Kigali

Basketball: Abakobwa barishimira gukinira imbere y’abafana, abatoza banejejwe n’urwego rw’abakinnyi muri ‘’Playoffs”-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/09/2019 14:05
0


Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje byari ishiraniro mu mikino ya nyuma ya kamara mpaka (Playoffs) mu mukino w’intoki wa Basketball. REG BBC yatsinze Patriots BBC imikino ibiri ikurikiranye binaba uko kuri The Hoops Rwa itsinda APR WBBC.



Kamara mpaka cyangwa “Playoffs” mu rurimi rw’Icyongereza, ni imikino ihuza amakipe aba yarasoje mu myanya ine ya mbere mu mikino ya shampiyona mu byiciro byombi yaba abagore n’abagabo.


REG BBC yabonye intsinzzi ebyiri mu mikino itatu bakinnye na Patriots BBC

Mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya REG BBC iri guhatana na Patriots BBC mu rugamba rusozwa bakinnye imikino irindwi (7), magingo aya bamaze gukina imikino itatu (3).

Mu mikino itatu bamaze gukina, REG BBC imaze gutsindamo ibiri  mu gihe Patriots BBC yatsinzemo umwe  wanabanjirije indi ya nyuma muri iki cyiciro.

Umukino wari wabaye kuwa Gatanu tariki 30 Kanama 2019, REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 66-65 mbere yo kuyisubira kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 ikayitsinda amanota 64-59 ( 12-14, 15-18, 15-13 na 22-14).

Beleck Bell (REG BC) yahize abandi atsinda amanota 17 aza imbere ya Hagumintwari Steve (Patriots BBC) watsinze amanota 16.

Kaje Elie (REG BBC) yatsinze amanota 11 anganya na Sagamba Sedar (Patriots BBC) nawe yatsinze amanota 11.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC) yatsinze amanota icumi (10) kimwe na Ndizeye Niyonsaba Dieudonne (Patriots BBC) na we wasaruye amanota icumi (10).

Hagumintwari Steve (Patriots BBC) uretse kuba yaratsinze amanota 16 yanakoze “Rebounds” 12 aza imbere ya Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC wakoze “Rebounds” icumi (10) arusha kaje Elie (REG) imwe kuko yakoze icyenda (9). Ndizeye Dieudonne yakoze zirindwi (7).


Hagumintwari Steve (23) wa Patriots BBC atanga umusaruro n'ubwo baba batsinzwe 

Hagumintwari azamukana umupira imbere ya Kubwimana Kazingufu Ali


Hagumintwari ahanganye na Beleck Bell

Nyuma y’umukino, Igor Kovacevic umutoza mukuru wa REG BBC yabwiye abanyamakuru ko muri uyu mukino ashima cyane abakinnyi be uburyo bagenda bazamura urwego buri mukino.

Igor yavuze ko nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ari umukinnyi utanga umusaruro umuntu utamuzi atamubarira kuko ngo akora ibikorwa biteye ubwoba ku buryo ngo nawe nk’umutoza hari abyo abona uyu mukinnyi akora akifata mu maso kuko ngo aba abona ari ibitangaza.

“Wilson ni umukinnyi ufite igihagararo kidashamaje, ni umwana mu myaka. Gusa mu gihe gito tumaranye nanjye nk’umutoza birangira kumugenzura mu kibuga kuko hari ibikorwa akoranana imba mutima ziri hejuru ku buryo afata umupira akiyemeza gukora ibintu mbona ko bitaza gushoboka nkifata mu maso ariko nkabona arabikoze. Wilson aramfasha cyane mu gutsinda ndetse no kuba yagaruka vuba cyane akugarira”. Igor



Nshobizwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson azamura umupira 



Nshibozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson asiga Mugabe Arstide 

Muri iyi mikino, abakurikira REG BBC babonye ko Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni w’iyi kipe babona ko ari ku rwego rwiza ugereranyije n’imikino yatambutse bitewe n’uko atakoreshwaga cyane ariko kuri ubu akaba asigaye akinana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wamubanzirizaga.


Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC uhagaze neza muri iyi minsi  

Kuva REG BBC yafatwa na Igor Kovacevic nk’umutoza mukuru yahisemo kujya akoresha aba bakinnyi bose bitandukanye n’uko byagendaga igitozwa na Ngijuruvugo Patrick.

Agaruka kuri Ali, Igor Kovacevic yavuze ko ari umukinnyi yabonyemo ubushobozi bwo kuba yafasha ikipe mu mikino ikomeye kandi ko kubakoresha ari babiri mu kibuga bitanga umusaruro kurusha uko umwe yasimbura undi.

“Ni umukinnyi wakoze neza mu mukino wo kuwa Gatanu ndetse aranakomeza kuwa Gatandatu. Gusa, biba bigoye gukina imikino ibiri ikomeye mu minsi ibiri ikurikiranye kandi ugatanga umusaruro. Twagerageje kwitanga bikomeye kuko Ali na Kaje ni abakinnyi bagaragaje ingufu zo guhangana na Patriots BBC navuga ko abakinnyi banjye bitanze mu buryo utabona uko usobanura”. Igor


Igor Kovacevic umutoza mukuru wa REG BBC

Ku ruhande rwa Patriots BBC, ikipe imaze gutakaza imikino ibiri yikurikiranya yabwiye abanyamakuru ko umukino wo kuwa Gatanu bawutakaje mu buryo bwabatunguye kuko ngo bari bawufite mu biganza.

Gusa ngo mu mukino wo kuwa Gatandatu baranzwe n’amakosa menshi kuko ngo bari bafite gahunda yo kugarira kandi ngo iyo wugarira cyane ukora amakosa menshi.


DJ Ira yatanze imvange y'umuziki kuwa Gatandatu

Mugabe ahamya ko gutsindwa imikino ibiri muri itatu nya gitutu bibashyiraho nka Patriots BBC kuko ngo ubutaha na bo batsinda indi ibiri bikurikiranya mu gihe baba bakosoye buri kimwe.

“Nta gitutu. Gusa birasaba ko natwe ku mukino wa kane tuzakoresha uburyo bwose twayitsinda kugira ngo tuzinjire neza mu irushanwa  dushaka indi ntsinzi ya kabiri. REG ni ikipe nkuru ariko uko badutsinze ibiri bikurikiranya ni nako natwe twabatsinda. Birasa ko tugenda tugategura umukino wacu neza tunakosora amakosa kuko Playoffs ni imikino myinshi isaba imibare”. Mugabe



Mugabe Arstide (88) ashaka inzira hagati ya Ngandou Bienvenue (80) na Kaje Elie 

Patriots BBC yatangiye iyi mikino itsinda REG BBC amanota 67-58 mu mukino wa mbere wabereye muri Kigali Arena. Gusa umukino wa kabiri batsinzwe amanota 66-65 mbere yo gutsindwa amanota 64-59 mu mukino wa gatatu.


Belck Bell (32) imbere ya Steve Hagumintwari (23) wa Patriots BBC


Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC 


Beleck Bell (32) wa REG BBC azamukana umupira ahunga Sanny


Kaje Elie wa REG BBC ahana ikosa 


Umufana wa Patriots BBC ntabwo yari amerewe neza 



Kasongo Aubin Junior wa Patriots BBC

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya The Hoops Rwa yatangiye gutanga ibimenyetso ko mu gihe yaba ikomeje kuguma mu murongo w’intsinzi yatwara igikombe kuko kuri ubu mu mikino itatu imaze kubahuza na APR WBBC batsinzemo ibiri mu gihe APR WBBC yabatsinze mu mukino wa mbere wabereye muri Kigali Arena.

Mu mukino wo kuwa Gatanu, The Hoops Rwa yatsinze APR WBBC amanota 58-46 (16-7, 12-7, 16-13, 14-19) mbere yo kongera kwisubiza intsinzi kuwa Gatandatu batsinda APR WBBC amanota 65-51 (10-4, 21-21, 16-11, 18-15).

Marie Laurence Imanizabayo wa The Hoops Rwa yahize abandi bakobwa mu gutsinda kuko yagejeje amanota 24 anakora “Rebounds” eshatu (3).


Marie Laurence Imanizabayo yatsinze amanota 24 mu mukino 

Micomyiza Rosine (The Hoops Rwa) yatsinze amanota 23 anakora “Rebounds” umunani (8) mu gihe Mwizerwa Faustine (The Hoops Rwa) yatsinze amanota atanu (5).



Micomyiza Rosine bita Cisse (ku mupira) yatsnze amanota 23 ku nyungu za The Hoops Rwa

Mu ikipe ya APR WBBC kandi Akimana Ange yatsinze amanota 12 anganya na mugenzi we Kantore Sandra wanakoze “Rebounds” eshanu (5).



Ubwigarizi bea APR WBBC ntabwo buhagagze neza muri iyi mikino 

Nyuma yo gutsinda imikino ibiri yikurikiranya, Mutokambali Moise umutoza mukuru wa The Hoops Rwa akaba ari we wayishinze, yaganiriye n’abanyamakuru ababwira ko umukino wo kuwa Gatanu n’uwo kuwa Gatandatu bidatandukanye cyane kuko ngo amayeri bakoresheje mu mikino yombi ari amwe. Gusa ngo biba byiza iyo abakinnyi babashije kumva neza ibyo umutoza yababwiye.

“Biba byiza iyo abakinnyi bubashye amabwiriza y’umutoza kuko amayeri twakoresheje mu kugarira arasa mu mikino yombi. Icyo gihe iyo abakinnyi babashije kugarira neza biroroha gusatira kuko abakinnyi bacu bakina mu mpande babona imipira ihagije barimo Micomyiza na Imanizabayo”. Mutokambali

Mutokambali avuga ko mu buryo The Hoops Rwa ikina bibanda kuri gahunda yo kugarira ariko banacunga cyane inking za mwamba za APR ku buryo ngo iyo bafashe Umugwaneza Charlotte bakamubuza gutsinda biba ari akazi keza ku ikipe ye.

“Turi kwibanda mu kugarira cyane twirinda ko badutsinda mu buryo bworoshye tunahagarika inkingi zabo za mwamba  nka Charlotte (Umugwaneza) kuko ni umuntu watsindaga amanota 30 mu mikino ya shampiyona, icyo rero iyo atabashije gutsinda amanota atari hejuru ya 15 na 20 mukanamukoresha amakosa ava mu mukino bikatworohera”. Mutokambali

Muri uyu mwaka amakipe y’abakobwa yashyiriweho gahunda yo gukina saa moya (19h00’) mbere y’uko abahungu bajyamo saa tatu (21h00’). Ibi ngo biri gufasha abakobwa kwigaragaza kuko ngo bakina abafana batangiye kwinjira muri sitade bityo ngo uko batsinda bakumva amashyi birabanezeza.

Ku ruhande rwa Mutokambali Moise yabigarutseho agira ati “Biri kudufasha kuri morale y’abakinnyi ndetse no ku itera mbere ry’umukino wa Basketball. Umusaruro w’abafana ndawubona kuko nka nyuma y’umukino abantu barakwegera bakakuba bati umukinnyu uyu n’uyu bavuye he?.  imikino y’abakobwa iri kurebwa kuko kandi ndabashimira cyane kuko iyo ikipe iri kwitwara neza barayushyigikira kandi The Hoops Rwa twari dufite abafana benshi kurusha APR”.

Marie Laurence Imanizabayo (The Hoosp Rwa) watsinze amanota menshi mu mukino  (24) na we avugako gukina sitade irimo abafana bibafasha cyane kuko ngo iyo utsinze abantu bakaguha amashyi bituma ukomeza gushaka gutsinda.

“Batugiriye icyizere badushyira ku masaha abantu baba bageze muri sitade, icyo cyizere tugomba kukibyaza umusaruro. Gukina hari abafana bigutera umurava kuko uba wumva hari umubare w’abantu runaka bagushyigikiye, watsinda amanota ukumva baragufannye muri macye bitwongerea imbaraga tukanumva ko natwe dufite agaciro muri uyu mukino”. Imanizabayo


Marie Laurence Imanizabayo azamukana umupira 

Imanizabayo unafite amahirwe y’uko yazaba umukinnyi w’umwaka mu cyiciro cy’abakobwa (MVP) avuga ko ibanga bahawe n’umutoza ari ugukorera hamwe ariko ngo buri mukinnyi ubushobozi yifitemo akabukoresha atizigama kuko ngo uwushobora gutsinda arabikora, uwushoboye kwirukankana umupira yinjira hafi y’inkangara akabikora kuko ngo iyo udatsinze bagukoreraho ikosa rikabyara amanota.



The Hoops Rwa bashima Imana nyuma yo gutsinda

Mu mikino ya nyuma ya “Playoffs”, amakipe akina imikino irindwi (7) hanyuma iyibashije gutsindamo ine (4) igahabwa igikombe kinabarwa nk’aho ari cyo cya shampiyona nk’uko itegeko rishya rigenga amarushanwa muri FERWABA ribivuga.




Imikino y'abakobwa isigaye irebwa kuruhsa mbere   

....Andi  mafoto y'umukino wa REG BBC na Patriots BBC..  




















Mu mpera z'icyumweru abafana barohewe n'umukino

Photos: Saddam Mihigo (Inyarwanda.com) 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND