Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, umukinnyi wo hagati mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi), yafashe urugendo agana i Dar Es Slaam muri Tanzania aho agiye gutangira akazi mu ikipe ya KMC.
Saa kumi
n'imwe z'igicamunsi (17h00’) cy'uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 ni bwo
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yari asesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kugira ngo afate urugendo rugomba kumugeza i Dar Es Slaam.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ubwo yari ku kibuga cy'indege agiye muri Tanzania
Aganira na
INYARWANDA, Mugiraneza yavuze ko agiye mu kazi nyuma yo gusinya amasezeramo
y'umwaka umwe muri KMC.
“Ngiye ku
kazi nk’ibisanzwe kuko nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe bampaye
gahunda ko kuri uyu wa Mbere ngomba kuba ndiyo hanyuma kuri uyu wa Kabiri
tariki 23 Nyakanga 2019 nkajyana n’abandi muri Zanzibar kwitegura umwaka w’imikino
utaha tunitegura AS Kigali”. Mugiraneza
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Ibumoso) na Veve Star (Iburyo) usanzwe ari umushoferi umutwara muri Kigali akaba amusigiye imodoka ngo abe aryoshya
Kuwa Kane
tariki 10 Nyakanga 2019 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasinye
amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya KMC (Kinondoni Municipal Council), ikipe
iri mu cyiciro cya mbere muri Tanzania. KMC iheruka mu Rwanda mu mikino ya
CECAFA Kagame Cup 2019.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Ibumoso) na Nzishoes Fabrice (Iburyo) umusore babanaga muri Kenya akina muri Gormahia FC na Tanzania akina muri Azam FC
Mugiraneza
Jean Baptiste uzwi nka Miggy wari umaze umwaka n’igice muri APR FC uhereye muri
Mutarama 2017 kugeza muri Kamena 2019, yabaye muri APR FC mbere yo kujya muri
Azam FC (2015-2017). Mugiraneza yakiniye APR FC imyaka umunani (2007-2015) ubwo
yari avuye muri SC Kiyovu (2003-2006). 2017 Mugiraneza yari muri Gormahia FC
muri Kenya.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy inyuma y'umufasha we Gisa Fausta Mugiraneza uzwi nka Mama Abby
Mugiraneza
Jean Baptiste yageze mu ikipe y’igihugu kuva mu 2006 ari muri SC Kiyovu kugeza
magingo aya ubwo amazemo imyaka 13 aho ari na kapiteni wa kabiri w’iyi kipe aho
yungirije Haruna Niyonzima kuri ubu wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS
Kigali.
TANGA IGITECYEREZO