Ikipe ya AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro 2019 itsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe iminota 120’ kuri sitade ya Kigali ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2019.
AS Kigali yaherukaga
igikombe mu 2013 itozwa na Cassa Mbungo Andre kuri ubu utoza AFC Leopards muri
Kenya. SC Kiyovu yashakaga igikombe iheruka mu myaka 21 ishize kuko ibitse icyo
mu mwaka w’1998.
Muri uyu
mukino, SC Kiyovu yafunguye amazamu ku munota wa 38’ ku gitego cyatsinzwe na
Rwabuhihi Uwineza Aimee Placide mbere y’uko Niyomugabo Claude wa AS Kigali
yishyura ku munota wa 54’. Iminota 90’ isanzwe amakipe yanganyije igitego 1-1
biba ngombwa ko bongeraho indi minota 30’ (Extra-Time).
AS Kigali bishimira igikombe baheruka mu 2013
Muri iyi
minota nibwo Nsabimana Eric bita Zidane ukina hagati muri AS Kigali yatsinze
igitego ku munota wa 92’ umukino urinda urangira Kiyovu Sport nta kindi gitego
ibonye.
AS Kigali yatwaye igikombe itsinze SC Kiyovu
Wari umukino
mwiza ku mpande zombi kuko amakipe yose yafunguye bakina umukino utari kugarira
cyane ari nabyo byatumye buri kipe ibona mu izamu ry’indi muri uyu mukino.
AS Kigali yatwaye igikombe giherecyejwe na miliyoni icumi z’amafaranga y’ u Rwanda ndetse buri
mukinnyi yambwikwa umudali wa Zahabu.
Muri iri
rushanwa, ikipe ya SC Kiyovu Sport yasoje ku mwanya wa kabiri, Rayon Sports iba iya
gatatu mu gihe Police FC yarangije ku mwanya wa kane.
Rayon Sports batwaye umwanya wa gatatu
Uva ibumoso: Ndayisenga Kassim, Mazimpaka Andre na Nyandwi Saddam
Nyandwi Saddam yishimira umudali w'umwanya wa 3
Habimana Hussein (Ibumoso) na Mazimpaka Andre (Iburyo)
Mu cyiciro
cy’abagore, AS Kigali Women Football Club yatwaye igikombe itsinze Scandinavia
WFC igitego 1-0. Inyemera WFC babaye aba gatatu nyuma yo gutsinda ES Mutunda
WFC ibitego 4-1.
AS Kigali Women Football Club yatwaye igikombe mu bagore
Scandinavia WFC yatahanye umwanya wa 2
Inyemera WFC batwaye umwanya wa gatatu mu bagore
Dore
abakinnyi babanje mu kibuga (AS Kigali 2-1 SC Kiyovu):
SC Kiyovu
XI: Nzeyurwanda Jimmy Djihad (GK,18), Serumogo Ally 2, Ngarambe Jimmy Ibrahim
12, Karera Hassan 6, Uwineza Rwabuhihi
Aimée Placide 6, Habamahoro Vincent (C,13), Rachid Kalisa 8, Warren Shavy
Babicka 10, Nizeyimana Jean Claude 10, Nizeyimana
Djuma 9 , Gyslain Armel 14.
AS Kigali
XI: Bate Shamiru (GK,21), Nshimiyimana Marc Govinho 16, Bishira Latif 5,
Rurangwa Moss 4, Niyomugabo Claude 23, Nsabimana Eric Zidane 30, Ntamuhanga
Thumaine Tity (C,12), Benedata Janvier 3, Ndarusanze Jean Claude 11, Frank
Kalanda 9, Fuad Ndayisenga 10.
SC Al Wahad yatwaye igikombe mu bakinnyi bigeze gukina umupira w'amaguru
Abasifuzi nabo bahabwa imidali
Nsabimana ERic Zidane yatanze ibyishimo mu mujyi wa Kigali
Uwineza Aimee Rwabuhihi Placide nyuma yo kubura igikombe ariwe wafunguye amazamu
Rachid Kalisa ajya gutera koruneri
Igikombe cy'Amahoro 2019
Kanamugire Moses hagati y'inshuti ze
Nshimiyimana Ibrahim
Umujyi wa Kigali watwaye ibikombe byose by'Amahoro 2019
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO