RFL
Kigali

Basketball: REG BBC yananiwe gutwara igikombe nyuma yo gutsindwa na Patriots BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2019 8:40
0


Ikipe ya REG BBC yateshejwe igikombe nyuma yo gutsindwa na Patriots BBC amanota 69-61 mu mukino w'umunsi wa gatanu wakinwaga kuri uyu wa Gatatu.



Mu mikino ine (4) yaherukaga, REG BBC yari yatsinzemo itatu kuri umwe wa Patriots BBC (3:1), ibi byasabaga ko REG BBC ibona intsinzi ya kane kugira ngo itware igikombe cy'umwaka w'imikino 2018-2019 nk'uko amategeko abivuga. Gusa, amahirwe Patriots BBC yari ifite yayabyaje umusaruro itsinda amanota 69-61 (12-17, 19-13, 18-18 na 20-13).


Beleck Bell ku mupira atangiriwe na Hagumintwari Steve

Uyu musaruro wa Patriots BBC watumye igira intsinzi ebyiri kuri eshatu za REG BBC (3:2). Birasaba ko REG BBC izatsinda umukino w'umunsi wa gatandatu kugira ngo yuzuze imikino ine itsinda.


Patriots BBC baje mu mukino ubona bari hejuru kurusha uko REG BBC yari ihagaze

Muri uyu mukino, Kaje Elie wa REG BBC yahize abandi mu gutsinda agwiza amanota 19 anakora "Rebounds" 14.

Kaje Elie (13) ahugiye mu gufata Kosongo Aubin Michael wa Patriots BBC

Mukengerwa Benjamin bakinana yatsinze amanota icumi (10) arusha rimwe (1) Kami Kabange Milambwe nawe babana mu ikipe.

Ku ruhande rwa Patriots BBC, Sagamba Sedar na Ndizeye Dieudonne buri umwe yatsinze amanota 17 anakora "Rebounds" zirindwi (7).


Ndizeye Niyonsaba Dieudonne yatsinze amanota 17

Hagumintwari Steve (Patriots BBC) yatsinze amanota 14 anatanga imipira itandatu (6) yabyaye amanota.

Ikipe ya REG BBC yagize ikibazo gikomeye cyo kubura Kubwimana Kazingufu Ali usanzwe akinana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson bityo imipira ijya imbere ngo ibyare amanota.



Nsbobozwabyosemukiza Jean Jacques Wilson (4) ashaka inzira hagati na Sagamba Sedar (5) na Makiadi Ongea Michael (15)

Gusa, REG BBC yari yagaruye Shyaka Olivier na Mukengerwa Benjamin bamaze igihe badakina kubera ibibazo by'imvune.

Patriots BBC yatangiye iyi mikino itsinda REG BBC amanota 67-58 mu mukino wa mbere wabereye muri Kigali Arena. Gusa umukino wa kabiri batsinzwe amanota 66-65 mbere yo gutsindwa amanota 64-59 mu mukino wa gatatu. Umukino wa kane batsinzwe na REG BBC amanota 63-62.


Igikombe cyari cyazaniwe REG BBC ibura amahirwe



Rick-Rick umufana wa REG BBC yumiwe ku mugoroba w'uyu wa Gatatu


Bamwe mu bafana ba APR FC na Rayon Sports bunga ubumwe iyo bari gufana Patriots BBC

Umukino wa gatanu (5) warangiye Patriots BBC igarutse mu irushanwa itsinda amanota 69-61 bituma igikombe gisubizwa mu bubiko kugira ngo imikino izakomeze.


Kami Kabange ahana ikosa hafi y'inkangara

Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC yabwiye abanyamakuru ko nta gishya ikipe ya REG BBC yari ifite mu mikino ishize uretse umutoza w'umwera watumye abakinnyi bumva ko byahindutse bakitanga.

"Twari dufite gahunda yo gukora akazi ko kugarira no gusatira umujyo umwe. REG yaradutsinze mu mikino ibanza atari uko iturusha ahubwo abakinnyi bayo babonye umuzungu aje kubatoza bagira ngo hari ikidasanzwe cyabaye. Gusa, ubu twagarutse mu irushanwa tuzareba mu mukino utaha". Mwinuka


Henry Mwinuka umutoza wa Patriots BBC yakunze kubwira abakinnyi ko bakoresha ubwenge cyane kurusha imbaraga

Igor Kovacevic umutoza mukuru wa REG BBC yavuze ko muri uyu mukino barushijwe mu bijyanye no kwirinda amakosa bityo Patriots BBC yungukira muri ayo makosa ikabatsinda. Gusa uyu mutoza akomeza avuga ko ubu bitararangira kuko ngo umukino w'umunsi wa gatandatu bazakosora buri kimwe.


Igor Kovacevic umutoza mukuru wa REG BBC


Beleck Bell ntabwo yafashije REG BBC nk'ibisanzwe

Shyaka Olivier (10) yari yagarutse mu kibuga


Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC ahana ikosa



Kasongo Aubin Michael wa Patriots BBC umwe mu bagize uruhare rwo kuyifasha gutsinda


Mike Ongea Makiadi (15) wa Patriots BBC ahana ikosa

Ndizeye Dieudonne (30) azamukana umupira imbere ya Belck Bell (32)


Shyaka Olivier (10) abuza inzira Kasongo Aubin Michael


Ruzigande Ally (25) wa Patriots BBC ahana ikosa


Wari umukino ukomeye kuko Shema Maboko Didier umusifuzi mpuzamahanga ni we wasifuye


Sagamba Sedar wa Patriots BBC ahana ikosa


Abafana bari bakubise buzuye sitade nto ya Remera


REG BBC yari yagaruye Mukengerwa Benjamin umaze igihe adakina kubera imvune

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND