RFL
Kigali

Scarlett Johansson ayoboye urutonde rw’abakinnyi ba filime b’abagore ku isi binjije agatubutse muri 2018-2019

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/08/2019 23:27
1


Scarlett Johansson n’umwaka ushize niwe wari uyoboye urutonde, n’uyu mwaka yongeye kuyobora. Uyu mugore w’imyaka 34, ni umwe mu bakinnyi binjiza amafaranga menshi ndetse uyu mwaka niwe winjije kurusha abandi mu bagore, akaba yarinjije miliyoni 56 z’amadolari.



Uru rutonde rukorwa hagendewe ku mafaranga abakinnyi bagiye bishyurwa ku kazi ka filime bakoze muri uwo mwaka, uko bibarwa rero, bahera muri Kamena bakageza muri Kamena y’undi mwaka. Ubwo ni ukuvuga ko aya mafaranga turi kuvuga ari ayinjijwe guhera kuri Kamena 2018 kugeza muri Kamena 2019.

10. Ellen Pompeo 


Ayo yinjije: $22 million. Uyu mugore akina muri filime na Grey Anatomy, akaba yishyurwa $575,000 kuri buri episode. Aya mafaranga ayahemberwa kubera gukina ndetse akaba na producer muri iyi filime.  

9. Charlize Theron


Ayo yinjije: $23 million. Afite ikompanyi ikora filime yitwa Denver and Delilah Productions,  ikaba ari nayo yakoze filime ye yitwa Long Shot. Niyo kandi iri gukora serie ya Netflix yitwa Mindhunter.  Bitaganyijwe kandi ko azagaragara muri filime  Bombshell, azayihuriramo na  Nicole Kidman na Margot Robbie.

8. Margot Robbie


Ayo yinjije: $23.5 million. Uyu nawe azagaragara muri filime Birds of Prey, Robbie akazaba ari  producer ndetse sazakomeza no gukina ari Harley Quinn.  Biteganyijwe ko azajya ahembwa mu mamiliyoni y’amadolari.

7. Elisabeth Moss


Ayo yinjije: $24 million. Yagiye atsindira ibihembo bitandukanye, ndetse kuri ubu ari gukora nka executive producer muri filime The Handmaid’s Tale.

6. Kaley Cuoco


Ayo yinjije: $25 million. Uyu nawe yinjizaga $900,000 kuri buri episode ya filime y’uruhererekane yitwa The Big Bang Theory iherutse guhagarika gusohoka.

5. Jennifer Aniston


Ayo yinjije: $28 million.Yagaragaye muri filime y’uruhererekane ‘Friends’ akaba agiye no kugaruka agaragara ndetse aba na producer mu kiganiro  The Morning Show.

4. Nicole Kidman


Ayo yinjije: $34 million

Amaze kugaragara muri filime zitandukanye zirimo Big Little Lies,ndetse akaba azanagaragara muri filime nka Bombshell na The Goldfinch.

3. Reese Witherspoon


Ayo yinjije: $35 million. Uyu we akora cyane nka producer.azagira uruhare mu gukora filime nka Lucy in the Sky na The Dry. 

2. Sofia Vergara


Ayo yinjije: $44.1 million. Uyu mugore yagiye agaragara muri filime zitandukanye, zirimo Modern Family ndetse afite ubucuruzi ku ruhande burimo gucuruza imyenda ndetse n’ibikoresho byo mu nzu.

1. Scarlett Johansson


Scarlett akina filime zikundwa na benshi

Ayo yinjije: $56 million. Johansson niwe mugore mu bakina filime winjiza menshi, akaba ayakura mu gukina ari Black Widow muri filime za Marvel.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kizzy4 years ago
    wow ! nibyiza kbx ahubw muzatubwir nurutond rwabagabo thanks!





Inyarwanda BACKGROUND