RFL
Kigali

FIBA U16 Africa: Angola yageze muri ½ ibanje gutsinda Tanzania, Sara Caetano agira amanota 100-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/07/2019 17:42
0


Ikipe y’igihugu ya Angola yageze muri ½ cy’irangiza cy’imikino Nyafurika y’abangavu batarengeje imyaka 16 babanje gutsinda Tanzania amanota 71-48.



Muri uyu mukino, Angola yabonye itike nyuma yo kugora Tanzania bakayitsinda amanota 71-48 (21-7, 15-14, 19-12 na 16-15). Muri uyu mukino, Sara Caetano yatsinze amanota 27, Teresa Mbemba bakinana atsinda amanota 20.

Sara Caetano wa Angola (8) yujuje amanota 100 mu mikino itatu

Ku ruhande rwa Tanzania, Catherine Mollel yatsinze amanota 22 mu gihe Anna Mollel yatsinze amanota 11.

Ikipe y'igihugu ya Angola yageze muri 1/2 cy'irangiza cya FIBA U16 Africa Championship 2019

Angola yazamutse muri 1/2 cy'irangiza n'amanota atandatu (6) kuko batsinze imikino yose uko ari itatu (3) mu gihe Tanzania yasoje imikino y'amatsinda ifite amanota ane (4) kuko batsinze u Rwanda, batsindwa na Mozambique mbere yo gutsindwa na Angola.

Iri tsinda rya mbere niryo u Rwanda rurimo n'amanota abiri aho rugomba gucakirana na Mozambique nayo ifite amanota atatu (3).

Angola yigaruriye Abanyarwanda ibashyiramo uburyo bw'amikoro bakayifana bivuye inyuma

Umukino ubanza, Angola yatsinze Mozambique amanota 76-54 (16-6, 13-10,22-15 na 25-20) itsinda u Rwanda amanota 68-49 ( 21-18, 23-9,14-12 na 10-10). Muri uyu mukino wa mbere bahuyemo na Mozambique, Sara Caetano (Angola yatsinze amanota 30) anatsinda amanota 33 bityo yuzuza amanota 63 mu mikino ibiri (2).

Teresa Memba (10) yatsinze amanota arndwi (7) ku ruhande rwa Angola


Intebe tekinike ya Angola


Angola ifite abakinnyi bagira ishyaka umukino wose ukarangira nta gucika intege


Abakurikirana uburyo amanota ajya mu nkangara (Table Techinique)


Catherine Mollel wa Tanzania yatsinze amanota icyenda (9)


Umukino wa Tanzania na Angola wabanjirije uwahuje u Rwanda na Mozambique nk'ibihugu biri kumwe mu itsinda rya mbere (A)

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND