RFL
Kigali

MINISPOC yemereye NPC Rwanda miliyoni 50 zizitabazwa mu kwakira igikombe cya Afurika cya Sitting Volleyball 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/08/2019 15:22
0


Guhera tariki 15 Nzeli kuzageza kuwa 22 Nzeli 2019, u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika cya Volleyball y’abafite ubumuga (2019 Africa Para Volleyball Championship), irushanwa rizahuza ibihugu birindwi (7) byo ku mugabane wa Afurika.



Ni irushanwa rizaba irimo amakipe y’abagabo n’abagore akazaba mu bihe bitandukanye kuko irushanwa ry’abagore rizatangira tariki 15-17 Nzeli 2019 mu gihe abagabo bazahatana kuva tariki 18-22 Nzeli 2019.

Komite y'igihugu y'imikino y'abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) bizeye ko irushanwa u Rwanda ruzitwara neza kuko ngo gutsinda Misiri bishoboka cyane kuko Dr Mossad Elaiuty wari umutoza wayo ubu yabaye umutoza w’u Rwanda.

Mu buryo bw’imyiteguro, NPC Rwanda bavuga ko ikipe z’u Rwanda zihagaze neza. Ku kijyanye n’amikoro, Murema Jean Baptiste yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu amafaranga bizeye ijana ku ijana ari ayazatangwa na Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) kuko ngo yabemereye miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro NPC Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu kuri sitade Amahoro, Murema yagize ati “"Minisiteri yatwemereye miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda (50,000,000 FRW). Turizera ko ayo ahari, abandi batera nkunga nabo tuzagenda tumenya uko gahunda iteye mu minsi iri imbere”.


Murema Jean Baptiste perezida wa NPC Rwanda aganira n'abanyamakuru

Agaruka kuri sitade izakira iyi mikino, Murema Jean Baptiste yavuze ko bishoboka cyane ko ari Kigali Arena kuko ngo bamaze kubisaba kandi bakaba bafite icyizere kinshi ko bazayihabwa.

"Twarabisabye n’ubwo yari itarafungurwa, batubwira ko tuzahabwa igisubizo yafunguwe. Ubu yarafunguwe kandi twizera ko shampiyona nk'iyi batakwanga ko ibera muri Kigali Arena. Twizeye ko tuzayihabwa”. Murema


Murema Jean Baptiste yizera ko Kigali Arena izaboneka ikakira irushanwa

Mu 2017,u Rwanda rwakiriye iyi mikino ubwo ikipe y’igihugu ya Misiri (Abagabo) yatwaraga igikombe itsinze u Rwanda amaseti 3-0 (25-14, 25-20 na 25-11) mu gihe mu bagore igikombe cyasigaye mu Rwanda kuko rwatsinze Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma muri sitade nto ya Remera.

Nzeyimana Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda” yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwongeye guhabwa uburenganzira bwo kwakira iyi mikino nyuma yo gutsinda Ghana na Misiri bari ku rutonde rwo gushaka kuyakira.


Nzeyimana Celestin aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu 

Nzeyimana avuga ko uba no muri komite ya Afurika y’imikino y’abafite ubumuga avuga ko iyo bagiye kureba igihugu kizakira imikino bagira byinshi bareba igihugu cyujuje ndetse bakanareba urwego igihugu kiriho muri uwo mukino, nyuma ni bwo basanze u Rwanda rwujuje ibisabwa.


Nzeyimana Celestin (hagati), Dr.Mossad (Ibumoso) umutoza w'ikipe y'igihugu na Murema Jean Baptiste (iburyo)

Muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda, amakipe 12 arategerejwe mu byiciro bibiri(Abagabo, Abagore).

Mu bagabo harimo ibihugu birindwi (7) ari byo; Rwanda, Algeria, Egypt, Kenya, Maroc, South Africa na Nigeria mu gihe mu bagore hazaza ibihugu bitanu (5) aribyo; Kenya, Egypt, Nigeria, Zimbabwe n’u Rwanda ruzakira iyi mikino.


Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 ni bwo NPC Rwanda yaganirije abanyamakuru kuri gahunda zo kwakira igikombe cya Afurika 2019

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND