Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yageneye ikigo ngororamuco inkunga ya mudasobwa 12 Ikigo Ngororamuco cya Iwawa mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ikoranabuhanga inemerera igishoro batatu bahize abandi mu barangije amasomo.
Kuri uyu wa 20 Nzeli 2019 nibwo urubyiruko rugera ku
1678 rwahoze mu biyobyabwenge rwari rumaze umwaka rugororerwa Iwawa rwasoje
amasomo rukaba rugiye gusubira mu buzima busanzwe.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku
rwego rw’Intara y’Uburengerazuba n’abahagarariye Minisiteri zitandukanye.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda isanzwe ari
umufatanyabikorwa w’iki kigo, yakigeneye inkunga ya mudasobwa 12 mu rwego rwo
gushyigikira iterambere ry’ikoranuhanga.
MTN kandi yemereye abanyeshuri batatu bahize abandi mu
basoje amasomo, igishoro aho nyuma yo guhabwa amahugurwa bazakora ubucuruzi
bukorwa n’iki kigo burimo gucuruza amafaranga yo guhamagara na MTN Mobile Money
bakazabigezwaho aho bazaba bari hose.
Uwitwa Nyamurinda Vedaste yavuze ko iki gishoro yahawe
kigiye kumufasha guhindura ubuzima no kubaho neza n’umuryango we. Ati “Nyuma yo kurangiza iki cyiciro nishimiye ko
mbonye ubu bufasha bwo kwihangira umushinga kandi nzashobora kwibeshaho njyewe
n’umuryango wanjye.”
Muri Kamena nibwo MTN yagize igikorwa cya 21 Days Of Yello Care aho bagiye bakora ibikorwa bitandukanye bifite abaturage akamaro, bikaba byaranageze ku kigo cya ngororamuco cya Iwawa.
Abagororerwa Iwawa bagiye kurushaho gukoresha ikoranabuhanga bitewe n'inkunga ya MTN
Abasoje amasomo Iwawa bahize abandi bemerewe igishoro na MTN
TANGA IGITECYEREZO