere mu itsinda rya
kabiri (B) mu gihe Kenya yari iya kabiri mu itsinda rya mbere (A) inyuma y’u
Rwanda.
Haririmbwa Rwanda Nziza
Mu gihe
umukino wa nyuma ukinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’), saa cyenda zuzuye
(15h00’) ikipe y’igihugu ya Kenya
iracakirana na Algeria mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Morocco na
South Africa bagomba guhura bahatanira umwanya wa Gatanu kugeza kuwa Gatandatu
(5-6).
Mu myanya y'icyubahiro
Dore uko
gahunda iteye:
10h00’:
South Africa vs Morocco (umwanya wa 5-6)
15h00’:
Algeria vs Kenya (Umwanya wa gatatu)
18h00’:
Rwanda vs Egypt (umukino wa nyuma)
TANGA IGITECYEREZO