RFL
Kigali

Nizeyimana Olivier yongeye gutorerwa kuyobora Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2019 17:58
0


Ni nyuma y’amatora yabereye mu nama y’inteko rusange isanzwe ya Mukura VS yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu cyumba cy’inama cy’ishuri rya Gatagara. Nizeyimana yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, atorwa 100% n’abanyamuryango bose.



Mu ijambo rye, Perezida Nizeyimana, yavuze ko biteye ishema kubona bamugirira icyizere nyuma y’indi myaka 8 yari amaze ayobora. Yagize ati:

Kuba ibyo twagezeho mu myaka 8 byarabashimishije ni ishema kuri njye. Nta gihe na kimwe nzava kuri iyi kipe, abasenga muzansengere mbigereho, tugere ku bindi byiza. Binteye ishema kuba nyobora ikipe imyaka 8 mukaba mukinkeneye, ahandi biba ari amahane, rero biranshimishije.

Ku rundi ruhande, Sakindi Eugene, usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Mukura VS yatowe nka Visi Perezida asimbuye Nayandi Abraham utari witabiriye iyi nama ku mpamvu z’uburwayi. Sakindi yamamajwe na Fidele Ndayisaba usanzwe ari prezida w’icyubahiro wa Mukura VS atorwa ku majwi 79 kuri 82.

Inama y’inteko rusange yemeje Siboyintore Theodate nk’umunyamabanga mukuru nyuma yo kugira majwi 76 kuri 82. Uguhangana gukomeye, kwagaragaye ku mwanya w’umubitsi waje kwegukanwa na Mutemberezi Samvura Pollen waje gutsinda Iyamuremye Prospel wari usanzwe kuri uyu mwanya.


Nizeyimana Olivier (hagati) yongeye gutorerwa kuyobora Mukura Victory Sport

Fidele Ndayisaba, Perezida w’icyubahiro wa Mukura VS yashimiye abagize komite ya Mukura VS icyuye igihe ku kazi keza bakoze, anasezeranya komite nshya ubufatanye bw’abanyamuryango. Iyi nama y’inteko rusange yanemeje ko Mukura VS izakoresha miliyoni 234 mu gihe umwaka ushize yakoresheje miliyoni 283.

Ivomo: Urubuga rwa Mukura VS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND