Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi ba Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball), yageze mu mikino ya ½ cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika cy’ibihugu itsinze Morocco amaseti 3-0.
Muri ½ , u
Rwanda rurahura na Algeria yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri (B). Umukino
urakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019
muri sitade nto ya Remera ahakomeje kubera iyi mikino. Umukino wa nyuma
uzakinwa kuri iki Cyumweru cya tariki 22 Nzeri 2019 ubwo hazaba hanasozwa
irushanwa muri rusange.
Wari umukino
wa nyuma w’itsinda rya mbere (A), umukino watumye u Rwanda rusoza imikino y’amatsinda
rudatsinzwe kuko rwatangiye rutsinda Kenya amseti 3-2 (17-25, 25-18, 28-26,
19-25 na 15-9).
U Rwanda
rwageze muri ½ cy’irangiza rutsinze Morocco amaseti 3-0 (25-16, 25-17, 25-19).
U Rwanda rwatsinze Morocco rusoza amatsinda rudatsinzwe
Ikipe y’igihugu
ya Misiri ifite igikombe cya 2017 yatwaye itsinze u Rwanda amaseti 3-1 ku
mukino wa nyuma, yageze muri ½ ikaba igomba guhura na Kenya kukoyasoje ku mwanya wa kabiri inyuma y’u Rwanda.
Morocco izahura na South Africa mu gushaka uko bitondeka kuva ku mwanya wa gatanu n'uwa gatandatu.
Murema Jean Baptiste perezida wa NPC Rwanda ari mu ikipe y'u Rwanda
Bizimana Dominique perezida wa NUDOR na we ari mu ikipe y'u Rwanda
Ikipe y'u Rwanda iri mu mikino Nyafurika ya Sittimg Volleyball 2019
Ikipe ya Morocco imwe mu makipe afite izina muri uyu mukino
PHOTOS: Saddam MIHIGo (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO