RFL
Kigali

"Ndashaka ko Sanchez yaguma hano" Ole Gunnar Solskjaer umutoza wa Manchester United

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:16/08/2019 16:09
0


Ole Gunnar Solskjaer umutoza mukuru wa Manchester United, arifuza ko Alex Sanchez yaguma muri iyi kipe nyuma y’uko amakipe mu gihugu cy’u Butaliyane agaragaje ko amwifuje.



Mbere y’uko igura n’igurishwa rifungwa ku mugabane w’u Burayi amakipe yo mu gihugu cy’u Butaliyane arangajwe imbere na Inter Milan ari kwifuza kuba yasinyisha umukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu ikipe ya Manchester United, Alex Sanchez aho ahembwa ibihumbi 560,000 by’amapawundi ku cyumweru. Umutoza wa Man United ntabwo akozwa kuba yarekura uyu mukinnyi.

Alex Sanchez uhembwa menshi muri Manchester United 

Ole Gunnar yahamije ko Sanchez utarakina iminota 90 y’umukino ngo ayuzuze nyuma y’uko asinyiye Manchester United ntaho azigera ajya muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ko akimukeneye.

Alex Sanchez ni umukinnyi w’umunyamwuga, yarakoze cyane, ni igice cyitugize kandi ni umukinnyi mwiza. Ntabwo dufite abakinnyi benshi bakina ku mwanya akinaho (Forward line), agomba kuzakina imikino myinshi irenze uko abitekeza. twimwitezeho ko azaba umukinnyi mwiza”. Ole Gunnar Solskjaer umutoza wa Manchester United.

Ole Gunnar Solskjaer umutoza wa Manchester United 

Uyu mutoza yatangaje ibi nyuma y’uko agurishije Romelu Lukaku ntiyagura umusimbura mu gihe azakina amarushanwa menshi muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020, harimno na UEFA Europa League. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND