RFL
Kigali

Basketball: Sifa Joyeuse na Shabakuru bagarutse mu Rwanda bakubutse mu myitozo i Dakar-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/08/2019 12:07
0


Ineza Sifa Joyeuse na Shabakuru David ni bo bakinnyi babiri bari boherejwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” mu mwiherero Nyafurika w’umukino wa Basketball itagira umupaka “Basketball Without Boarders Africa Camp 2019” yaberaga i Dakar muri Senegal kuva tariki 28 Nyakanga 2019.



Kuri ubu Sifa Joyeuse na Shabakuru bamaze kugaruka mu Rwanda. Uyu mwiherero wa Basketball idafite umupaka wateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ku bufatanye n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA), witabiriwe n’abakinnyi 60 batarengeje imyaka 17, baturutse mu bihugu 29 byo ku mugabane w’Afurika.


Boshakuru David (Ibumoso), Moise Mutokambali (hagati/waje kubakira) na Ineza Sifa Joyeuse (Iburyo)

Ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, Ineza Sifa Joyeuse yavuze ko yishimiye ubumenyi yahawe n’abatoza babatoje muri Senegal kandi ko ibyo yahigiye bigiye kumufasha kwitwara neza mu marushanwa ari imbere.

“Nungutse byinshi mu myitozo twakoze kuko hari ibyo ntarinzi mu kibuga. Ibintu twize bizamfasha gukina neza kurusha uko nakinaga kandi muri Senegal nahuriyeyo n’abantu nahoraga nifuza kubona kuko nari mbazi mu mafoto n’amashusho”. Sifa


Sifa Joyuse asohoka mu kibuga cy'indege


Hbaimana Mugwaneza Claudette umutoza wungirije mu ikipe y'abakobwa yari yaje kwakira aba bakinnyi

Sifa Joyeuse asanzwe ari umukinnyi muri The Hoops Rwa akaba ari n' umukinnyi mu ikipe y’igihugu nkuru aho yari mu ikipe yakinnye imikino ya Zove V 2019 yabereye i Kampala muri Uganda.




Sifa Joyeuse muri Senegal yasize isura nziza kuko yaje mu ikipe y'intoza (All Stars)

Muri uyu mwaka wa 2019 kandi, Sifa Joyeuse yari mu ikipe y’abakina ari batatu (Basketball 3*3) yatwaye igikombe cya Anoca Zone V 2019 ndetse nk’umukinnyi ku giti cye atwara umudali wa Zahabu mu bijyane no gutsinda amanota atatu umuntu yirwanaho ku giti cye.

Ineza Sifa Joyeuse yaciye agahigo ko kuba ari we mukobwa wa mbere uva mu Rwanda witabiriye gahunda ya “Basketball Without Boarders” kuva mu 2015 ubwo u Rwanda rwoherezaga umukinnyi ku nshuro ya mbere.

Shabakuru David wari wajyanye na Sifa Joyeuse we avuga ko ibintu yigiye muri Senegal yabikuyemo amasomo akomeye kuko kuri we abifata nko gutangirira kuri zero.

Shabakuru avuga ko imyitozo yahawe n’abatoza agiye gukora uko ashoboye akazagira uburyo abisangiza bagenzi be bigana.

Kanda hano ukurikire andi makuru avugwa muri siporo y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND