Nyuma y’irangira rya shampiyona 2018-2019 n’igikombe cy’Amahoro 2019, amakipe yo mu Rwanda yabaye nk’aho atanguranwa ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza. Gusa amenshi yagiye adafite ikiguzi gihagije ari nabyo byaviriyemo bamwe gusa n’aho bikopesha.
Muri gahunda
yo gutanguranwa abakinnyi no kugira ngo amakipe afatishe abakinnyi
batazabacika, amwe mu makipe yagiye yumvikana n’abakinnyi akabaha sheki ziriho
amatariki y’imbere kugira ngo hajyemo umwanya wo gutegereza igihe amakipe azaba
yamaze kubona amafaranga bityo ngo babe bajya kuyabikuza.
Mu mategeko
ahana y’u Rwanda, gutanga sheki itazigamiye birahanirwa ndetse kikaba ari kimwe
mu byaha bihanirwa mu buryo bwihuta.
Amakipe
atandukanye hano mu Rwanda yagiye agongwa n’ikibazo cyo gutanga amasheki
atazigamiye ariko kuri ubu amwe mu makipe akaba yaguye mu mutego wo kuba
amatariki bari bahaye abakinnyi yarenze bityo abakinnyi bakaba bari mu mayira
abiri harimo kuba bajya mu yandi makipe cyangwa bakaba bagana inkiko.
Mu makipe
yagiye akunda gutanga sheki iriho amatariki y’imbere uhereye igihe umukinnyi
yasinyiye hazamo; Etincelles FC na Kiyovu Sport.
Umupira w'amaguru wabaye akazi gakomeye
Ku ruhande
rwa SC Kiyovu ntabwo ikibazo kirazamuka kurusha uko cyatangiye gututumba muri
Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu.
Etincelles
FC ni ikipe yaguze abakinnyi batandukanye barimo abavuye hanze y’u Rwanda
ndetse n’abagiye bava mu makipe atandukanye hiryo no hino mu Rwanda.
Iyi kipe
yari yagiye itanga amasheki ku bakinnyi batandukanye abenshi ibaha amatariki yo
hagati muri Nyakanga 2019. Gusa abari bahawe aya matariki yararenze bityo
bikaba byatangiye guteza ukwiganyira mu bakinnyi mu gihe ikipe yatangiye
gahunda y’imyitozo.
Nyuma yo
kumva ko abakinnyi batangiye kwiganyira akazi k’ikipe, abayobozi ba Etincelles
FC babonye ko nta bundi buryo buhari bwatuma bakiranuka n’abakinnyi, bahisemo
gufata umwanzuro wo kuzana gahunda nshya yo gufata abakinnyi bose bemerewe
amafaranga bakabanza bagakora igeragezwa nyuma abo babone bahagaze neza bityo
abandi basezererwe nta kabuza.
Ibi nabyo
biramutse bibaye bizagaragaza ko ikipe ya Etincelles FC yakoze ibintu itabanje
gukora isuzuma cyangwa se bakaba barizeye ibyo bazabona bikaba bitakibonetse.
Ibi byo
gusubiramo ibyo bari bavuganye n’abakinnyi batandukanye, byakomojweho nyuma y’inama
yahuje abayobozi b’ikipe ya Etincelles FC n’akarere ka Rubavu kuri uyu wa
Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019.
Iyi nama
yasize igaragaje ko mu mwaka w’imikino 2019-2020, Etincelles FC izakoresha
ingengo y’imari ya miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda (150,000,000 FRW).
Etincelles FC bazakoresha miliyoni 150 mu mwaka w'imikino 2019-2020
Muri izi
miliyoni 150, Akarere ka Rubavu kazatanga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda
(80,000,000 FRW) mu gihe miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda (70,000,000 FRW)
asigaye azava mu batera nkunga batandukanye.
TANGA IGITECYEREZO