RFL
Kigali

VIDEO: Nduwayo Danny Barthez watandukanye na Police FC yagize ubutumwa agenera abasigaye n’abazaza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2019 12:02
0


Nduwayo Danny Bariteze bita Barthez yari umunyezamu wa Police FC mu myaka itatu ishize (2016-2019), kuri ubu ntakiri mu mubare w’abakinnyi b’iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.



Nyuma yo gusezera muri Police FC ndetse akaba ari mu biganiro n’andi makipe ashobora gukinira mu mwaka w’imikino 2019-2020, yavuze ko mu myaka itatu yari amaze muri iyi kipe abona hari inama yagira abayobozi n’abakinnyi bazaba bari kumwe na Police FC mu myaka iri imbere.

Nduwayo yavuze ko abakinnyi bazaba bari muri Police FC mu myaka iri imbere bagomba kujya babwizanya ukuri bataryaryana bakamenya kubikirana ibanga ndetse bakaganira cyane ku byubaka bisanzuye bitishishanya ko wenda hari uwatwara amakuru mu nzego zo hejuru.

“Icyo nabwira abakinnyi baje muri Police FC, icya mbere ni uko batatinyana hagati yabo. Bagatinyukana, ntihagire uwishisha undi ku buryo nk’igihe mwaba muganira hagira uwumva ko hari uwuri bubitware ahandi. Ahubwo bakita cyane ku byubaka, bitagenda neza bakabibwirana aho kubyihutana babijyana mu bayobozi bakuru”. Nduwayo


Nduwayo Danny Barthez ubwo yari mu myitozo ya nyuma muri Police FC 

Agaruka ku bayobozi b’ikipe, Nduwayo yabasabye ko bajya bafata umwanya bakamanuka bagacengera mu ikipe bakamenya amakuru ari mu ikipe badashingiye gusa ku makuru baba bahawe na bamwe mu bahorana n’ikipe mu buzima bwa buri munsi.

“Ku bayobozi ndanabashima cyane kuko bakora nk’ababyeyi. Ariko ubutumwa nabaha ni uko nabo bajya bafata umwanya bakamanuka hasi mu ikipe bakamenya ibibazo biri hasi mu ikipe. Gusa wenda ntabwo nabaveba kuko wenda baba bafite inshingano nyinshi ariko bajye bigomwa bamanuke bamenye ibiri kubera hasi mu ikipe kuko buriya Police FC igira ikibazo hasi cyane ku bantu bahorana nayo mu buzima bwa buri munsi”. Nduwayo


Nduwayo Danny Barthez yari amaze imyaka 3 muri Police FC 

Nduwayo yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 2006 ubwo yari mu mashuli abanza ya Gacuba mu murenge wa Gisenyi mbere yo kugana mu ikipe y’abana bakiri bato (Junior) ya Etincelles FC mu 2007.

Mu 2008 yahise yifuzwa n’ikipe y’abato ya FC Marines yari yanamwijeje ko azayibera kapiteni, yaje kuyemerera ayijyanmo anagira amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 15 yagombaga kujya mu mwiherero mu gihugu cy’u Buholandi. Iyi gahunda yaje gupfa ku munota wa nyuma kuko umwiherero wakuweho abana basubira mu makipe yabo.

Nduwayo Danny Barthez avuka i Gisenyi mu karere ka Rubavu

Mu 2009 ubwo yari akiri kapiteni wa FC Marines y’abato, yagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 17 yagiye mu mwiherero mu gihugu cy’u Budage hategurwa umusaruro w’imikino y’igikombe cy’isi cy’ingimbi (U17) cyabereye muri Mexique mu 2011.

Mu mwaka w’imikino 2009-2010, Nduwayo yazamuwe mu ikipe y’abakuru ya FC Marines (Senior) mbere yo kugana muri Sec Academy mu mwaka w’imikino 2010-2011 ku ntizanyo kuko ngo yashakaga kubanza kurangiza amashuli yisumbuye bitewe nuko muri FC Marines atabonaga uko yiga neza.


Nduwayo Danny (1) ubwo bagenzi be bamusezeragaho ku kibuga cya Kicukiro 

Umwaka w’imikino 2011-2012 yaje kugira ikibazo cy’imvune mbere yo koroherwa akifuzwa n’ikipe ya Gicumbi FC mu mwaka w’imikino 2012-2013 akayikinamo umwaka umwe.

Ikipe ya FC Musanze yaje kumwifuza mu mwaka w’imikino 2013-2014 ayijyamo amaramo umwaka umwe mbere yo kugana muri Etincelles FC mu mwaka w’imikino 2015-2016 ubwo yatozwaga na Seninga Innocent kuri ubu uri mu ikipe ya Police FC. Ubwo Seninga yari avuye i Gisenyi gufasha Etincelles FC kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, yahise agura abakinnyi bo kujyana muri Police FC anatwara Nduwayo Danny Barthez icyo gihe wari ufite imyaka 24.

Nk’abandi bakinnyi, Nduwayo nawe afite akazina k’agatazirano ka “Barthez” umunyezamu w’umufaransa wamenyekanye cyane mu ikipe ya Toulouse, Olympic de Marseille, AS Monaco na Manchester United ndetse akanakinira u Bufaransa imikino 87 kuva mu 1999-2006 akanatwarana nayo igikombe cy'isi cyabereye mu Bufaransa mu 1998.

Nduwayo kuba yitwa Barthez ntabwo ngo bikomoka cyane kuri Fabien Barthez wakanyujijeho ahubwo ngo kuba ababyeyi baramwise Nduwayo Bariteze byahise bisa naho izina Bariteze rigira imivugire ihura n’amazina ya “Barthez” bityo izina rimufata gutyo.

Nduwayo Danny Barthez ntakiri umunyezamu wa Police FC 

Urugendo mu myaka:

2006: Ecole Primaire Gacuba (Gisenyi)

2007: Etincelles FC (Junior)

2008: FC Marines (Junior/C)

2009: U17 (Germany)

2009-2010: FC Marines (Senior)

2010-2011: Sec Academy(on Loan)

2011-2012: FC Marines (Imvune)

2012-2013: Gicumbi FC

2013-2014: FC Musanze

2015-2016: Etincelles FC

2016-2019: Police FC

Kanda hano ukurikire ikiganiro twagiranye na Nduwayo Danny Barthez







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND