RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Sheki zitazigamiye kimwe mu bishobora guteza impagarara hagati y’abakinnyi n’amakipe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/07/2019 14:32
0


Nyuma y’irangira rya shampiyona 2018-2019 n’igikombe cy’Amahoro 2019, amakipe yo mu Rwanda yabaye nk’aho atanguranwa ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza. Gusa amenshi yagiye adafite ikiguzi gihagije ari nabyo byaviriyemo bamwe gusa n’aho bikopesha.



Muri gahunda yo gutanguranwa abakinnyi no kugira ngo amakipe afatishe abakinnyi batazabacika, amwe mu makipe yagiye yumvikana n’abakinnyi akabaha sheki ziriho amatariki y’imbere kugira ngo hajyemo umwanya wo gutegereza igihe amakipe azaba yamaze kubona amafaranga bityo ngo babe bajya kuyabikuza.

Mu mategeko ahana y’u Rwanda, gutanga sheki itazigamiye birahanirwa ndetse kikaba ari kimwe mu byaha bihanirwa mu buryo bwihuta.

Amakipe atandukanye hano mu Rwanda yagiye agongwa n’ikibazo cyo gutanga amasheki atazigamiye ariko kuri ubu amwe mu makipe akaba yaguye mu mutego wo kuba amatariki bari bahaye abakinnyi yarenze bityo abakinnyi bakaba bari mu mayira abiri harimo kuba bajya mu yandi makipe cyangwa bakaba bagana inkiko.

Mu makipe yagiye akunda gutanga sheki iriho amatariki y’imbere uhereye igihe umukinnyi yasinyiye hazamo; Etincelles FC na Kiyovu Sport.


Umupira w'amaguru wabaye akazi gakomeye 

Ku ruhande rwa SC Kiyovu ntabwo ikibazo kirazamuka kurusha uko cyatangiye gututumba muri Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu.

Etincelles FC ni ikipe yaguze abakinnyi batandukanye barimo abavuye hanze y’u Rwanda ndetse n’abagiye bava mu makipe atandukanye hiryo no hino mu Rwanda.

Iyi kipe yari yagiye itanga amasheki ku bakinnyi batandukanye abenshi ibaha amatariki yo hagati muri Nyakanga 2019. Gusa abari bahawe aya matariki yararenze bityo bikaba byatangiye guteza ukwiganyira mu bakinnyi mu gihe ikipe yatangiye gahunda y’imyitozo.

Nyuma yo kumva ko abakinnyi batangiye kwiganyira akazi k’ikipe, abayobozi ba Etincelles FC babonye ko nta bundi buryo buhari bwatuma bakiranuka n’abakinnyi, bahisemo gufata umwanzuro wo kuzana gahunda nshya yo gufata abakinnyi bose bemerewe amafaranga bakabanza bagakora igeragezwa nyuma abo babone bahagaze neza bityo abandi basezererwe nta kabuza.

Ibi nabyo biramutse bibaye bizagaragaza ko ikipe ya Etincelles FC yakoze ibintu itabanje gukora isuzuma cyangwa se bakaba barizeye ibyo bazabona bikaba bitakibonetse.

Ibi byo gusubiramo ibyo bari bavuganye n’abakinnyi batandukanye, byakomojweho nyuma y’inama yahuje abayobozi b’ikipe ya Etincelles FC n’akarere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019.

Iyi nama yasize igaragaje ko mu mwaka w’imikino 2019-2020, Etincelles FC izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda (150,000,000 FRW).


Etincelles FC bazakoresha miliyoni 150 mu mwaka w'imikino 2019-2020

Muri izi miliyoni 150, Akarere ka Rubavu kazatanga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda (80,000,000 FRW) mu gihe miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda (70,000,000 FRW) asigaye azava mu batera nkunga batandukanye.

     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND