RFL
Kigali

Sugira, Nsabimana na Manzi bafashije u Rwanda gutsinda DR Congo mu mukino wa gicuti-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2019 23:36
3


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti waberaga kuri stade de Martyrs mu mujyi wa Kinshasa.



Manzi Thierry (45’), Sugira Ernest (59’) na Nsabimana Eric Zidane ku munota wa 62’, ni byo bitego u Rwanda rwakuye muri uyu mukino wa gicuti uri gufasha Amavubi kwitegura umukino bafitanye na Ethiopia kuwa 22 Nzeri 2019 mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Ibitego bibiri bya DR Congo byatsinzwe na Va Dongo (42’) na Beya Joel (86’).


Abakinnyi 11 b’u Rwanda babanje mu kibuga:

1.Kimenyi Yves (GK)

2.Ombolenga Fitina

3.Imanishimwe Emmanuel

4.Manzi Thierry

5.Mutsinzi Ange Jimmy

6.Nsabimana Eric Zidane

7.Nshimiyimana Amran

8.Haruna Niyonzima(C)

9.Manishimwe Djabel

10.Iranzi Jean Claude

11.Sugira Ernest


11 ba DR Congo babanje mu kibuga 

Uyu mukino kandi uzafasha DR Congo kwitegura umukino bafitanye na Republique Centre Afrique (CAR) nabo muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa hakoreshejwe abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).


Amavubi agomba kuva i Kinshasa akagana muri Ethiopia 

Umukino w’u Rwanda na Ethiopia uzabera mu mujyi wa Mekelle tariki 22 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2019.

Muri Mutarama 2016 ubwo bakinaga umukino wa ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, icyo gihe, DR Congo yageze muri ½ itsinze u Rwanda ibitego 2-1.

Icyo gihe, Doxa Gikanji yafunguye amazamu ku nyungu za DR Congo ku munota wa cumi (10’) mbere y’uko Sugira Ernest yishyura ku munota wa 22. Padou Bompunga yaje gutsinda igitego cy’intsinzi ya DR Congo mu minota y’ikirenga (Extra-Time) bityo u Rwanda rusezererwa gutyo.


Sugira Ernest (16) yabonye igitego i Kinshasa 

Amavubi yaherukaga gukina na DR Congo mu mukino wa gicuti tariki 10 Mutarama 2016 ubwo biteguraga imikino ya CHAN 2016.

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade Umuganda, Amavubi yatsinze DR Congo igitego 1-0 cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 49' w'umukino.

REBA UKO IBITEGO BYINJIYE MU IZAMU RWANDA 3:2 DRC


REBA IBYO ABATOZA BATANGAJE NYUMA Y'UMUKINO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dukuzimana JOSEPH4 years ago
    Ncakaindirimboy nishushoye
  • itangishaka martin4 years ago
    ikipe yacu nikomerze aho akadingabanyanda natwe tuzayishigikira
  • munezero oriviye4 years ago
    amavubi yacu nakomeze adukorere umuti turayashigikiyeeeee





Inyarwanda BACKGROUND