Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2019 ubwo Kinondoni Municipal Council (KMC) yatsindwaga na Azam FC igitego 1-0 muri shampiyona ya Tanzania, Mugiraneza Jean Baptiste (Rwanda) ntiyakinnye kuko nta cyangombwa.
Mu gushaka
kumenya ahari ikibazo, INYARWANDA yanyarukiye mu ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru (FERWAFA) ari nako kuvugana na
Bonny Mugabe umuyobozi muri iri shyirahamwe ushinzwe kurivugira asobanura ko
ibintu byose byakabaye byararangiye ahubwo ko ikibazo kiri kuri KMC yatinze
kuzuza ibyo isabwa.
“Kugira ngo
Miggy ahabwe ITC harabanza hakabaho ko ike yahozemo (APR FC) imenyeshwa ko KMC
imushaka. APR FC yamuhaye ibaruwa imukuramo (Release Letter) ihita ijya mu
bijyanye no guhana abakinnyi ku rwego rwa FIFA . Igisigaye n’uko KMC igomba
kujya mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) ikabasabira
umukinnyi muri FERWAFAkugira ngo twemeze ko avuye mu Rwanda nta kindi kibazo
tugahita yubyemeza. Kugeza ubu nta busabe bwa TFF turabona”. Mugabe
Bonny Mugabe avuga ko KMC yagize uburangare mu kibazo cya Miggy
Ku kibazo
cyo kuba Mugiraneza acyeka ko APR FC yaba yaratinze kumenyesha muri FIFA ko
yamurekuye, Mugabe avuga ko ubwo KMC yari mu Rwanda abayobozi bayo babibajije
muri FERWAFA igahita yibutsa APR FC ko yakwihutisha igikorwa bityo bahita
babikora. Gusa ubu ngo igisigaye n’uko KMC yajya muri TFF igasaba ko iri
shyirahamwe risaba FERWAFA ko bacyeneye Mugiraneza nk’umukinnyi wa KMC,
bigahita birangira.
Mu kiganiro
yagiranye na INYARWANDA nyuma y’uko KMC yari imaze gutsindwa na Azam FC igitego
1-0, Walter Harrison umunyamabanga mukuru w’ikipe ya KMC yavuze ko icyangombwa
cyemerera Miggy gukina imikino ya shampiyona cyatinze bitewe n’uko ikipe ya APR
FC yarekuye uyu mukinnyi (Muri CAF) bitinze bityo bisanga igura n’igurishwa ry’abakinnyi
muri Tanzania ryarafunze.
Gusa ngo KMC
bahise bavugana na FIFA basaba ko igurwa (Transfer) rya Miggy ryanyuzwa muri iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira
w’amaguru ku isi kandi ko bizera ko umukino utaha azaba yabonye icyangombwa.
“APR FC
batinze kwemeza muri ITC ko umukinnyi bamurekuye. Nyuma barabikoze ariko basanga muri Tanzania isoko ry’abakinnyi ryarafunze. Gusa nka KMC
twavuganye no muri FIFA tubasaba ko badufasha kandi dufite icyizere ko Miggy
azakina umukino utaha”. Harrison
Mugiraneza ubwo yiteguraga umukino wa Azam FC yari yizeye ko azakina birangira bitabaye
KMC iheruka mu Rwanda niyo yaguze Mugiraneza Jean Baptiste Miggy
Tariki ya 10
Nyakanga 2019 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy yasinye amasezerano
y’umwaka umwe muri KMC FC avuye muri APR FC yari abereye kapiteni.
Mugiraneza
Jean Baptiste uzwi nka Miggy wari umaze umwaka n’igice muri APR FC uhereye muri
Mutarama 2017 kugeza muri Kamena 2019, yabaye muri APR FC mbere yo kujya muri
Azam FC (2015-2017). Mugiraneza yakiniye APR FC imyaka umunani (2007-2015) ubwo
yari avuye muri SC Kiyovu (2003-2006). 2017 Mugiraneza yari muri Gormahia FC
muri Kenya.
TANGA IGITECYEREZO