RFL
Kigali

MU MAFOTO: Police FC yatsinze AS Kigali, Farouk Ruhinda Saifi ahabwa ikarita itukura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/08/2019 19:36
0


Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti waberaga kuri sitade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2019. Iyabivuze Osee (2) na Jean Paul batsindiye Police FC mu gihe AS Kigali yatsindiwe na Nova Bayama. Farouk Ruhinda Saifi rutahizamu wa AS Kigali yahawe ikarita itukura.



Police FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 4' ubwo Iyabivuze Osee yatsindaga igitego mbere yo kongeramo ikindi ku munota wa 12'. Igitego cya gatatu cya Police FC cyabonetse ku munota wa 89' gitsinzwe na Jean Paul Uwimbabazi. Igitego rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na Nova Bayama ku munota wa 67'.



Abakinnyi ba Police Fc bishimira igitego 



Iyabivuze Osee yishimira ibitego bibiri yatsinze mu mukino 

Farouk Ruhinda Saifi rutahizamu wa AS Kigali yahawe ikarita itukura nyuma yo kuzuza amakarita abiri y'umuhondo mu mukino. Ikarita ya mbere yayibonye nyuma yo kugusha Mico Justin indi ayibona nyuma yo gutega Mpozembizi Mohammed.

AS Kigali yatsinzwe uyu mukino nyuma yo kuba iheruka kunganya na Rayon Sports igitego 1-1. Police FC yatsinze uyu mukino nyuma yo gutsinda Musanze Fc ibitego 2-0 i Musanze.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2019, ikipe ya Police FC izakina na Rayon Sports umukino wa gicuti mbere y'uko Rayon Sports ijya mu mwuka wo guhura na Al-Hilal tariki 23 Kanama 2019.


Iyabibuze Osee agenzura umupira hafi y'umurongo w'ikibuga 

Muri uyu mukino, Bishira Latif ukina mu mutima w'ubwugarizi bwa AS Kigali yasohotse mu kibuga amazemo iminota ine(4') nyuma yo kugongana na bagenzi be ubwo Iyabibuze Osee yabatsindaga igitego cya mbere.



Bishira Latif asohorwa mu kibuga 


Bishira Latif yahise asimburwa na Rusheshangoga Michel 

Abatoza bombi basoje igice cya mbere babona gutangira gusimbuza mu buryo bwihuta kuko abakinnyi bose bahawe amahirwe yo kujya mu mukino bagerageza amahirwe yabo. AS Kigali yakinaga idafite Haruna Niyonzima utabonetse ku kibuga ariko akaba yarakinnye umukino wa Rayon Sports. 


Rusheshangoga Michel (23) ahanganye na Iyabivuze Osee (22)

Ku ruhande rwa Police FC, mu bakinnyi 11 bagombaga kubanza mu kibuga havuyemo Nshuti Dominique Savio waje gusohorwa n'abasifuzi bamuziza amaherena yari afite ku matwi. Nshuti Dominique Savio yahise asimburwa na Hakizimana Kevin bita Pastole umukino uhita utangira.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,27), Benedata Janvier 10, Ahoyikuye Jean Paul 9, Ntamuhanga Thumaine Tity (C,12), Kalisa Rachid 3, Nsabimana Eric Zidane 30, Kitegetse Bogarde 19, Farouk Ruhinda Saifi 4, Nshimiyimana Ibrahim 20


Police FC XI: Habarurema Gahungu (GK,18), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe JMV 12, Nduwayo Valeur 6, Nsabimana Aimable (C,13), Munyakazi Yussuf Lule 20, Ntirushwa Jean Aimée 8, Mico Justin 10, Kubwimana Cedric Jay Polly 5, Hakizimana Kevin Pastole 25, Iyabivuze Osée 22.


11 ba Police FC babanje mu kibuga barimo Nshuti Dominique Savio waje kuvamo nyuma 



Intebe tekinike ya Police FC izakorana mu mwaka w'imikino utaha wa 2019-2020


Abasifuzi n'abakapiteni 


Abasimbura ba Police Fc 


Jimmy Mulisa wahoze ari umutoza muri APR FC yarebye uyu mukino 



Shamiru Bate yaje kuva mu izamu asimburwa na Hategekimana Bonheur 


Hakizimana Kevon (25) ategerejwe na Songayingabo Shaffy




Kubwimana Cedric bita Jay Polly (5) hagati mu bakinnyi ba AS Kigali ashaka inzira 



Muvandimwe JMV arengura umupira mbere yo kuba yasimbuwe na Ndayishimiye Celestin 



Wari umukino wiganjemo tekinike n'ingufu


Hakizimana Kevin (25) azamukana Benedata Janvier (10)



Songa Isaie (9) yaje asimbura Iyabivuze Osee





Police FC imaze gutsinda imikino ine ya gicuti


Ntirushwa Jean Aimee (8) umukinnyi uhagaze neza hagati mu kibuga muri Police FC




Abafana ba AS Kigali batashye nabi 


Mitima Isaac yifozozanya n'abana bakinira Isonga FA kuko yabazwe atari gukinira Police FC







Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Amahoro


Mudeyi Suleiman uheruka gusinya muri Sunrise FC yarebye uyu mukino 


Farouk Ruhinda Saifi yahawe ikarita itukura 


Seninga Innocent (Iburyo) umutoza mukuru wa Etincelles FC akaba umutoza wungirije mu Mavubi nawe yarebye uyu mukino nyuma y'umunsi wa mbere w'amahugurwa y'abatoza 


Munyakazi Yussuf Lule (20) ashaka inzira 


Habarurema Gahungu umunyezamu wa Police FC


Ndayishimiye Antoine Dominique (14) azamukana umupira 


Kalisa Rachid (3) agenzura umupira hagati mu kibuga 




Karera Hassan (5) biheruka kuvugwa ko yongereye amasezerano uri SC Kiyovu yakiniye AS Kigali 


Nshuti Dominique Savio (27) na Ntirushwa Jean Aimee (8)




Amakipe asohoka mu rwambariro rwa sitade Amahoro 

Dore uko imikino yarangiye:

-AS KIgali 1-3 Police FC

-SC Kiyovu 1-1 Gicumbi FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND