Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo rugana muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.
Nyuma yo
kugera i Victoria muri Seychelles, Mashami Vincent yakoresheje imyitozo ya
nyuma anagena uburyo ikipe igomba guhagarara mu kibuga (4:1:2:3).
Muri ubu
buryo abakinnyi 11 b’u Rwanda bagomba gukinamo; Kimenyi Yves (GK,23) ari mu
izamu.
Mu bugarira
bane (Back 4); Rwatubyaye Abdul (22) na Emery Bayisenge (15) baraba bari mu
mutima w’ubwugarizi mu gihe ibumoso haca Imanishimwe Emmanuel (2) ari na ko
iburyo hanyura Ombolenga Fitina (13).
Imbere y’abugarira
(Holding Midfielder) hari Mukunzi Yannick (6) uraba akina inyuma gato ya
Bizimana Djihad (4) na Haruna Niyonzima
(8) akaba ari nawe kapiteni nk’ibisanzwe.
Ku murongo w’imbere
hari Meddie Kagere (5) ukina nka rutahizamu mu gihe iburyo hanyura Tuyisenge
Jacques (9) naho ibumoso hakanyura Hakizimana Muhadjili (10).
Uburyo bwo guhagarara mu kibuga
Dore
abakinnyi 11 muri rusange:
Rwanda XI:
Kimenyi Yves (GK.23), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul
22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4, Haruna
Niyonzima (C,8), Tuyisenge Jaques 9, Meddie Kagere 5 na Hakizimana Muhadjili 10.
Sugira Ernest na Niyonzima Olivier Sefu (ku mupira) babanje hanze
Umukino
nyirizina uratangira saa munani (14h00’) ku masaha ya Kigali biraba ari saa
kumi i Victoria muri Seychelles.
Haruna Niyonzima (8) yabanje mu kibuga araba ari kapiteni
TANGA IGITECYEREZO