RFL
Kigali

Women Football:Ukwinkunda Jeannette yafashije Scandinavia gukora amateka itwara igikombe cya Shamipiyona itsinze AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/07/2019 19:18
0


Ikipe ya Scandinavia WFC yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 mu mateka yayo itsinze mucyeba AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wasozaga iyi shampiyona. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Jeannette Ukwinkunda ku munota wa 24’.



Kuri iki cyumweru  tariki 28 Nyakanga 2019, kuri Stade Umuganda habereye umukino wa shampiyona mu bari n'abategarugori uyu mukino watangiye i saa cyenda waranzwe n'imbaraga nyinshi cyane. As Kigali yagowe n'umukino  bituma ikipe ya Scandinavia yubaka amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere.


Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene atanga igikombe cya shampiyona 2018-2019


Scandinavia WFC bishimira igikombe cya shampiyona 2018-2019

Mu gice cya mbere ikipe ya Scandinavia WFC yagaragaje igihunga gikomeye  aho kumunota wa 13’  Scandinavia WFC Uwikunda Jeanette ahusha igitego cyari cyabazwe na  buri wese aho yari wenyine imbere y'izamu.

Iki gihunga cyongeye kugaragara ku munota wa 20’ aho ikipe ya Scandinavia WFC yahushije ikindi gitego cyagaragariye buri wese ndetse n'abafana bamaze kucyishimira.

Uko umukino wagiye ugenda ni nako amakipe yombi yagiye yinjira mu mukino  ubona yatinyukanye. Kankindi Fatuma umwe mu bakobwa bakinira Scandinavia WFC  bafite ubunararibonye muri shampiyona y'abagore afatanyije na Jeanette Ukwinkunda ndetse na Uwimana Zawadi bakoze iyo bwabaga  bananiza bamyugariro ba AS Kigali byaje gutanga umusaruro ku munota wa 24’ aho ikipe ya Scandinavia WFC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Jeannette Ukwinkunda wari wazonze iyi kipe  ya AS Kigali.



Scandinavia WFC batwaye igikombe bari bafiteho amahirwe mbere y'umukino 

 Kugera kumunota wa mirongo itatu (30) y'igice cya mbere  umunyezamu wa Scandinavia nta mupira n’umwe wamugezeho  mu gihe mugenzi  we yari yagowe n'amashoti ya Uwimana Zawadi ndetse na Jeannette Ukwinkunda.

Ababanje mukibiga kuruhande rwa Scandinavia WFC:

Scandinavia WFC XI: Umubyeyi Zakia (GK,22), Kankindi Fatuma 11, Umuziranenge Irera 14, Muhawenimana Constance 12, Uwineza Jazira 3, Mukandayisenga Nadine 13, Uwimana Zawadi 9, Abimana Jamila 16, Nyirahafashimana  Marie Jeanne 10, Uwihirwe Kevine 21 , Ukwinkunda Jeannette 8.


11 ba Scandinavia WFC babanje mu kibuga 

AS Kigali XI: Nyirabashyitsi Judith (GK,1), Kayitesi Alodie 2,  Uwamahoro Marie Claire 13, Uwamahoro Olive 4, Nibagwire Sifa Gloaria 14, Mukeshimana Jeannette 7, Umwaliwase Dudja 3, Imanizabayo Florence 8,  Iradukunda  Callixte 17,  Mukantaganira Joseline 16, Ibangarye Anne Marie 15.


11 ba AS Kigali babanje mu kibuga  

Champiyona y'abagore yabaye bwa mbere muri 2007 aho hagendaga hahura ibigo by'amashuri mu bakobwa.

Nyinawumuntu Grace watozaga AS Kigali niwe wabaye umutoza wa mbere mu bagore  watwaye igikombe cya mbere cya shampiyona mu bagore aha hari muri 2008.

AS Kigali yateshejwe agahigo ko kuzuza ibikombe 11 mu myaka ikurikiranye kuko ariyo ibitse igiheruka cya 2017-2018.


Umwariwase Dudja wa AS Kigali (3) ahanganye na Nyiramfashimana Marie Jeanne (10)

Scandinavia WFC yahawe igikombe na miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3,500,000 FRW) mu gihe AS Kigali ya kabiri yahawe miliyoni imwe n’igice mu mafaranga y’u Rwanda 1,500,000 FRW).


Sifa Gloria Nibagwire kapiteni wa AS Kigali afata igihembo cyabo  






Igikombe cya shampiyona 2018-2019 mu cyiciro cy'abagore 


Abasifuye uyu mukino usoza shampiyona y'abagore 2018-2019

Inkuru ya Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com/Rubavu)

PHOTOS: FERWAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND