RFL
Kigali

Haruna, Bakame, Michel, Christian , Kalisa n’abanyamahanga bane basinyiye AS Kigali - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/07/2019 19:27
1


Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019 ni bwo ikipe ya AS Kigali yakoze igikorwa cyo gusinyisha no mkwerekana abakinnyi bashya yaguze barimo abanyarwanda batanu (5) n’abanyamahanga bane (4).



Mu bakinnyi batanu (5) b’abanyarwanda basinye muri iyi kipe bayobowe na Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Ndayishimiye Eric Bakame (GK), Rachid Kalisa, Ishimwe Christian na Rusheshangoga Michel.




Haruna Niyonzima asinya muri AS Kigali 

Mu banyamahanga bane iyi kipe yasinyishije barimo umwe wo muri Gabon abandi bakaba bavuka muri Cameroun.

Abo bakinnyi ni; Ekandjoum Essombe Aristide Patrick (Union De Douala - Cameroun),Makon NLogi Thierry (Coton Sport-Cameroun), Allogo Mba Rick Martel (Manga Sport- Gabon), Fosso Fabrice Raymond (UMS De Loum- Cameroun).


Uva ibumoso:Thierry Makon, Fosso Fabrice, Allogho Mba Martle na Essombe Artside Patrick  basinye muri AS Kigali 

Aba bakinnyi bose bava hanze y’u Rwanda basinye amasezerano y’imyaka ibiri uretse Makon NLogi Thierry (Coton Sport-Cameroun) wasinye umwaka umwe.

Mu banyarwanda bageze muri AS Kigali bose basinye amasezerano y’imyaka ibiri uretse Haruna Niyonzima wasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Haruna Niyonzima yakinaga muri Simba SC muri Tanzania ikipe yagezemo mu 2017 akaba yarasoje amasezerano, Ndayishimiye Eric Bakame (GK) yari muri AFC Leopards muri Kenya akaba yaratandukanye nayo mu buryo bwihuse.

Rusheshangoga Michel yari umukinnyi wa APR FC ariko aza kwirukanwa mu bakinnyi 16 barekuwe na APR FC.





Rusheshangoga Michel asinya muri AS Kigali 

Ishimwe Christian ni umukinnyi ukiri muto wakoraga inyuma ibumoso muri FC Marines akaba yarateye umugongo Etincelles FC akaba yageze muri AS Kigali agasinyamo imyaka ibiri (2).


Ishimwe Christian yasinye muri AS Kigali 


N'ubwo atitabiriye umuhango wo kwerekwa abanyamakuru, Rachid Kalisa nawe yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri AS Kigali 

Rachid Kalisa yari umukinnyi wo hagati muri Kiyovu Sport mu myaka ibiri ishize. Kuri ubu akaba yamaze gutandukana na SC Kiyovu Sport akaba yimukiye muri AS Kigali agasinyamo amasezerano y’imyaka ibiri.






Ndayishimiye Eric Bakame yasinye muri AS Kigali   

Uva ibumoso: Haruna Niyonzima , Ndayishimiye Eric Bakame,  Rusheshangoga Michel na Christian Ishimwe  basinyiye AS Kigali 

BAKAME NA HARUNA MU BAKINNYI 9 BASINYIYE AS KIGALI


Photos: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remember4 years ago
    Kwihuza na Kiyovu see byanze?





Inyarwanda BACKGROUND