RFL
Kigali

Phil Peter na Briane mu bashimye impano ya DJ Pome

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/05/2024 13:12
0


Iyonizera Assa Alain [DJ Pome] uri mu basore bakiri bato ariko bafite ubuhanga mu byo kuvanga umuziki, akomeje gushimwa n’abakuru muri uyu mwuga bitewe n’udushya n’ubwitange abikorana.



DJ Pome wabonye izuba ku wa 10 Ukuboza 2002 agasoreza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu na Mudasobwa akomeje kwerekana itandukaniro.

Mu kiganiro na InyaRwanda yavuze ko aka kazi yatangiye kugakora ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye asoje aza gutangira kubikora by’umwuga.

Uyu akaba yarakoze kuri Tesla Club, Amaliza, Nova Beach, El Classico Beach, yitabajwe mu birori byaherekeje Tour Du Rwanda akaba ari na we wafatashishije mu birori byabereye mu bwato Shaddyboo aheruka gukorera Rubavu.

Ibi bikaba ari birori byitabiwe n’abarimo Kenny Sol, Afrique, Momolava ndetse na Phil Peter banafatanije gususurutsa abitabiye ibi birori.

DJ Pome avuga ko Phil Peter yashimye ibyo akora amusaba ariko gukomeza kujya yihugura, mu gihe DJ Briane we yamubwiye gukomeza gukora cyane ndetse no kurema inshuti ko bifasha.

Uyu musore agaruka ku buryo akoramo ibintu bye, yavuze ko ikimufasha harimo kuba abikora abikunze ariko no kuba afite ubumenyi bwihariye kuri mudasobwa.

Intego ya DJ Pome ayisobanura agira ati”Nshaka kujya nkora mu buryo bwa Live mbinyujije ku mbuga zanjye nkoranyambaga nka YouTube ngiye kugiraho ibihumbi 5 byaba ‘Subscribers’.”

Mu bindi bitewe nuko yifuza ko abantu bakomeza kumenya ibyo akora ari benshi, byibuze buri byumweru bibiri ashaka kuzajya ashyira hanze ‘Mix’ yibanda ku ndirimbo z’inyarwanda.

Kugeza ubu kandi DJ Pome akorera RC Rubavu mu kiganiro cyibanda ku myidagaduro cya Hot Friday.DJ Phil Peter aha yari kumwe na DJ Pome yishimiye uburyo abikoramo akamusaba gukomeza kujya ariko yihugura DJ Pome ubumenyi afite kuri mudasobwa ni bwo butuma akomeza gukora ibintu byihariye kandi byishimirwa Agenda yitabazwa mu birori n'ibitaramo bitandukanye yaba ibibera i Rubavu ndetse n'i KigaliYitabajwe mu birori byaherekeje Tour Du Rwanda intego ikaba ari ugukomeza gushakisha uko ibintu bye byagera ku bantu benshi anifashishije ikoranabuhangaKu mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha DJ Pome nubwo akiri muto imyaka itagera kuri 22 ariko akomeje kunyura benshi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND