Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Manzi Thierry yafashije APR FC gutsinda Proline FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/07/2019 18:42
4


Igitego cya Manzi Thierry, myugariro akaba na kapiteni wa APR FC cyafashije iyi kipe gutsinda Proline FC (Uganda) igitego 1-0 mu mukino wabo wa mbere w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6-21 Nyakanga 2019.



Ni igitego cyabonetse ku munota wa kane waje wiyongera kuri 90 isanzwe (90+4’) ubwo APR FC yabonaga umupira uteretse wavaga hafi y’urubuga rw’amahina bityo Manzi Thierry akaboneza mu izamu.


Manzi Thierry (4) amaze kureba mu izamu 

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari yafashe icyemezo cyo gukinisha bamwe mu bakinnyi bashya bageze muri APR FC muri iyi Kamena 2019 aribyo byatumye abakinnyi nka; Rwabugiri Omar (GK), Mutsinzi Ange, Manzi Thierry , Manishimwe Djabel na Niyonzima Olivier Sefu bisanga mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.



Igiteo cya Manzi Thierry cyatumye APR FC itangira neza 

Umukino wa APR FC na Proline FC  (Uganda) wagiye ubamo uburyo bwinshi bwabyara ibitego kuri buri ruhande ariko Rwabugiri Omar na Matovu Hassan bari mu mazamu babasha kwihagararaho muri uyu mukino.



Mugunga Yves (9) ashaka igitego 

Igitego cyo mu minota ya nyuma cyaje iminota 90’ yarangiye gusa biba amahire kuri APR FC ubwo babyazaga umusaruro imipira iteretse bagiye babona muri iyi minota ya nyuma ahanini yagiye iremwa na Kevin Ishimwe winjiye mu kibuga asimbuye Buteera Andrew.




Ishimwe Kevin (11) agenzura umupira imbere ya Mukisa Lubowa YUssuf (13)

Wari umukino wa kabiri w’itsinda rya gatatu (C_), kuko umukino ufungura wasize Green Eagles (Zambia) itsinze Heegan FC (Somalia) ibitego 2-0.


Manishimwe Djabel agenzura umupira hagati mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI: Rwabugiri Omar (GK,1), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Manzi Thierry (C,4), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Niyonzima Ally 8, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel 10, Buteera Andrew 20, Usengimana Danny 19 na Sugira Ernest 16.

Proline FC XI: Matovu Hassan (GK,1), Noordin Jagwe Bunjo ©, Mujuzi Mustafa 5, Ajuna Richard 23, Begisa James 2, Bernard Muwaga 25, Kintu Sam 8, Bright Akunani 14, Ibrahim Wamannah 17, Ivan Bogere 10 na Bongo Ibrahim 19.


Matovu Hassan umunyezamu wa Proline FC wagaragaje ubuhanga mu mukino 


APR FC bungukiye mu mipira iteretse yo mu minota ya nyuma 

Dore uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze:

C: -APR FC 1-0 Proline FC

C:- Heegan FC 0-2 Green Eagles

Dore imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru

- Group B

-Bandari FC vs KCCA (Stade Huye, 13h00)

-Azam FC vs Mukura VS (Stade Huye, 15h30)

Group A

-KMC FC vs Atlabara FC (Stade Amahoro, 13h00)

-Rayon Sports FC vs TP Mazembe (Stade Amahoro, 15h30)


Manzi Thierry yafashije APR FC gutangira iri mu irushanwa n'intsinzi ya mbere

PHOTOS: Saddam MIHIGO 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Antoine5 years ago
    Mukomerezaho bavandi nukuri turabemera
  • FURGANCE5 years ago
    GAPITENI AHORA ARIGAPITENI
  • Evariste5 years ago
    Mutange imbagara zanyu mwubaka ikipe, mukorere hamwe kubwo gukunda ikipe kd mukore byose kubw'igihugu cyacu.Muheshe ishema Umukuru w'igihugu mwitara neza. Mukomerezaho Kabisa Apr fc congz
  • jean felix5 years ago
    Apr yabuze muhjili polaine tuba twarayitsinze kare ariko ntacyo abahari bazabikora.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND