Umuririmbyi, Umusizi, Umukinnyi w’Ikinamico wateje imbere ubuvanganzo mu Rwanda, Rugamba Sipiriyani n’umuryango we bagiye kwibukwa mu birori bikomeye bizaririmbwamo n’umwuzukuru wabo witwa Tania ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibi birori byahawe insanganyamatsiko igira ati “Sipiriyani na Daforoza Rugamba, abahamya b’urukundo”. Byateguwe n’Umuryango wa Rugamba Sipiriyani ufatanyije na Communaute de l’Emmanuel, CECDYDAR, Itorero Amasimbi n’Amakombe na Chorale Rugamba.
Ibirori byo kwibuka Rugamba n’umuryango we bigizwe n'indirimbo,
imbyino, umudiho bikomoka kuri Rugamba, bikajyana n’ubuhamya.
Muri uyu mwaka byahawe umwihariko kuko hari abaririmbyi basanzwe bazwi nka Mariya Yohana, Ngarambe François-Xavier, n'ukibyiruka Rugamba Tania.
Tania ni umwuzukuru wa Cyprien na Daphrose Rugamba, akaba ari umukobwa w'imfura y'umuhungu w'imfura ya Rugamba. Yiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, asanzwe ari n’umuhanzikazi.
Ni ibirori biba ngaruka mwaka tariki 15 Kanama 2019. Ibi birori bizatangira saa saba z’amanywa (13h:00”) aho hazaba Misa yo kubasira muri Chapelle ya Saint Paul. Saa cyenda (15h:00’), igitaramo kibere muri Salle ya Saint Paul.
Rugamba Sipiriyani yagize ati “Niba ndagije ibyo gusaza muzavune sambwe musanze imigara, mwirinde amarira mu ngamba z’inganji. Nanjye ubwo nzagenda nkeye. Ijuru ndyinjiremo mpamiriza.”
Gahunga y’igitaramo cyo ku wa 15 Kanama 2018:
Igice cya I: Indirimbo Inkubito y’Icyeza (Amasimbi n’Amakombe); Inzozi narose, Bana b’u Rwanda, Isengesho, Akagoma, Akanigi kanjye (Abakobwa), Imihigo y’Imena (Abahungu)+Minega, Indirimbo y’abana ba CECYDAR (Urukundo).
Igice cya II: Nyuma y’Ijambo ry’ikaze rya Rugamba Olivier hazakurikiraho indirimbo Ramba (Amasimbi n’amakombe); umubyeyi mu bana, nta kivurira, intambwe y’intore (Abana b’abahungu), indirimbo za chorale Rugamba, indirimbo ya Ngarambe Francois na Tania Rugamba, Ubuhamya (Kayigumire Albert)
Igice cya III: Nyuma y’Ijambo ry’Umushyitsi Mukuru hazakukiraho indirimbo ya Chorale Rugamba, Ntawe ukwanga (Amasimbi n’amakombe), umwirongi (urumenesha), amakombe y’u Rwanda+umuti w’ubutindi, indirimbo ya Mariya Yohani, Intore, umwanzuro, gufata amafoto y’urwibutso.
Hateguwe ibirori byo kwibuka Rugamba Sipiriyani n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO