Kigali

FIBA U16 Africa: Ndizeye Dieudonne yavuze icyo u Rwanda ruri kubura anavuga impamvu abona Misiri idakomeye-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/07/2019 11:44
0


Kuva ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019, mu Rwanda hari kubera imikino Nyafurika y’abangavu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball. U Rwanda rumaze gutsindwa imikino ibiri ikurikiranye, Ndizeye Dieudonne bita Gaston yagize icyo avuga.



Ndizeye Dieudonne ni umukinnyi ukomeye cyane mu ikipe ya Patriots BBC akaba ari umwe mu bakinnyi bari gukurikirana iri rushanwa kimwe n’abandu barimo Kami Kabange Milambwe (REG BBC), Kubanatubane Jean Phillipe (Espoir BBC) na Sangwe Armel (Espoir BBC).


Ndizeye Dieudonne ni umukinnyi ukomeye muri Patriots BBC

Nyuma yo kureba u Rwanda rutsindwa na Angola amanota 68-49 ( 21-18, 23-9,14-12 na 10-10). Muri uyu mukino, Sara Caetano wa Angola yatsinzemo amanota 33 mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda uwagize amanota menshi yabaye Uwimpuhwe Viollette (11).

Nyuma y’uyu mukino, Ndizeye bita Gaston yabwiye yaganiriye na INYARWANDA avuga ko ikipe y’u Rwanda abona ubumenyi bw’ibanze muri Basketball kuko ngo hari uburyo bakina ukabona bafite impano ariko bikarangira batabyaje umusaruro uburyo bakinnyemo.


Ndizeye Dieudonne bita Gaston akinira ikipe y'igihugu y'abagabo 

Yakomeje avuga ko kandi uretse kubura amasomo ahagije kuri Basketball abona ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi bafite igihagararo kiri hasi y’icy’ayandi makipe ari mu irushanwa bityo bikaba bigorana ku mipira yo mu kirere no kuba babasha gutsinda imipira yo hafi y’inkangara.


Ikipe y'u Rwanda ifite imibare ikomeye kugira ngo igere muri 1/2 cy'irangiza 

Agaruka ku ikipe aha amahirwe, Ndizeye yavuze ko hagati ya Mali na Angola imwe izatwara igikombe kuko ngo Misiri yabonye ari abana bafite igihagararo ariko bafite umuvuduko uri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu bihabwa amahirwe ku gikombe.

Ndizeye Dieudonne twaganiriye ku irushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND