Ku rutonde ngaruka kwezi rukorwa n’impumashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), u Rwanda ruri ku mwanya wa 130 mu gihe ku rutonde ruheruka rwari urwa 133.
Ni umusaruro
wavuye mu mikino Amavubi aheruka guhuramo na Seychelles bakayitsinda igiteranyo
cy’ibitego icumi (10) mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022
kizabera muri Qatar.
Ku rwego rwa
Afurika, u Rwanda ruri ku mwanya wa 36 mu gihe Senegal ari iya mbere muri
Afurika.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 130 ku isi
Ku rwego rw’isi,
Belgium ni iya mbere igakurikirwa na France, Brezil bari ku mwanya wa gatatu.
England (4) mu gihe Portugal ya Cristiano Ronaldo ari aba gatanu.
Belgium ni iya mbere ku isi
Argentine ya
Lionel Messi iri ku mwanya wa cumi ku isi (10), Croatia ya Luka Modric (8),
Spain (7), Uruguay (6).
Gutsinda Seychelles byatanze amanota ku Mavubi
Senegal
iheruka ku mukino wa nyuma wa AFCON 2019 igatsindwa na Algeria yatwaye
igikombe, iyoboye Afurika n’amanota 1546.
Senegal ni iya mbere muri Afurika
Tunisia ni iya
kabiri ifite amanota 1493 mu gihe Nigeria (3) ifite amanota 1482. Algeria ni
iya kane muri Afurika ikaba iya 38 ku isi n’amanota 1466.
DR Congo
iheruka gutsindwa n’u Rwanda ni iya 55 ku isi ikaba iya cyenda (9) muri
Afurika. Uganda ituranye n’u Rwanda ni iya 80 ku isi ikaba iya 16 muri Afurika
n’iya mbere muri CECAFA.
DR Congo ni iya cyenda muri Afurika na 55 ku isi
Dore ibihugu
11 bya mbere muri CECAFA:
1.Uganda
2.Kenya
3.Sudan
4.Rwanda
5.Tanzania
6.Burundi
7.Ethiopia
8.South
Sudan
9.Djibouti
10.Somalia
11.Erythrea
Uganda iyoboye agace ka CECAFA
Dore ibihugu
10 bya mbere muri Afurika:
1.Senegal
2.Tunisia
3.Nigeria
4.Algeria
5.Morocco
6.Egypt
7.Ghana
8.Cameroon
9.DR Congo
10.Ivory
Coast
Algeria ifite AFCON 2019 ni iya kane muri Afurika
Dore ibihugu
10 bya mbere ku isi:
1.Belgium
2.France
3.Brazil
4.England
5.Portugal
6.Uruguay
7.Spain
8.Croatia
9.Colombia
10.Argentina
TANGA IGITECYEREZO