RFL
Kigali

FIBA U16 Africa: Mali yasoje imikino y'amatsinda itsinda Misiri mbere y'uko imikino ya 1/4 itangira kuri uyu wa Kane-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/07/2019 9:35
0


Ikipe y'igihugu ya Mali yahaye isomo Misiri iyitsinda amanota 88-57 mu mukino wa nyuma mu itsinda rya kabiri (B) wakinwe ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2019 mu mikino Nyafurika y'abangavu batarengeje imyaka 16 muri Basketball, imikino ikomeje kubera mu Rwanda.



Umukino wa Mali na Misiri, abantu bari bawutegereje cyane ari benshi bashaka kureba ikipe ikomeye hagati y'aya makipe yombi. Byaje kurangira Mali yerekanye ko iri hejuru nyuma yo gutsinda amanota 88-57 (18-11, 25-11, 27-23 na 18-12).

Muri uyu mukino, Sira Tienou wa Mali yahize abandi mu gutsinda agwiza amanota 27 mu gihe Lojain Elfatairy (Misiri) yatsinze amanota icyenda (9). Mariam Coulibary (6) wa Mali yatsinze amanota 20 naho Maimouna Haidara bakinana atsinda amanota 18 muri uyu mukino wasozaga iyi mu itsinda rya kabiri (B).


Mariam Coulibary (6) wa Mali yatsinze amanota menshi mu mukino

Nyuma y'imikino yo mu matsinda, Mali yaje ku mwanya wa mbere n'amanota atandatu (6) kuko yatsinze imikino ibiri kongeraho amanota abiri ya mpaga bateye South Africa. Misiri ni iya kabiri n'amanota atanu (5) mu gihe Uganda ari iya gatatu n'amanota ane (4).

Dore uko bihagaze mu itsinda B:

1.Mali: 6pts

2.Egypt: 5pts

3.Uganda: 4pts

4.South Africa: 3Pts 


Aly Ahmed umutoza mukuru wa Misiri 


Mu myanya y'icyubahiro 

Bivuze ko kuri uyu wa Kane tariki ya Mbere Nyakanga 2019, hagomba gutangira imikino ya 1/4 cy'irangiza aho Tanzania yabaye iya gatatu mu itsinda A ihura na Misiri ya kabiri mu itsinda B (14h45'), u Rwanda rwa kane mu itsinda A ruzahure na Mali ya mbere mu itsinda B (17h00').

Niu gihe Uganda ya gatatu mu itsinda B izahura na Mozambique ya kabiri mu itsinda A. Angola yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere (A) yari kuzahura na South Africa ariko ikaba idahari, bivuze ko Angola yakomeje muri 1/2 cy'irangiza.

Dore uko gahunda ya 1/4 iteye:

1.Tanzania vs Egypt (14h45')

2.Rwanda vs Mali (17h00')

3.Uganda vs Mozambique (19h15')


Malak Amr wa Misiri ahana ikosa 

Muri 1/2 cy'irangiza, Angola izahura n'ikipe izava hagati ya Tanzania na Egypt ku wa Gatanu tariki 2 Kanama 2019 (17h00'). Undi mukino wa 1/2 (19h15') uzahuza ikipe izaba yazamutse hagati ya Mali n'u Rwanda ndetse n'indi izava hagati ya Uganda na Mozambique. 


Mama Maiga wa Mali azamukana umupira 




Umukino wari wiganjemo imbaraga ziganisha ku ishyaka ryo gushaka intsinzi


Djelika Tounkara (14) wa Mali azamukana na Lojain Elfatariry (10) wa Misiri



Ikipe ya Misiri 


Ikipe ya Mali


Mutabazi Richard umuyobozi w'akarere ka Bugesera yarebye uyu mukino

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND