Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019 i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.
Iri rushanwa
rije rihura neza n’icyorezo cy’indwara ya Ebola, ikibazo gihangayikishije isi.
Iki cyorezo kiri gushegesha ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo.
Repubulika
Demokarasi ya Congo ni igihugu kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda, iki gihugu
cyegeranye n’akarere ka Rubavu kazakira iyi mikino.
Ibi byatumye
abantu bibaza uko abazaba bari muri aka karere bazizera umutekano w’ubuzima
bwabo mu gihe hazaba hateraniye abavuye mu mpande zitandukanye z’isi.
Gukaraba ni cyo kintu cya mbere kiri kuranga umuntu wese ureba irushanwa
Agaruka kuri
iyi ngingo, Karekezi Léandre Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa
Volleyball mu Rwanda (FRVB) yamaze impungenge abanyamakuru n’abatuye isi muri
rusange ko icyorezo ya Ebola kitazagira uwo gihungabanya mu irushanwa kuko ngo
hari ingamba zikomeye zafashwe zizaba zirinda abantu muri iki gihe cyose.
Nyuma yo gukaraba, uhita upimwa bakareba neza niba utarafatwa na Ebola
Karekezi
yavuze ko ingamba ya mbere yashyizweho ari uko buri muntu wese uzifuza kwinjira
ahazaba habera imikino azajya abanza gukarabywa aciye ku mwanya wabugenewe
kandi ko nta muntu uzajya winjira atabanje gukaraba.
Nk’ibisanzwe,
abambuka umupaka wa DR Congo n’u Rwanda babanza gupimwa kandi ko FRVB na
MINISPOC bazakorana na Minisiteri y’ubuzima mu kubungabunga ubuzima bw’abantu
bazaba bateraniye mu karere ka Rubavu.
Uku gupima
abantu hakoreshejwe ikorana buhanga, biri gukora no ku bantu bifuza kwinjira
ahari kubera imikino ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Gupimwa Ebola biri gukorwa nta kiguzi
Gupimwa
indwara ya Ebola ni igikorwa kiri kuza nyuma yo gukaraba amazi meza n’isabune
biteguye neza hafi y’umuryango rusange winjira ahabera imikino.
TANGA IGITECYEREZO