Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti waberaga kuri stade de Martyrs mu mujyi wa Kinshasa.
Manzi
Thierry (45’), Sugira Ernest (59’) na Nsabimana Eric Zidane ku munota wa 62’,
ni byo bitego u Rwanda rwakuye muri uyu mukino wa gicuti uri gufasha Amavubi
kwitegura umukino bafitanye na Ethiopia kuwa 22 Nzeri 2019 mu gushaka itike ya
CHAN 2020 izabera muri Cameroun.
Ibitego
bibiri bya DR Congo byatsinzwe na Va Dongo (42’) na Beya Joel (86’).
Abakinnyi 11
b’u Rwanda babanje mu kibuga:
1.Kimenyi
Yves (GK)
2.Ombolenga
Fitina
3.Imanishimwe
Emmanuel
4.Manzi
Thierry
5.Mutsinzi
Ange Jimmy
6.Nsabimana
Eric Zidane
7.Nshimiyimana
Amran
8.Haruna
Niyonzima(C)
9.Manishimwe
Djabel
10.Iranzi
Jean Claude
11.Sugira
Ernest
11 ba DR Congo babanje mu kibuga
Uyu mukino
kandi uzafasha DR Congo kwitegura umukino bafitanye na Republique Centre
Afrique (CAR) nabo muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika
cy’ibihugu gikinwa hakoreshejwe abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Amavubi agomba kuva i Kinshasa akagana muri Ethiopia
Umukino w’u
Rwanda na Ethiopia uzabera mu mujyi wa Mekelle tariki 22 Nzeli 2019 mu gihe
umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2019.
Muri
Mutarama 2016 ubwo bakinaga umukino wa ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2016
yabereye mu Rwanda, icyo gihe, DR Congo yageze muri ½ itsinze u Rwanda ibitego
2-1.
Icyo gihe,
Doxa Gikanji yafunguye amazamu ku nyungu za DR Congo ku munota wa cumi (10’)
mbere y’uko Sugira Ernest yishyura ku munota wa 22. Padou Bompunga yaje
gutsinda igitego cy’intsinzi ya DR Congo mu minota y’ikirenga (Extra-Time)
bityo u Rwanda rusezererwa gutyo.
Sugira Ernest (16) yabonye igitego i Kinshasa
Amavubi yaherukaga gukina na DR Congo mu mukino wa gicuti tariki 10 Mutarama 2016 ubwo
biteguraga imikino ya CHAN 2016.
Muri uyu mukino wabereye kuri sitade Umuganda, Amavubi yatsinze DR Congo igitego 1-0 cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 49' w'umukino.
REBA UKO IBITEGO BYINJIYE MU IZAMU RWANDA 3:2 DRC
TANGA IGITECYEREZO