Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Buyapani (Japan Karate Association) risanzwe ryohereza impuguke muri uyu mukino zikaza mu Rwanda guhugura no kongerera ubumenyi abasanzwe bakina uyu mukino ndetse bakabacengezamo uburyo nyabwo bushobora gutuma umuntu yirwanaho akaba yanatabara igihugu.
Aganira n’abanyamakuru,
Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC)
akaba n’umwe mu bakinnyi ba Karate bakomeye wari no mu myitozo ikakaye iri
gutangwa n’Abayapani, yavuze ko imyitozo bagenerwa n’Abayapani atari ubwa mbere
ibaye kuko ngo bwa mbere yabaye mu 2015 ubu ikaba ari inshuro ya gatatu.
Rurangayire
yasobanuye ko ari umwanya baba babonye wo kwihugura ku bintu bimwe na bimwe
biri mu mukino wa Karate ndetse ko bibafasha cyane mu gukomeza kugira imbaraga
n’umubiri muzima.
“Turi mu
myitozo isanzwe ya Karate, turi kwiga ni n’amahugurwa yo kuzamura urwego.
Dufite umwarimu w’impuguke mu rwego rwo hejuru kuko ibyiciro byose bya Karate
byose bibaho yarabirangije. Ari kutwigisha kuko si ubwa mbere kuko ni ku nshuro
ya gatatu”. Rurangayire
Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri MINISPOC
Imyitozo ikakaye
Abajijwe abakinnyi
ba Karate baba bemerewe kwitabira iyi myitozo ikakaye, Rurangayire yavuze ko ari
gahunda iba ifunguye kuri buri muntu havuyemo abana kuko nabo bagira icyiciro
cyabo bwite bakiniramo.
“Birafunguye
uretse abana kuko ubundi tugira gahunda y’amasomo rusange harimo inzego zose
ariko noneho tukagira n’ibyo twita icyiciro cyo ku rwego rwo hejuru kijyamo
abafite umukandara wa malon Kyu 1”. Rurangayire
Théogène
Uwayo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (RKF) yavuze ko
JKA bazabafasha kuzamura urwego remezo rwa Karate y’icyiciro cya Shotokan.
“Aya
mahugurwa afite akamaro cyane mu guteza imbere karate mu Rwanda kuko JKA bita
ku bintu byo kubanza kwigisha ibisanwa mbere kugira ngo umuntu akine Karate.
Twizera ko JKA izadufasha kugira intangiriro nziza bityo bizatange umusaruro”. Uwayo
Uwayo Theogene aganira n'abanyamakuru
Kuri uyu wa
Gatanu hatangiye iyi myitozo iza gukomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3
Kanama 2019 aho bazatangira biga uko
Karate yafasha umuntu kubaho bitari ugukina (09h00’-14h00’).
Nkuranyabahizi Noel umutoza w'ikipe y'igihugu ya Karate nawe ari mu mahugurwa
Nyuma kuva (16h30-18h00’) hazaba hari icyiciro cy’abana bazaba biga mbere y’uko hakorwa imyitozo rusange (18h15’-19h15’) mbere y’uko guhera (19h25-20h30’) hazaba imyitozo yisumbuye no gutanga imikandara kubaza bitwaye neza muri Kyu ya mbere. Ku Cyumweru nibwo hazaba igikorwa cyo gusoza iyi gahunda.
..Amafoto y'imyitozo..
Proffessor Nigga yakaniye imyitozo
...Icyiciro cy'abana....
Gahunda zirakomeza kuri uyu wa Gatandatu
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO