Kigali

VIDEO: Ishimwe rya Teta Christelle kuri Sissi Ngamije n’urujijo ahorana ku irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/07/2019 7:39
0


Mu minsi yashize twaganiriye na Teta Christelle umunyamideri ukiri muto ndetse w’umuhanga unaherutse kwegukana igihembo cy’umunyamiderikazi w’umwaka muri ‘Made In Rwanda Awards’. Uyu mukobwa ashimira cyane Sissi Ngamije ndetse yanatangaje ko yatunguwe mu irushanwa rya Miss Rwanda yigeze kwitabira.



Uyu mukobwa yitabiriye ibitaramo bitandukanye byo kumurika imideri birimo Kigali Fashion Week anahamya ko yamuzamuriye izina, Collective Rwanda, Rwanda Cultural Fashion Show, Mercedes Benz n’izindi. Avuga ko yabanje kuganira n’umubyeyi we mbere yo kwinjira mu kumburika imideri by’umwuga akamuha umugisha wa kibyeyi, ndetse ubu ahamya ko nyina ari we mufana we wa mbere ukomeye cyane.

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yabazaga Teta umuntu yifuza kuzamurika imideri ahari, yavuze ko inzozi ze atarazigeraho kuko uwo muntu kuri we ari Naomie ariko ngo aracyabikorera ndetse yizeye ko azabigeraho kuko amukunda kandi amufatiraho urugero cyane. Bimwe mu byo akora ngo ahore atoranywa mu bakobwa bamurika imideri, ni ugukora Photoshoot cyane agashyira amafoto ku mbuga ze nkoranyambaga bikanamufasha kumenyekana.

Christelle uhamya ko intambuko ye imugaburira, yashimiye cyane umwe mu banyamideri hano mu Rwanda avuga ko yihariye ndetse atandukanye n’abandi. Ni igisubizo yatanze ubwo twamubazaga umunyamideri afata nk’icyitegererezo kuri we mu Rwanda yasubije ati “Ni benshi ariko uwo mbona nafata nk’icyitegererezo ni Sissi Ngamije. Afasha abantu, iyo uri nka mushyashya akugira inama. Ntabwo ari wa muntu uvuga ngo amazemo igihe kinini arakurebye, arakwihoreye akwigizeho umuntu urenze…Iyo afite connection akugira inama akakwereka ati ndumva wakora gutya…”

Sissi Ngamije umunyamiderikazi ubimazemo igihe kandi ufasha abandi

Teta Christelle yadutangarije ko yagize inzozi zo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse akanayitabira muri 2018 ariko akaba yaratunguwe cyane n’urujijo iri rushanwa ryamuteye na n’uyu munsi ataramenya impamvu y’ibyamubayeho. Yagize ati “Niyamamarije i Kayonza, barambajije bisanzwe, nsubiza neza banambajije ku bya Fashion aho itandukaniye na Art. Nta NO nabonye ariko sinabaye selected (sinatoranyijwe) mu bakomeza sinamenya ngo ni iyi mpamvu kuko akazi kanjye nari nagakoze neza.”


Teta Christelle ahorana urujijo ku byamubayeho muri Miss Rwanda

Teta yakomeje atubwira ko ahora yibaza impamvu yahawe YES 3 zose nta NO n’imwe irimo ariko akaba ataratoranyijwe mu bakomeza. Ubwo twamubazaga niba yarigeze abaza impamvu y’ibi bintu yavuze ko atabikoze kuko buriya aba Judges bafite impamvu zabo. Yagize ati “Buriya hari ibintu bikurenga ukavuga ngo icyangombwa ni uko nabonye ko nshoboye kuvugira imbere y’abantu kuko iyo utanze uruhare rwawe ukarangiza ibyo wagombaga gukora n’abajudges bakoze ibyabo.” 

Ibi biracyari urujijo kuri Teta Christelle ndetse nta na gahunda afite yo kuzongera kwitabira iri rushanwa rya Miss Rwanda. Yasoje atubwira abahanzi akunda cyane, abo akaba ari itsinda rya Active ndetse buri wese avuga impamvu zihariye amukunda n’icyo agiye abakundira.

Byinshi kuri Teta Christelle kanda hano urebe ikiganiro cyose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND