Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019 hazakomeza irushanwa ngaruka kwezi ryo gusiganwa ku magare (Rwanda Cycling Cup 2019) aho abasiganwa bazaba bigaragaza mu mihanda y’umujyi wa Kigali.
Nyuma yo kuba iri siganwa rizajya mu nzira itarigezwe ikoreshwa muri Rwanda Cycling Cup zabanje, iri siganwa ryiswe “Tour de Kigali 2019” aho abasiganwa bazahaguruka banasoreze i Nyabugogo imbere y’isoko.
Inzira ya Nyabugogo-Yamaha-Apacope-NISR-Agakiriro ka Gitega-EP Intwari-Tapis Rouge-Nyakabanda-Kimisagara-Nyabugogo, abakinnyi babarizwa mu cyiciro cy’abagabo bakuru bazahazenguruka inshuro 12 (144 Km).
Iyi nzira, abakobwa bazayizenguruka inshuro esheshatu (72 Km) mu gihe abari mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato bazahakoresha inshuro umunani (96 Km).
Rwanda Cycling Cup iheruka yari yabereye mu Karere ka Musanze na Gakenke aho Uwizeyimana Boneventure yatwaye igihembo gikuru. Uwizeyimana ntabwo azagaragara muri Tour de Kigali bitewe n’uko ari kumwe n’ikipe ye ya Benediction muri Tour du Congo 2019 kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2019.
Rwanda Cycling Cup iheruka kubera i Musanze, Uwizeyimana Bonaventure yatwaye igihembo gikuru
Abandi bakinnyi batazagaragara muri Tour de Kigali 2019 barimo ikipe rusange ya Benediction iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igizwe na Byukusenge Patrick, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco, Nzafashwanayo Jean Claude, Uwiduhaye Mike na Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu Cycling Team).
Aba bakinnyi baziyongeraho abagiye mu mahugurwa mu Buyapani barimo; Uhiriwe Byiza Renus, Munyaneza Didier, Gahemba Bernabe ndetse n’abari mu Bubiligi mu marushanwa yitabiriwe na SKOL Fly Cycling Team na Habimana Jean Eric uri mu Busuwisi.
Benediction Excel Energy Continental Team izakina Tour de Kigali idafite abakinnyi bakomeye
Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Cycling Club for All, Benediction Excel Energy Continental Team, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team na Cine Elmay.
TANGA IGITECYEREZO