Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo Komite Olempike y’u Rwanda yahuye na Minisiteri ya siporo n’umuco baha impanuro icyiciro cya mbere cy’abakinnyi bagiye mu Buyapani kwitegura amarushanwa ya All African Games.
Muri
Gicurasi 2018, Komite Olempike y’u Rwanda
yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umujyi wa Hanchimantai mu Buyapani hagamijwe kureba uburyo abakinnyi
bazajya kwitoreza muri uwo mujyi mu rwego rwo kwitegura imikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera muri Maroc ndetse n‘imikino Olempike
izabera Tokyo mu Buyapani umwaka utaha wa 2020.
Nyuma y'ibiganiro ku mpande zombi bafashe ifoto
Aganira n’abakinnyi,
Amabasaderi Munyabagisha Valens yabwiye abakinnyi ko kuba bagiye mu Buyapani
batagiye kuryoshya cyangwa gukora ibyo bishakiye ahubwo ko akazi bazakorera
muri iki gihugu ariko kazatanga imidali ku Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga
ari imbere.
“Mugomba kumenya
ko Abanyarwanda bacyeneye imidali n’ishema ku gihugu. Ushobora kujya mu
irushanwa nibyo imbaraga zikaba zagushirana ariko cya gihe imbaraga zitangiye
gushira ujye wibuka ko hari igihugu cyagutumye umudali”. Amb.Munyabagisha
Amb.Munyabagisha Valens aganiriza abakinnyi
Ambasaderi
Munyabagisha yakomeje avuga ko aba bakinnyi bagiye mu Buyapani basabwa kurangwa
no gukoresha neza igihe bazahabwa kandi bakamenya kubaha amabwiriza bazajya
bahabwa mu mirimo ibajyanye.
Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri Minispoc yijeje abakinnyi ko ibisabwa babitanze ahasigaye ari ahabo ngo bazane imidali mu marushanwa ataha
Muri rusange
abakinnyi 15 baturutse mu mikino itatu (3) ariyo; Volleyball ikinirwa ku
mucanga “Beach Volleyball”, amagare (Cycling) ndetse n’imikino ngororamubiri ni
bo bazitabira iyi myitozo.
Uhiriwe Byiza Renus ukina umukino wo gusiganwa ku magare
Kuri iki
cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo icyiciro cya mbere kigizwe n’abakinnyi
barindwi (7) bakina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’abakina imikino
ngororamubiri bahagurutse mu Rwanda berekeza Hanchimantai mu Buyapani.
Sempoma Felix umutoza w'abakina umukino wo gusiganwa ku magare
Mu bakinnyi
bagiye mu Buyapani barimo; Areruya Joseph usanzwe akinira ikipe ya Delko
Marseille Provence KTM (France), Hari Munyaneza Didier, Uhiriwe Byiza
Renus bakinira ikipe ya Benediction
Excel Energy Continental Team na Gahemba Bernabe ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana.
Areruya
Joseph na Munyaneza Didier bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “All African Games 2019”
izabera muri Maroc kuva tariki 19 kugeza 31 Kanama 2019.
Hitimana Noel, Yankurije Marthe na Christophe Tuyishime nibo bagiye mu cyiciro cy'imikino ngororamubiri.
Eric Karasira umutoza w'imikino ngororamubiri
Nyuma y’iki
cyiciro cya mbere, tariki 31 Nyakanga 2019 ikindi cyiciro cy’abakinnyi 8 bakina
umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga
“Beach Volleyball” mu bagore n’abagabo
nabo bazerekeza mu Buyapani.
Aba bakinnyi
barimo; Ntagengwa Olivier usazwe akinana na Akumuntu Kavalo Patrick na Gatsinzi
Vénuste uzaba akinana na Niyonkuru Yves. Aha akaba ari mu cyiciro cy’abagabo.
Mu bagore
hari Nzayisenga Charlotte ukinana
na Hakizimana Judith, Mukandayisenga
Bénitha uzaba akinana na Munezero Valentine.
Abakinnyi barimo Areruya Joseph (Ubururu) bagiye mu myitozo mu Buyapani
Aba bakinnyi
bose bazasoza imyitozo tariki 15 Kanama 2019 ari nabwo bazagaruka mu Rwanda
hanyuma abazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “All African Games 2019”
berekeze muri Maroc.
Abakinnyi bagiye mu Buyapani basabwe kubyaza umusaruro umwanya bahawe
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO