RFL
Kigali

Rayon Sports yungutse undi mufatanyabikorwa uzabafasha gukusanya inkunga y’abafana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/09/2019 14:37
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeli 2019 ni bwo ubuyobozi bukuru bw’ikipe ya Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’amezi atandatu na kompanyi ya Gas Oil aho abafana ba Rayon Sports bazajya bagura ibikomoka kuri peteroli hakagira amafaranga ajya muri Rayon Sports.



Uburyo bw’ikorana buhanga bukoreshwa mu gukusanya inkunga y’abafana ba Rayon Sports (MK Card), ni nabwo buzakoreshwa mu gihe umufana runaka yaba aguze ibikomoka kuri peteroli bitangwa na sitasiyo ya Gas Oil aho yaba iri hose mu gihugu.


Ubwo Rayon Sports na Gas Oil bari bamaze gusinyana amasezerano y'imikoranire 

Asobanura iyi gahunda, Munyakazi Sadate perezida w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko gukorana n’abafatanyabikorwa biciye mu mushinga wa MK Card biri gutanga umusaruro ukomeye kuri Rayon Sports kuko ngo nyuma y’ukwezi kurenga bayitangije abona bizafasha ikipe mu bijyanye n’ubukungu.

“Ibikorwa bya MK Card muri Rayon Sports turi kubona umusaruro wabyo nyuma y’ukwezi kumwe n’iminsi irengaho tubitangije ku mugaragaro. Ubu twungutse ikindi kigo cya Gas Oil gifite sitasiyo icyenda mu gihugu hose, kigiye gufasha Rayon Sports n’abakunzi bayo kugenera imbaraga ikipe yabo biciye mu kuba bagura ibikomoka kuri peteroli bitangwa na Gas Oil”. Munyakazi


Munyakazi Sadate perezida w'ikipe ya Rayon Sports 

Rayon Sports yasinyanye na Gas Oil nyuma yo kuba bari basinyanye na sitasiyo ya Mogas, Munyakazi avuga ko kuba bagiye gukorana n’ibigo bibiri mu gihe gito gishize bamuritse MK Card ari intambwe ibaha icyizere ku mushinga batangije .

Gahunda yo gukusanya inkunga y’abafana biciye muri MK Card ni gahunda yashyizweho igamije iyubakwa rya sitade bwite ya Rayon Sports (Gikundiro Stadium), sitade izubakwa mu mafaranga azava mu mushinga worohereza abafana kwitanga.

Munyakazi avuga ko akurikije ibyo imibare igaragaza abona hari icyizere cy’uko ibyo biyemeje bazabigeraho nta nkomyi.

“Ahubwo mbona uko twabitecyerezaga tuzanabigeraho mbere y’igihe. Impamvu mbivuga gutyo mbishingira ku mibare. Mbere ya Gas Oil twakoranaga na sitasiyo eshanu, muri izo sitasiyo mu gihe cy’ukwezi twabashije kugura litiro 110,000 zaguzwe n’abafana. Ukurikije amafaranga baduha kuri buri litiro ubona atari macye. Ubu amakarite ni macye, tugiye kuyongera kandi umushinga wacu uzagenda neza na sitade tuzayibona”. Munyakazi


Munyakazi Sadate aganira n'abanyamakuru

Gasarabwe Alphonse umuyobozi wa Gas Oil wari unayihagarariye muri uyu muhango, yabwiye abanyamakuru ko icyatumye bemera gukorana na MK Card ari uko Rayon Sports ifite abafana benshi bazavamo abakiliya benshi.

“Rayon Sports ifite abantu benshi, igira abafana benshi kandi iyo ukora ubucuruzi uba ucyeneye abakiliya, uba ucyeneye ko ugurirwa kandi uko kugurirwa bigenda neza iyo bikorwa n’abantu benshi. Uko ugira abakiliya benshi ni nabwo wunguka, ni yo mpamvu twahisemo gukorana na Rayon Sports kuko ifite abantu benshi mu Rwanda”. Gasarabwe


Gasarabwe Alphonse umuyobozi wa Gas Oil mu Rwanda 

Gasarabwe yahamije ko amasezerano bagiranye na Rayon Sports ari igice cy’umwaka kugira ngo barebe niba ibyo bibwira ari byo ku buryo bigenze neza bazongera bakareba icyakorwa.

“Ni nk’isuzuma ngo turebe, turabanza turebe mu mezi atandatu ari imbere”. Gasarabwe

Kinamba, Rubavu, Musanze, Shyorongi, Muhanga, Kamembe ni ho abfana ba Rayon Sports bazajya bagurira ibikomoka kuri peteroli kugira ngo amafaranga yinjire muri Rayon Sports biciye muri MK Card.


Rayon Sporst na Gas Oil bagiranye amasezerano azamara amezi atandatu bakabona gusuzuma umusaruro byatanze 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)     





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND