Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile, kibafitiye telefoni z’ubwoko butandukanye kandi ni nziza mu ikoranabuhanga, imikorere, gufotora neza ndetse n’ibindi byinshi byiza kandi byihariye birimo no kubika umuriro umwanya munini.
Tecno Mobile igeze ku rwego rwo gukorera mu bihugu
birenga 50 muri Afurika n’ahandi. Imaze kugira ‘Smartphone’ zigurishwa cyane ku
isoko ryo muri Afurika. Ku rwego rw’isi ikaba mu icumi za mbere zigurisha ‘Smartphone’.
Zimwe muri Smartphone wasanga muri Tecno Mobile
Ifite amaduka arenga ibihumbi 13 ushingiye ku mibare
yatangajwe mu 2018, aya maduka yose ararangura kandi agacuruza telefoni. Ifite
abantu bayisura ku mbuga nkoranyambaga zayo barenga Miliyoni 10 ku Isi. Aba ni
abasura bagatanga ibitekerezo, bakamenya amakuru ya yo umunsi ku munsi.
Mukomeze gusura amaduka ndetse n'imbuga nkoranyambaga za Tecno mubone byinshi byiza
Tecno ifite gahunda yo gukomeza gutera imbere no
kwagura isoko binyuze mu gukorera i Burayi inyuze mu masoko mato aciciritse
ikagera no mu masoko manini yo muri Amerika y’Amajyepfo.
Tubibutse ko mu 2006 aribwo Tecno yashinzwe n’Umushinwa
George Zhua. Mu 2009 Tecno yatangiye gukora ishyira ku isoko ibicuruzwa byabyo,
mu 2011 Tecno yashyize ku isoko telefoni za mbere kandi izigurisha muri Afurika
zijyamo ‘Sim Card’ ebyiri. Mu 2017 Tecno yakoze kandi igurisha ‘Smartphone’
zafashe umwanya wa mbere ku masoko yo ku mugabane wa Afurika kugeza mu 2018.
Telefone za TEcno zifotora neza
Iyi kompanyi, ikomeje urugamba rwo kwagukira ku
masoko y’i Burayi no muri Amerika y’Amajyepfo ndetse no muri Afurika, by’umwihariko
mu Rwanda ntiyahatanzwe dore ko mu gihugu hose bahafite amaduka menshi.
Mu maduka yose ya Tecno hano mu Rwanda wahasanga telefone zabo ku giciro cyiza
INYARWANDA yasuye amwe mu maduka ya Tecno ibazanira bimwe mu bicuruzwa bafite, amatelefone meza kandi agezweho yifuza kuyabereka mu
mafoto ndetse abafite ibibazo cyangwa inyunganizi baca kuri mbuga nkoranyambaga
zabo bakabandikira bakabafasha: Kuri Instagrama ni @tecnomobilerw, kuri
Facebook ni TECNOMobileRwanda naho kuri Twitter ni TECNOMobileRw
ANDI MAFOTO Y'IBICURUZWA BYA TECNO:
Buri munyarwanda wese uko ubushobozi bwe bwaba bungana ashobora kubona telefone nziza muri Tecno
Kureba andi mafoto agaragaza ibicuruzwa byinshi Tecno ibafitiye, Kanda hano
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Pictures
TANGA IGITECYEREZO