Kuva kuwa Gatanu tariki 16 Kanama kugeza kuwa 30 Kanama 2019, i Rabat muri Maroc hazabera imikino yose ibarizwa ku mugabane wa Afurika mu kiswe “All Africa Games”, imikino izaba iri ku nshuro ya 12 kuva mu 1965 ubwo yabaga bwa mbere.
Mu mikino
iba mu Rwanda izaba iri muri iri rushanwa harimo n’umukino wo gusiganwa ku
magare (Cycling). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruhagararirwa n’abakinnyi barimo;
Areruya Joseph, Nzafashwanayo Jean Claude, Mugisha Moise na Munyaneza Didier
bita Mbappe.
Nzafashwanayo Jean Claude wa BEX azakina Tour dy Congo 2019
Munyaneza
Didier na Areruya Joseph biteganyijwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane
bavuye mu Buyapani mu myitozo ikakaye mu gihe Mugisha Moise amaze iminsi mu
Bubiligi mu masiganwa atandukanye bari barimo nka SKOL Fly Cycling Club kuva
tariki ya 5 Nyakanga 2019.
Munyaneza Didier uri mu bagiye mu Buyapani bazanakina All Africa Games 2019
Biteganyijwe
ko Mugisha Moise agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 ubwo
azaba agera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe saa kumi
n’ebyiri z’igitondo (06h30’).
Mugisha Moise aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu avuye mu Bubiligi
Muri uyu
mukino, Nzafashwanayo Jean Claude uheruka gutwara Tour du Congo 2019 nawe azaba
ari mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 izakina imikino ya All Africa
Games 2019.
Mu bakinnyi
bane (4) bazahagararira u Rwanda muri All Africa Games 2019 harimo batatu (3)
ba Benediction Excel Energy Continental Team na Areruya Joseph ukinirwa Delko
Marseille Provence KTM.
Areruya Joseph azaba ari umukinnyi wo kureba muri All Africa Games 2019
Abakinnyi
bakina umukino wo gusiganwa ku magare ni Mugisha Moise, Areruya Joseph,
Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude. Umutoza akaba ari Sempoma Felix ndetse na Maniriho
Eric nk’umukanishi.
TANGA IGITECYEREZO