Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019 uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwakoze igikorwa cyo kwereka abanyamakuru abanyamahirwe babiri batsindiye ibisabwa byose kugira ngo umuntu abe yamara iminsi itatu mu Misiri anarebe umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika (AFCON 2019).
AFCON 2019 ni irushanwa ry’umupira w’amaguru rikomeje kubera mu Misiri rihuza amakipe makuru y’ibihugu, imikino izasozwa kuwa 21 Nyakanga 2019.
Kuri ubu imikino y’iri rushanwa igeze muri ½ cy’irangiza kuko hasigayemo ibihugu bine (4) mu gihe ibindi 20 byatashye kuko byose hamwe byari 24 mu matsinda atandatu buri tsinda ryarimo amakipe ane (4).
Cyubahiro Clement (Ibumoso) na Nziza Audri (Iburyo) bazareba umukino wa nyuma wa AFCON 2019
Cyubahiro Clement uvuka mu Muyumbu mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba na Nziza Audri wo muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali batsinze amarushanwa yo gukina umukino wa “Kicker 2018” bityo bahabwa ibisabwa byose kugira ngo bazabashe kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika nta kintu na kimwe bishyura kuko bazaba bishyurirwa na SKOL buri kimwe mu gihe cy’iminsi itatu bazamara mu Misiri.
Aba basore babiri bazaba bari mu Misiri guhera kuwa Gatanu kuko bagomba guhaguruka mu Rwanda kuwa Kane w’icyumweru gitaha bakazagaruka umukino wa nyuma urangiye byose biciye mu kinyobwa cya SKOL Malt kimwe mu byengerwa muri ruu ruganda rukunzwe n’abatari bacye.Imikino y’igikombe cya Afurika 2019 igeze muri ½ aho hasigayemo ibihugu bine gusa.
Cyubahiro Clement (Ibumoso) na Nziza Audri (Iburyo) mu ruganda rwa SKOL mu Nzove berekwa itangazamakuru
Mu mikino ya
½ cy’irangiza, Senegal izahura na Tunisia kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga
2019 (19h00’) mu gihe Nigeria izisobanura na Algeria kuri uwo munsi saa yine z’ijoro
(22h00’).
Nziza Audri yashimye cyane uruganda rwa SKOL rwababereye inyangamugayo bakaba bagiye guhembwa mu buryo bushimishije
Tuyishime Karim (Ibumoso) ushinzwe itangazamakuru muri SKOL Brewery Ltd yerekana Clement Cyubahiro umwe mu bazajya mu Misiri kubera gukina Kicker
TANGA IGITECYEREZO