RFL
Kigali

Abanyarwanda babiri bibitseho agahigo kihariye kuri Instagram

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/05/2024 13:24
1


Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina na Laurine Izere [The Trainer] bihariye agahigo kadafite undi mu myidagaduro nyarwanda ndetse gafite mbarwa muri rusange kubakoresha urubuga rwa Instagram.



Biragoye kubona umuntu wasangije ibintu abantu akagira Miliyoni zirenga 90 zarebye ibyo yakoze bitari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi hose mu bakoresha urubuga rwa Instagram.

Aka gahigo ariko kugeza ubu hakaba hari abanyarwanda bamaze ku kagira uhereye kuri Kayumba Darina ufite amashusho yakoranye n’umunyabigwi mu kogosha Safro Fades.

Aho amashusho basangije ababakurikira bakoresheje uburyo buzwi nka Collabo amaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 95 kuva bayashyira hanze muri Kanama 2023.

Miliyoni zisaga eshanu nabo bamaze gukanda ‘Like’ mu gihe kandi abashyize ibitekerezo kuri aya mashusho bakabakaba ibihumbi 26.

Safro Fades akaba azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo bwihariye akoresha mu kogosha akoreshe ibyuma bisanzwe bizwiho gukoreshwa mu gikoni n’ibindi, yanegukanye igihembo cya Grammy.

Kayumba Darina ari mu bantu mbarwa bakoresha urubuga rwa Instagram babashije kugira amashusho yarebwe inshuro zisaga 90

Ku rundi ruhande ariko The Trainer umaze kwandika izina mu gufasha abantu mu myitozo ngoramubiri ibintu anahuza no gutanga amasomo mu by’imirire.

Akanaba kandi yaraninjiye mu birebana n’imideli aho atunganya akanacuruza imyambaro y’abasilimu afite amashusho yashyize hanze muri Gashyantare 2024.

Kuva aya mashusho yajya hanze, benshi bagiye bayashima akaba yarayafatiye mu nzu yagenewe siporo yerekana yitegura kujya mu biruhuko.

Aya mashusho yakoze ku mutima wa Snoop Dogg n’ibindi byamamare.

Kugeza ubu aya mashusho amaze kurebwa inshuro Miliyoni zisaga 92 mu gihe abamaze gukanda ‘Like’ kuriyo basaga Miliyoni 2.

The Trainer amashusho ye atamaze amezi atatu akomeje kugira igikundiro cyo hejuru kuri Instagram

Biragoye kubona abantu bafite utu duhigo habe kuri Cristiano Ronaldo ukurikirwa cyane kuri uru rubuga hari amashusho yasangije abamukurikira adafite Miliyoni zingana gutya zayarebye.

Kugeza ubu uyu mukinnyi rurangiranwa afite Miliyoni 624 zimukurikira kuri Istagram amashusho yagize yarebwe kenshi ni inshuro Miliyoni 179 abo aba ari kumwe n'umuryango we . Kanda hano uyarebe

Ba Kim Kardashian, Rihanna, Davido na Diamond Platnumz biragoye kubona amashusho yabo yarebwe cyangwa akagira igikundiro kigera kuri Miliyoni 90 zirenga.Ni ibyamamare mbarwa bifite agahigo ko kugira amashusho yishimiwe kugera ku kigero cya Miliyoni zisaga 90






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karimu benzema1 week ago
    Twiyubake twubakanabandi¡





Inyarwanda BACKGROUND