RFL
Kigali

Ebola, icyorezo cyafatiwe ingamba mu irushanwa ry’isi rya Beach Volleyball riri kubera i Rubavu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/08/2019 19:30
0


Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019 i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.



Iri rushanwa rije rihura neza n’icyorezo cy’indwara ya Ebola, ikibazo gihangayikishije isi. Iki cyorezo kiri gushegesha ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Repubulika Demokarasi ya Congo ni igihugu kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda, iki gihugu cyegeranye n’akarere ka Rubavu kazakira iyi mikino.

Ibi byatumye abantu bibaza uko abazaba bari muri aka karere bazizera umutekano w’ubuzima bwabo mu gihe hazaba hateraniye abavuye mu mpande zitandukanye z’isi.


Gukaraba ni cyo kintu cya mbere kiri kuranga umuntu wese ureba irushanwa 

Agaruka kuri iyi ngingo, Karekezi Léandre Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yamaze impungenge abanyamakuru n’abatuye isi muri rusange ko icyorezo ya Ebola kitazagira uwo gihungabanya mu irushanwa kuko ngo hari ingamba zikomeye zafashwe zizaba zirinda abantu muri iki gihe cyose.


Nyuma yo gukaraba, uhita upimwa bakareba neza niba utarafatwa na Ebola 

Karekezi yavuze ko ingamba ya mbere yashyizweho ari uko buri muntu wese uzifuza kwinjira ahazaba habera imikino azajya abanza gukarabywa aciye ku mwanya wabugenewe kandi ko nta muntu uzajya winjira atabanje gukaraba.

Nk’ibisanzwe, abambuka umupaka wa DR Congo n’u Rwanda babanza gupimwa kandi ko FRVB na MINISPOC bazakorana na Minisiteri y’ubuzima mu kubungabunga ubuzima bw’abantu bazaba bateraniye mu karere ka Rubavu.

Uku gupima abantu hakoreshejwe ikorana buhanga, biri gukora no ku bantu bifuza kwinjira ahari kubera imikino ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.


Gupimwa Ebola biri gukorwa nta kiguzi 

Gupimwa indwara ya Ebola ni igikorwa kiri kuza nyuma yo gukaraba amazi meza n’isabune biteguye neza hafi y’umuryango rusange winjira ahabera imikino.


Imikino nyirizina iratangira kuri uyu wa Kane   

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND