Kigali

Kuri uyu wa Kabiri harasozwa amahugurwa y’abatoza ari gutangwa na Kaminuza ya Tsukuba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/08/2019 17:28
0


Kuva kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2019 kuri Olympic Hotel iri mu murenge wa Kimironko hari kubera amahugurwa y’abatoza mu mikino itandukanye mu Rwanda, amahugurwa ari gutangwa na Kaminuza ya Tsukuba yo mu Buyapani biciye mu Bufatanye bagiranye na Komite Olempike y’u Rwanda.



Iyi gahunda y’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani buzafasha kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi, bizafasha abatoza bakiri bato n’abafite urwego bagezeho babona aho bajya bakomereza amasomo ajyanye no gutoza bakaba bahakura impamyabumenyi zo mu rwego rwo hejuru.


Abatoza bari mu mahugurwa bafashwe ifoto bari kumwe n'abarimu babo ndetse na Ambasaderi

Prof. Randeep Rakwal umwarimu muri kaminuza ya Tsukuba akaba umwe mu bari gutanga aya mahugurwa, yabwiya abanyamakuru ko ari igikorwa kiri muri gahunda zo gutegura imikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani.

Prof.Randeep yagize ati “Bigendanye na gahunda ndende dufite yo gutegura imikino Olempike ya Tokyo 2020, nka Kaminuza ya Tsukuba dufite na gahunda yo kujya mu bihugu dufitanye imikoranire kugira ngo duhugurane. Hano mu Rwanda mu busanzwe tuhafite abanyarwanda barangije muri kaminuza ya Tsukuba biga iby’itera mbere rya siporo, ntabwo byarangiriraho ahubwo tugomba gukomeza ubwo bufatanye tukazamura urwego.”

“Nka Kaminuza ya Tsukuba turi hano mu Rwanda ngo duhugure abatoza b’abanyarwanda ku bijyanye no kuzamura urwego rwa siporo. Muri aya mahugurwa tuzanareba ibijyanye no kurwanya ibiyobya bwenge muri siporo”. Prof.Randeep


Prof.Raddep Rakwal umwarimu muri kaminuza ya Tsukuba umwe mu bari gutanga amahugurwa 

Miyashita Takayuki, Amasaderi w’u Buyapani mu Rwanda wari mu itangira ry’aya mahugurwa y’iminsi itatu, yavuze ko aya mahugurwa azatanga umusaruro mu mikino Olempike izabera mu Bupani cyangwa ngo bitaba amahire bikazatanga umusaruro mu mikino Olempike ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.

“U Rwanda ruri mu bihugu bizajya mu mikino Olempike 2020, mu mikino bazaba bafite ndibaza ko harimo amagare, imikino ngorora mubiri na Beach Volleyball kandi bafite icyizere cyo kuzitwara neza kuko abakinnyi bazakoresha bafite ubumenyi. Harabura amezi 11 ngo imikino itangire, hari ibyiringiro ko bazabonayo imidali ya zahabu kandi niyo bitakunda, bashobora no kuyibona muri 2024 mu mikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa”. Amb.Takayuki


Miyashita Takayuki Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda mu itangira ry'amahugurwa yijeje Abanyarwanda ko mu myaka ine bazaba bahagaze neza mu marushanwa mpuzamahanga

Amb.Takayuki yakomeje agira ati” Kwigisha abakinnyi ubanje guhugura abatoza, bituma abakinnyi bagira ububasha bwo guhatanira imidali kuko baba baratojwe mu buryo buhagije kandi bwumvikana. Ndasaba abatoza muri mu mahugurwa ko mwashyiramo umwete kugira ngo bizatange umusaruro biciye mu gutuma abakinnyi banyu bakora imyitozo ihagije”.

Aba barimu barimo gutanga amahugurwa bayobowe na Prof. Rakwal Randeep, Dr. Hirokazu Matsuo, Dr. Kazuhiro Kajita na Dr. Koichi Watanabe. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza ndetse n’abayobozi muri siporo zitandukanye bagera kuri 26.


Bamwe mu barimu bavuye mu Buyapani baje guhugura abanyarwanda

Bizimana Festus visi perezida muri Komite Olempike y'u Rwanda avuga ko iyi gahunda y'amahugurwa ndetse no korohereza abanyarwanda kujya kwiga mu Buyapani ibijyanye na siporo ari ibikubiye mu masezerano aba hagati y'ibihugu byombi.

Bizimana avuga ko ubwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yari mu Buyapani yasinyanye amasezerano na Minisitiri w'u Buyapani, amasezerano yari arimo n'ibijyanye na siporo cyane kuyiteza imbere.

"Muri mutarama 2019, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yari mu Buyapani asinyana amasezerano na Minisitiri w'intebe w'icyo gihugu. Mu masezerano atandukanye basinye harimo no guteza imbere siporo, ubufatanye muri siporo no kwigisha abanyarwanda ibijyanye na siporo. Hano rero baje kudufasha kumenya ibijyanye n'imiyoborere n'iterambere rya siporo". Bizimana 

Bizimana kandi yavuze ko n'ubwo Abayapani babihuje na gahunda yo gutegura imikino Olempike ya 2020 ari gahunda izakomeza kubaho mu gihe runaka kizajya kigenwa kuko ngo amasezerano atavuga ko bizajya bibaho mu gihe hitegurwa imikino Olempike ahubwo ko ari gahunda izajya ihoraho.


Shema Didier Maboko umwe mu bize muri Kaminuza ya Tsukuba 

Ni amahugurwa yatangijwe kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2019 akazarangira kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2019 akaba ari kubera kuri Olympic Hotel iri mu murenge wa Kimironko.


Nzeyimana Celestin umunyamabanga muri NPC Rwanda akaba nawe yarize imicungire n'iterambere rya siporo muri kaminuza ya Tsukuba 


Muhirwa Jean Claude umutoza wa RP-IPRC South WBC 


Murangwa Usenga Sandrine usanzwe azwi mu gusifura umupira w'amaguru akaba ari n'umutoza mu bijyanye no kongera ingufu 


Seninga Innocent umutoza mukuru wa Etincelles FC akaba anungirije mu ikipe y'igihugu Amavubi


Murenzi Emmanuel inzobere mu gutoza imikino ngorora mubiri n'amagare 


Nkuranyabahizi Noel umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Karate 


Cynthia umutoza muri Table Tennis 


Abatoza bivuga n'ibyo bakora 


Nzabanterura Eugene umukozi muri komite Olempike 


Amahuhurwa arakomeje kuri Olympic Hotel

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND