Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka ‘Igisupusupu’, yasoje urugendo rwo gukorera amashusho y'indirimbo nshya yise "Rwagitima" yafatiwe i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, agace asanzwe atuyemo n’umuryango we.
“Rwagitima” ni indirimbo imaze iminsi itegerejwe na benshi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kwishyuza uyu muhanzi ubititsa bamusaba gushyira ahagaragara indirimbo yise “Rwagitima”. Izwi na benshi ku mpamvu z’uko yakunze kuyicuranga henshi agikorera igiceri cy’100F.
Alain Mukuralinda Umujyanama wa Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yatangarije INYARWANDA ko ku wa kane w’iki cyumweru amashusho y’iyi ndirimbo “Rwagitima” ashyirwa ahagaragara. Yavuze ko yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi na Rugarama mu Kagali ka Rwagitima.
'Igisupusupu' mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Rwagitima"
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “Rwagitima” yatunganyijwe na Producer Jay P afatanyije na Karim. Mu buryo bw’amashusho yatunganyijwe na Fayzo, wanakoze amashusho y’indirimbo ‘Mariya Jeanne”, “Icange mukobwa” zamenyekanye birushijeho.
Kuva Nsengiyumva yatangira gufashwa na Alain Mukuralina amaze kugira igikundiro kidasanzwe mu muziki, abo yataramiye bose arabemeza! Amaze aririmba mu bitaramo bya “Iwacu Muzika Festival”, yanaririmbye no mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali n’ibindi.
Nsengiyumva aracyafite ingufu zo guhanga n’ibindi bihangano.
Ushobora gukeka ko akuze bitewe n’uburyo agaragara ariko ni igikwerere dore ko yibitseho imyaka 40 y'ubukure. Atuye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba mu Murenge wa Kiramuruzi mu Mudugudu wa Nyakagarama.
Alain Mukuralinda aganira n'umuhanzi we
Amashusho y'indirimbo "Rwagitima" yafatiwe mu gace umuhanzi Nsengiyumva atuyemo
Yifashishije ababyinnyi mu kuryosha amashusho y'indirimbo ye
Umukinnyi wa filime uzwi nka 'Kadogo' muri filime seburiko [ubanza ibumuso]
AMAFOTO: Robin Prudence Dushimimana
TANGA IGITECYEREZO