Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: APR FC yageze muri ¼ itsinze Green Eagles, Gormahia FC itangira neza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/07/2019 19:06
0


Ikipe ya APR FC yatsinze Green Eagles yo muri Zambia igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya gatatu (C) ry’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 riri kubera mu Rwanda.



Igitego cya APR FC cyabonetse ku munota wa 60’ gitsinzwe na Borface Sunzi myugariro wa Green Eagles FC waje kwitsinda nyuma yo kunanirwa kuyobya umupira wari uzamuwe na Ombolenga Fitina myugariro wa APR FC ukina ava iburyo.


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

APR FC yahise igera muri ¼ cy’irangiza kuko yatsinze imikino ibiri  muri itatu (3) igomba gukina kandi ikipe iyiza hafi ikaba ifite amanota tatu (Green Eagles na Proline FC).




Sugira ERnest abyigana n'abugarira ba Green Eagles 

Wari umukino wa kabiri kuri buri kipe iri mu itsinda rya kabiri (B), uba umukino wa kabiri wikurikiranya nk’intsinzi ya APR FC kuko umukino ubanza batsinze Proline FC  (Uganda) igitego 1-0.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya gatatu (C), Proline FC yatsinze Heegan ibitego 2-0 byatsinzwe na Okiror Ocean Joshua (61’) na Mustapha Mujuzi (75’).


Ombolenga Fitina yatanze umupira wavuyemo igitego 

Umukino wa APR FC na Green Eagles FC yo muri Zambia wari ukomeye kuko amakipe yombi yakinaga umukino wayo ariko APR FC ikagira uburyo bwinshi bwo kugera imbere y’izamu bakabura uko babyaza umusaruro ayo mahirwe cyane kuri Sugira Ernest na Byiringiro Lague bari bafite akazi ko gushaka ibitego.



Danny Usengimana yinjiye mu kibuga asimbuye 

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari yakoze impinduka azana Byiringiro Lague mu mwanya wa Danny Usengimana wari wabanje mu kibuga bakina na Proline FC ariko nyuma y’iminota 45’ Sugira Ernest yahise asimburwa na Danny Usengimana kugira ngo barebe ko babona igitego.


Abafana ba APR FC bavuga famfari

Nyuma yo kwinjira mu kibuga, Danny Usengimana yagerageje gukora na bagenzi be bakinaga mu gice cy’ikibuga kigana imbere barimo Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague. Mu minota micye nibwo Danny Usengimana yahaye Byiringiro Lague umupira uca inyuma y’abugarira ba Green Eagles birangira Byiringiro awuhushije bahita banamukuramo bamusimbuza Mugunga Yves mu gihe Manishimwe Djabel yasimbuwe na Kevin Ishimwe.


Ishimwe Kevin (11) nawe yinjiye asimbuye 

APR FC ni ikipe ikina cyane ikanarusha andi makipe hagati mu kibuga ariko ikabura umubare utubutse w’ibitego.

Hagati mu kibuga ha APR FC haba hari Niyonzima Ally imbere ye hari Niyonzima Olivier Sefu na Buteera Andrew. Manishimwe Djabel agakina inyuma y’abasatira.

Ubwugarizi bwa APR FC buba buyobowe na Manzi Thierry usanzwe ari na kapiteni agafatanya na Mutsinzi Ange Jimmy mu mutima w’ubwugarizi. Ombolenga Fitina agaca iburyo naho Imanishimwe Emmanuel agaca ibumoso.

Muri iri tsinda rya gatatu (C), APR FC ni iya mbere n’amanota atandatu ikaba yanageze muri ¼, Green Eagles na Proline FC buri imwe ifite amanota atatu mu gihe Heegan ifite ubusa.

Imikino yo mu itsinda rya kane (D) yaberaga kuri sitade Umuganda, Gormahia FC yatsize Maniema FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Ochieng Wellington (22’) na Boniface Omondi (50’) mu gihe igitego cya Maniema cyatsinzwe na Likwera Denis (82’).

Muri iri tsinda rya kane (D) kandi, AS Ports yatsinze KMKM ibitego 2-0 byatsinzwe na Gabriel Dadzie (25’,74’).




Byiringiro Lague ashaka uburyo yagera ku izamu 

Dore uko imikino yarangiye:

Group D:

-KMKM 0-2 AS Ports (Umuganda Stadium)

-Gormahia FC 2-1 Maniema (Umuganda Stadium)

Group C:

-Proline FC 2-0 Heegan (Kigali Stadium)

-APR FC 1-0 Green Esagles (Kigali Stadium)

Dore imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri:

Group B:

-Bandari FC vs Mukura VS (Huye Stadium, 13h00’)

-KCCA vs Azam FC (Huye Stadium, 15h00’)

Group A:

-KMC vs TP Mazembe (Kigali Stadium, 17h00’)

-Atlabara FC vs Rayon Sports (Kigali Stadium, 19h30’)

Abakinnyi babanje mu kibuga:


APR FC XI: Rwabugiri Omar (GK,1), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24,Manzi Thierry (C,4), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Niyonzima Ally 8, Niyonzima Olivier Sefu 21, Buteera Andrew 20, Manishimwe Djabel 10, Sugira Ernest 16 na Byiringiro Lague 14.


Green Esagles XI: Mwange Sebastian (GK,31), Samson Manyepa (C,4), Mwenya Michael 15, Borface Sunzu 2, Gift Wamundila 5, Ceaser Haakaluba 6, Amit Shamende 26, Mukabanga Siambombe 25, Kennedy Musonda 33, Spencer Sautu 18 na Tapson Kaseba 10



   


Sugira Ernest yahize igitego mu minota 45'






Abafana ba APR FC kuri sitade ya Kigali 



Manishimwe Djabel (10) akurikiye umupira 


Ally Niyonzima (8) amaze gufatisha hagati mu kibuga 



Niyonzima Olivier Sefu yahawe ikarita y'umuhondo



Danny Usengimana (19) avuga ati "umupira mwari mumpaye wari mwiza n'ubwo ntawugezeho"



Byiringiro Lague (14) yagoye abugarira ba Green Eagles 

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND