Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Auddy Kelly yatangaje ko yakoranye indirimbo “Hari Amashimwe” na mugenzi we Aline Gahongayire, ahanini biturutse ku bushuti bubatse ubwo baririmbanaga muri korali, kandi kugeza n’ubu yakomeje kumushyigikira.
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, ni mu gihe uyu muhanzi yari amaze iminsi micye ayiteguje. Ndetse, isohotse mu gihe aherutse gushyira ku isoko Album ye yise ‘Aho Ntabona’ iriho indirimbo yahimbye mu bihe bitandukanye.
Ni indirimbo isohotse kandi mu gihe uyu muhanzi aherutse guhabwa Impamyabumenyi ya “Doctorate”, nyuma y’imyaka irenga itatu yiga muri Kaminuza yo mu gihugu cya Suede.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Auddy Kelly yavuze ko gukorana indirimbo na Aline Gahongayire atari iby’impanuka, kuko bubatse ubushuti cyane ubwo baririmbanaga muri korali.
Ati “Ni indirimbo twapanze kuva cyera, kuko Aline Gahongayire twararirimbanye muri korali ya ‘Asaph’ ya Zion Temple. Turaziranyi. Ni inshuti kuva cyera, ibitaramo byanjye byose yarabyitabiriye, ni umukozi w’Imana, kandi nanjye nkunda Imana cyane.”
Yavuze ko muri rusange ikorwa ry’iyi ndirimbo yanaryubakiye ku gushimira Imana yamuherekeje mu rugendo rwe rw’amasomo, aho yahawe impamyabumenyi ya “Doctorate.”
Ati “Ni indirimbo yo gushima Imana nakoranye na Aline Gahongayire. Umwaka ushize nibwo nasoje amasomo, ndavuga nti uyu mwaka reka ntangire nshime Imana, kuko ikomeje kubana nanjye, nkorane indirimbo na Aline Gahongayire.”
Uyu muhanzi yavuze ko bitewe n’uko babarizwa mu bihugu bitandukanye muri iki gihe, yategereje ko Gahongayire ajya mu bitaramo i Burayi mu mpera za 2024 ‘hanyuma tubona kuyikorana’.
Ati “Hari igitaramo yakoreye i Brussels mu Bubiligi aranyandikira arambwira ati nje mu gitaramo noneho, wa mushinga duhora dupanga twawusubukura. Kuko usanga abahanzi benshi, turi inshuti, ariko gukorana indirimbo bikagorana kubera umwanya wanjye.”
Yavuze ko yari amaze igihe kinini yifuza gukorana indirimbo na Gahongayire, kandi ko kugirango ishoboke byasabye ubwitange ku mpande zombi.
Avuga ati “Ni inshuti, ni umukozi w’Imana nkunda cyane. Ni indirimbo yo gushima Imana, ni byinshi Imana idukorera, ndetse ntahatari amashimwe, indirimbo irongera ikatwibutsa gushima, kuko iyo ushima imiryango irafunguka.”
Iyi ndirimbo 'Hari Amashimwe' yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Popiyeeh, ni mu gishe amashusho (Video) yatunganyijwe na Bombastic Studio.
Auddy Kelly
yatangaje ko yakoranye indirimbo na Aline Gahongayire bishingiye ku bushuti
basanzwe bafitanye
Auddy yavuze ko
Gahongayire yamushyigikiye igihe kinini, ndetse ko baririmbanye muri korali
Auddy yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushima Imana yabanye nawe mu rugendo rw’amasomo
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HARI AMASHIMWE’ YA AUDDY KELLY NA ALINE GAHONGAYIRE
TANGA IGITECYEREZO