Kigali

Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 mu marira y’ibyishimo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2019 2:41
1


Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 mu birori binogeye ijisho byabereye muri Kigali Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki 08 Nzeli 2019. Asanzwe afite ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018; yanaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University 2018.



Ni mu birori byatangiye kuri iki cyumweru tariki 08 Nzeli 2019 bisozwa ku wa Mbere tariki 09 Nzeli 2019 saa saba n’iminota 39’. Umunyana Shanitah yambitswe ikamba na Simbi Sabrina waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2012 yabereye muri Poland. Yahembwe Miliyoni 1 Frw.

Yagaragiwe n’ibisonga bine: Igisonga cya kane cya Miss Supranational Rwanda 2019 yabaye Magambo Yvette wari wambaye nimero 05. Uyu mukobwa yari asanzwe afite ikamba rya Miss Personality.

Igisonga cya Gatatu yabaye nimero 3; Umufite Anipha. Igisonga cya kabiri yabaye Umwali Sandrine wari wambaye nimero 11; uyu mukobwa yegukanye sheki y’ibihumbi Magana atatu [300,000]. Igisonga cya mbere yabaye Miss Umutoniwase Anastasie wahembwe ibihumbi magana atanu [500,000 Frw].

Umunyana Shanitah yatangarije INYARWANDA ko atari yiteguye kwegukana ikamba rya Miss Supranational, icyakora mbere y'uko yitabira umunsi wa nyuma w'irushanwa nyina yamubwiye ko agiye kumusengera. Ati "Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba mbashije kwegukana ikamba kuko nari mpanganye n'abakobwa b'ubwiza kandi bashoboye. Ngiye gukoresha neza iri kamba nambitswe kandi niteguye guhagararira neza u Rwanda."

REBA INCAMAKE Y'IBIRORI SHANITAH YEGUKANYEMO IKAMBA


Umufite Anipha wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Supranational Rwanda, yavuze ko yari yiteguye kwegukana ikamba ariko kandi ngo umwanya abonye agiye kuwifashisha ashyira mu bikorwa umushinga we yiyemeje.

Umunyana Shanitaha yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Miss Akiwacu Colombe wabanye Nyampinga w’u Rwanda 2014 wanaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Poland mu 2019; Sunday Justin [Umuyobozi wa Igitenge Fashion akaba n’Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane] na Mucyo Christelle [Umukozi muri Kompanyi wa KS Ltd].

Abakobwa batanu bahaswe ibibazo:

Umutoniwase Anastasie imbere y’Akanama Nkemurampaka yabwiwe ko yambaye neza. Yabajijwe indangagaciro ziranga umunyarwanda, asubiza ko arangwa n’ubupfura kandi ko ari yo ndangagaciro iruta izindi zose kuko irimo gukunda umurimo, gukunda igihugu kubaha n’ibindi.

Umunyana Shanitah wari wambaye nimero 19, mu gaseke yahisemo nimero 5 abazwa igituma yumva ko ari we ukwiye kwambikwa ikamba. Yavuze ko afite umuco, afite ubwenge ndetse ko ari ‘mwiza’ abari muri Kigali Serena Hotel bakoma amashyi. Yahamije ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba ashingiye uko yiyizi.

Umufite Anipha wari wambaye nimero 3 yakoze mu gaseke ahitamo agapapuro kanditseho nimero 3. Yabajijwe niba nta gihunga afite cyangwa se ubwoba afite, asubiza ati “Oya”. Yabajijwe impamvu abona hashyizweho ubukangurangambaga bwo gusaba abantu kwipimisha Virusi itera Sida. Yasubije ko ari igikorwa cyiza kuko benshi bibafasha kumenya uko bahagaze n’ubwo baba ntaho bahuriye n’icyari gutuma bandura Sida.

Umwali Sandrine (nimero 11) yahisemo ikibazo cyari gifite nimero 4. Yabajijwe akamaro k’amarushanwa y’ubwiza ku gihugu no ku bakobwa bayitabira, avuga ko iyo abakobwa biyamamaza baba bateza imbere igihugu ndetse ko n’iyo atowe agashyira imbere imigabo n’imigambi ye bifasha benshi.

Yashimangiye ko umukobwa bimufasha kumva ko atari ubwiza gusa ahubwo ko yabukoresha mu guhindurira benshi ubuzima.

Magambo Yvette (nimero 9) mu bibazo yahisemo nimero 1. Yabajijwe niba azi umuryango ‘ONU’, asubiza ati ‘yego’. Yabajijwe ijambo yavugira muri ‘ONU’ aramutse ahawe amahiwe yo kuvugira mu nama y’abayobozi bakomeye bahuriye mu muryango wa ‘ONU’. Yasubije ko icyo azi kuri ‘Onu’ ari uko yita ku mpunzi avuga ko yasaba gukomeza gufasha abavanwe mu byabo.

Batanu ba mbere bahize abandi:

Umutoniwase Anastasie (Nimero 17); Umunyana Shanitah (Nimero 19), Umwali Sandrine (Nimero 11) [Yahamagawe abamushyigikiye bavuza akurura k’ibyishimo nawe biramurenga asuka amariria y’ibyishimo], Umufite Anipha [Nimero 3] ndetse na Magambo Yvette (Nimero 9).

Abakobwa begukanye amakamba mu irushanwa:

Miss Photogenic (Umukobwa uberwa n’amafoto): Umuhoza Karen (Nimero 15). Yambitswe ikamba n’uhagarariye Kigali City Tour.

Miss Personality: Magambo Yvette –Yatoranyijwe na bagenzi be bashingiye uko yababaniye mu gihe bamaranye bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019- Yambitswe ikamba n’uhagarariye Brose

Miss Congeniality/Miss Supranational (Umukobwa wabaniye neza abandi): Uwabyeyi Rosine (Nimero 7)-Yatowe n’abatoje abakobwa mu gihe bamaze mu mwiherero. Miss Popularity (Umukobwa wakunzwe mu irushanwa): Mutoni Queen Peace (Nimero 13).

Mike Karangwa ni umwe mu bitabiriye 

Abantu b'ibyamamare mu bitabiriye umuhango wo guhitamo umukobwa wambikwa ikamba:

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014 agaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2016. Ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bitinyutse yambara ‘Bikini’ ashize amanga yirengagiza uruvugo.

Umunyamakuru Mike Karangwa n’umufasha we Isimbi Roselyne bahamije isezerano ryabo muri Gashyantare 2018. Abasore bagize itsinda rya Nep Djs rimaze igihe ricuranga mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction no mu birori bikomeye.

Lion Imazi umunyamakuru wa Contact TV umaze igihe kinini yunze ubumwe n’Indangururamajwi. Amaze kuyobora ibirori bitabarika mu Rwanda n’ahandi. Ni umwe mu bahanga babasha kuyobora ibirori nturambirwe; ubuhanga bwe bushyigikirwa no kuba yisanga mu ndimi zirenze eshatu.

Alyn Sano umuhanzikazi w’umuhanga mu ijwi waririmbye no muri ibi birori byo guhitamo umukobwa wambikwa ikamba agahembwa Miliyoni 1 Frw. Alyn afite ubuhanga bwihariye mu ijwi yanabigaragaje muri ibi birori kuko yaririmbye indirimbo ye ‘Naremwe wowe” inshuro zitabarika abakobwa 15 batambuka imbere y’Akanama Nkemurampaka babivanga no kubyina binogera benshi.

Sherrie Silver umunyarwandakazi w’imyaka 24 akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yayoboye imbyino zo mu ndirimbo yabiciye bigacika ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’.

Abakobwa babanje kwiyerekana bambaye umushanana baniyerekana bambaye amakanzu yakorewe mu Rwanda:

Uko ari 15 babanje kwiyerekana mu mushanana, baserukaga ari babiri bagahuza intambuko byunganirwaga n'indirimbo ya Cecile Kayirebwa. Uwitwa Umwali Sandrine yaserukanye na Umutoni Queen bakomerwa amashyi n'akaruru k'ibyishimo barusha abandi bakobwa biyerekanye.

Biyerekanye bambaye amakunzu maremere, inkweto ndende, ikanzu igaragaza mu mugongo. Bose barenzwe n'inseko y'urumenesha. Neema Nina yaserutse akomerwa amashyi n'akaruru k'ibyishimo.

Umwali Bella yaserutse Lion Manzi wari umushyushyarugamba muri ibi birori avuga ko izina ari ryo muntu. Uwababyeyi Rosine aserutse avuga ko ari akarango k'ubwiza kandi ko agenda gahora kugira ngo anogere abamureba. Magambo Yvette yaserutse, Lion Manzi avuga ko ari umukobwa mwiza kandi ufite amagambo abaze.

Gihozo Alda yaserutse Lion Manzi avuga ko ari umukobwa wifitiye icyizere kandi ufite inyota yo kwegukana ikamba.

Umwali Sandrine yaserutse ibintu birahinduka kuko yari afite igihiriri kinini cyimushyigikiye cyavugaga ko akwiye ikamba. Bavugije amashyi y'urufaya kuva atangiye kugeza asoje kwiyerekana.

Paulette yaserutse yambaye umwambaro w'ibara ry'umuhondo. Lion Manzi avuga ko 'Igiraneza' ari umukobwa mwiza kandi wambaye neza.

ABAKOBWA BIYEREKANYE MU MAKANZU YA 'MADE IN RWANDA'

Mutoni Queen yari yambaye ikanzu y'ibara ry'umutuku. Lion Manzi yavuze ko uyu mukobwa yambaye ikanzu nziza kandi ko hagize uyambara akajya mu bukwe hari benshi bakwibagirwa umugeni. Yarengejeho ati "Mwese muri utuvitamine ku maso".

Uwase Aisha aserutse, Lion Manzi yavuze ko Akanama Nkemurampaka gafite akazi katoroshye ko kwemeza umukobwa wambikwa ikamba.

Umutoniwase Anastasie yaserutse, Manzi avuga ko u Rwanda rufite abakobwa beza arenzaho ko ikanzu yambaye imwemerera kwinjira mu birori bikomeye bitamusabye itike.

Umunyana Shanitah yaserutse mu ikanzu y'ibara ry'umweru igaragaza mu gituza, mu mugongo harimo ishusho y'ikinyugunyugu.

Buri mukobwa yivuze ibigwi ashize amanga:

Buri mukobwa yahawe umwanya wo gutambuka imbere y’Akanama Nkemurampaka akifashisha indangururamajwi maze akavuga amavu n'amavuko ye, ibigwi bye, ikimuraje ishinga akarenzaho ko akeneye imbaraga no gushyigikirwa kugira ngo yegukane ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Hejuru y'ibyo umukobwa yanavugaga impano ye n'ibindi byatuma yongerwa amahirwe yo gutwara ikamba. Akanama Nkemurampaka kitaga cyane ku kureba buri mukobwa, uburyo avuga ashize amanga akumvikanisha ibitekerezo bye imbere y'umubare witabiriye ibirori.

Imyenda ya Made in Rwanda bari bambaye bayambitswe na The Power.

Aba bakobwa kandi banyuze benshi mu babyina indirimbo ‘Run the world’ y’umuhanzikazi Beyonce. Ni indirimbo imaze imyaka umunani isohotse ku rubuga rwa Youtube. Imaze kurebwa na Miliyoni 435; yafashishije kwamamara birushijeho

Aba bakobwa kandi biyerekanye bambaye amakabutura, amakote y'imbeho, ingofero z'amabara atandukanye n'inkweto zisa.

Akiwacu Colombe Miss Rwanda 2014

Akanama Nkemurampaka k'irushanwa rya Miss Supranational

Abakobwa biyerekanye bambaye umushanana

KANDA HANO

KANDA HANO

ABAKOBWA BIYEREKANYE MU MAKANZU MEZA YA MADE IN RWANDA


UMUNYANA SHANITAH NI WE WEGUKANYE IKAMBA RYA MISS SUPRANATIONAL RWANDA 2019








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrice5 years ago
    Rugagi yarahanuye barapinga.nubundi iyo ubuhanuzi bwe butanyura mwitangazamakuru bikaguma mumasengesho ,shanitha yari kuba miss Rwanda.Nyamata miss rwanda ibamo amanyanga



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND