RFL
Kigali

Taekwondo: Imyiyereko (Demonstrations) kimwe mu biryoshya Korea Ambassador’s Cup-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/09/2019 14:37
0


Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) bakiriye ku nshuro ya karindwi (7) irushanwa ngarukamwaka ry’uyu mukino ku nkunga ya Ambasade ya Korea mu Rwanda.



Ni irushanwa rimaze kuba inshuro zirindwi (7) kuko mu 2013 ni bwo ryabaye ku nshuro ya mbere. Bigendanye no kuba riterwa inkunga ndetse rikaba ku bushake no gushishikara kwa Ambasade ya Korea mu Rwanda ni nayo mpamvu ryitwa “Korean Ambassador’s Cup”.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryari ryatangiye kuwa Gatandatu tariki ya 7 Nzeli 2019 rirangira tariki ya 8 Nzeli 2019.

Paradisso Taekwondo Club yo muri Kenya ni yo yatwaye igikombe gikuru nk’ikipe yarushije izindi gutwara imidali ku bakinnyi bayo kuko ari umukino buri mukinnyi akina ukwe (Individual Game) nyuma bagakusanya umusaruro rusange wa buri kipe.


Kenya batwaye igihembo gikuru cya Korean Ambassador's Cup 2019

Dream Taekwondo Club (Rwanda), ikipe yari ifite igikombe cya 2018 yabaye iya kabiri iza imbere ya Police Taekwondo Club yafashe umwanya wa gatatu (3).


Umwana mu kirere yiyereka bagenzi be


Buri mwaka haba irushanwa rya Korea Ambassador's Cup, irushanwa ryatangiye mu 2013. Muri uku Kuboza 2019 ryabaga ku nshuro ya karindwi (7) ndetse ryasojwe ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019.

Mu muhango wo gusoza irushanwa buri mwaka haba hateguwe uburyo bamwe mu bakinnyi berekana uko uyu mukino wa Taekwondo wakwigisha umuntu ubwirinzi mu gihe asagarariwe ndetse ukaba wanaba isoko y'ibyishimo ku bawureba.




Aha umukinnyi aba yikoreye undi hanyuma uwo hejuru ahagafata urubaho bityo undi agaturuka mu ntera runaka akaguruka akayja mu kirere akamena rwa rubaho akiri mu kirere



Imyiyereko ni kimwe mu biryoshya Korean Ambassador's Cup










Abana b'abanyarwanda bakoze imigeri mu bicu




Muri aba bana haba harimo n'abakobwa ubona bamaze kumenyera uyu mukino


Iyo basoje umwiyereko

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND