Ikipe y’igihugu ya Mali yatangiye imikino Nyafurika y’abangavu batarengeje imyaka 16 iri kubera mu Rwanda itsinda Uganda amanota 108-32 mu mukino wasorezaga iyo mu itsinda rya kabiri (B).
Mali ifite
igikombe giheruka, yatangiye umukino igaragaza ko ifite umukino mu maboko kuko
agace ka mbere batsinze amanota 31-7. Agace ka kabiri batsinze amanota 23-4
mbere yo kujya mu gace ka gatatu bagatsinda amanota 43-8 bityo mu gace ka nyuma
bagatsinda amanota 13-12.
Mali bishimira intsinzi y'umunsi wa mbere
Mali ni
ikipe ubona yuzuye kuko abakinnyi bayo bose basa naho bari ku rwego rujya kuba
rumwe kuko umutoza yari afite uburyo akuramo ikipe imwe agashyitamo indi nshya
igakomza igakina neza bisanzwe.
Misiri bateye mpaga South Africa
Mariam Coulibary (Mali) yatsinze amanota 26 aza akurikiwe na Djelika Tounkara bakinana watsinze amanota 15. Maimouna Haidara yatsinz amanota 13.
Mariam Coulibary (6) yatsinze amanota 26 mu mukino
Ikipe ya Uganda
Ikipe ya Mali
Ku ruhande
rwa Uganda, Mary Moses Amaniyo yatsinze amanota arindwi (7), Penitah Nabakooza
na Esther Namiro Kwagala buri umwe atsinda amanotabatanu.
Muri iri
tsinda rya kabiri (B), Misiri yateye mpaga South Africa itarabashije kugera mu
Rwanda.
U Rwanda
rurabizi ko Tanzania atari ubwa mbere bagiye guhura kuko mu mikino y’akarere ka
Gatanu yabereye mu Rwanda bahuye inshuro ebyiri (2).
Sira Thienou (5) wa Mali ashaka inzira
Uganda yahuye n'akazi gakomeye muri uyu mukino kuko na Esther Namiro (10) usanzwe abafasha yari yabuze uburyo
Dore uko
imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:
-Egypt (Win via Forfait) South Africa (B)
-Mali
108-32 Uganda (B)
18h00’:
Rwanda vs Tanzania (A)
20h15:
Angola vs Mozambique(A)
TANGA IGITECYEREZO