Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina na Laurine Izere [The Trainer] bihariye agahigo kadafite undi mu myidagaduro nyarwanda ndetse gafite mbarwa muri rusange kubakoresha urubuga rwa Instagram.
Biragoye kubona umuntu wasangije ibintu abantu akagira
Miliyoni zirenga 90 zarebye ibyo yakoze bitari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi
hose mu bakoresha urubuga rwa Instagram.
Aka gahigo ariko kugeza ubu hakaba hari abanyarwanda
bamaze ku kagira uhereye kuri Kayumba Darina ufite amashusho yakoranye n’umunyabigwi
mu kogosha Safro Fades.
Aho amashusho basangije ababakurikira bakoresheje uburyo
buzwi nka Collabo amaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 95 kuva bayashyira
hanze muri Kanama 2023.
Miliyoni zisaga eshanu nabo bamaze gukanda ‘Like’ mu gihe
kandi abashyize ibitekerezo kuri aya mashusho bakabakaba ibihumbi 26.
Safro Fades akaba azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga
bitewe n’uburyo bwihariye akoresha mu kogosha akoreshe ibyuma bisanzwe bizwiho
gukoreshwa mu gikoni n’ibindi, yanegukanye igihembo cya Grammy.
Kayumba Darina ari mu bantu mbarwa bakoresha urubuga rwa Instagram babashije kugira amashusho yarebwe inshuro zisaga 90
Ku rundi ruhande ariko The Trainer umaze kwandika izina
mu gufasha abantu mu myitozo ngoramubiri ibintu anahuza no gutanga amasomo mu by’imirire.
Akanaba kandi yaraninjiye mu birebana n’imideli aho
atunganya akanacuruza imyambaro y’abasilimu afite amashusho yashyize hanze muri
Gashyantare 2024.
Kuva aya mashusho yajya hanze, benshi bagiye bayashima akaba yarayafatiye mu nzu yagenewe siporo yerekana yitegura kujya mu biruhuko.
Aya mashusho yakoze ku mutima wa Snoop Dogg n’ibindi byamamare.
Kugeza ubu aya mashusho amaze kurebwa inshuro Miliyoni zisaga
92 mu gihe abamaze gukanda ‘Like’ kuriyo basaga Miliyoni 2.
The Trainer amashusho ye atamaze amezi atatu akomeje kugira igikundiro cyo hejuru kuri Instagram
Biragoye kubona abantu bafite utu duhigo habe kuri Cristiano
Ronaldo ukurikirwa cyane kuri uru rubuga hari amashusho yasangije abamukurikira
adafite Miliyoni zingana gutya zayarebye.
Ba Kim Kardashian, Rihanna, Davido na Diamond Platnumz
biragoye kubona amashusho yabo yarebwe cyangwa akagira igikundiro kigera kuri
Miliyoni 90 zirenga.
TANGA IGITECYEREZO