Mu gitaramo ‘Inkotanyi Ni Ubuzima’ ku munsi w’ejo cyari kibaye ku nshuro yacyo ya kabiri, cyateguwe n’umuhanzi Bonhomme uhamya ko kizajya kiba ngarukamwaka yashimiye byimazeyo abahoze ari ingabo za RPF bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu abashimira ko bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubusanzwe umuhanzi Bonhomme
amenyerewe mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo ‘Ijambo rya Nyuma’, ‘Kubera ko’, ‘Wasaga
Ute?’ ndetse n’izindi zirimo izo mu duce dutandukanye bamwifashisha mu kwibuka
abantu babo. Umwaka ushize wa 2018 yasoje iminsi 100 yo Kwibuka (Icyunamo)
ashimira Inkotanyi mu gitaramo yise ‘Inkotanyi Ni Ubuzima’. No muri uyu mwaka
rero ku itariki avuga ko itazahinduka muri Kigali, tariki 3 Nyakanga, yongeye gukora
igitaramo cyo gushimira Inkotanyi ko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhanzi Bonhomme wateguye igitaramo 'Inkotanyi Ni Ubuzima' yizihiwe acinya akadiho
Ubwo Bonhomme yahamagawe
ku rubyiniro yinjira yambaye imyenda isa n’izwi nka Mukotanyi kuva ku rukweto,
ipantalo, ishati n'ingofero, yakiranwe urugwiro rwinshi cyane. Yakomeje ajya
aho ingabo zamugariye mu rugamba zari zicaye mu tugare, abapfukama imbere
azamura ibiganza hejuru abaririmbira abashimira avuga ko ari Ishimwe rikomeye
abafitiye mu ndirimbo ye yumvikanisha ko hari "Igihango" aho yibutsaga abarokotse Jenoside ijambo babwiwe n’Inkotanyi ati "Ibuka
ijambo rya mbere bakubwiye, ukurure ayo mashusho, twumve icyanga cy'ubuzima, twumve
icyanga cyo kubaho kubera Iz'amarere. Tekereza ubakubita amaso, maze utekereze iyo zitinda gato amasaha cyangwa iminsi 2 gusa, tekereza aho zagusanze zari
gusanga ubuzima bwazimye. Ariya masaha bakugereyeho ni cyo cyanga cy'iki
gitaramo."
Bonhomme yinjiye yambaye imyenda ijya gusa na Mukotanyi
Yageze imbere y'ingabo zamugariye ku rugamba arapfukama maze arabaririmbira
Yakomeje aririmba
inkuru mpamo, avuga ku buhamya bwose bw'abarokotse Jenoside yumvise bubabaje
cyane ariko bose bajya kubusoza bakiruhutsa bati “Ngiye kubona mbona Inkotanyi ziraza maze abicanyi barahunga”. Muri
iyo ndirimbo yakomeje asaba abacitse ku icumu kutazatatira igihango bafitanye
n'inkotanyi maze arahaguruka ashimira cyane abari bicaye mu tugare agenda
abakora mu ntoki bose ababwira ngo “Mwarakoze.”
Yahise azamuka ajya ku rubyiniro maze azamukana n’indirimbo ye "Imbunda y'Inkotanyi" yibutsa abantu ko ubundi Imbunda yakorewe Kwica ariko muri Jenoside iy'inkotanyi yari yihariye kuko ababyumvaga aho kuyihunga barayisangaga. Yasabye abari muri Camp Kigali bose kwishima bakabyinana ndetse n'abari mu tugare abasaba kutifata na gato.
Yakomeje gushimira Inkotanyi aririmba abantu bizihiwe
Bacinye akadiho cyane ndetse akiri kuririmba Bonhomme yatunguwe yambikwa
igitenge mu ijosi nk’ikimenyetso cya kimwe mu bikoresho Inkotanyi zakoreshaga
mu kurokora Abatutsi kuko abenshi babageragaho batabasha kugenda bikaba ngombwa
ko babaheka mu bitenge.
Yatunguwe yambikwa igitenge nka kimwe mu bikoresho Inkotanyi zifashishaga mu kurokora benshi
Mu gukomeza gushimira
Inkotanyi yakomereje ku ndirimbo ye yitiriye iki gitaramo "Inkotanyi Ni
Ubuzima" agaruka ku mateka abacitse ku icumu babayeho muri Jenoside cyane
ko abenshi bari hafi yo gupfa maze Inkotanyi zikabarokora na n'ubu akaba abura
Inyiturano izikwiye kuko buri wese zageragaho zabanzaga kumubwira ngo
"Humura Ntugipfuye!"
Yasobanuye impamvu
akinjira yabanje kuririmba apfukamye imbere y’ingabo zamugariye ku rugamba
ati "Impamvu naririmbye iriya
ndirimbo mpfukamye, ni uko nashakaga kugaragaza ko ntacyo ndi cyo imbere yabo
rwose. Ngomba kubacira bugufi kuko nanjye barandokoye. N'ubwo ntamenya
uwandokoye kuko ntamwibuka isura ariko wenda ari hano sinabimenya."
Habayeho igikorwa
cyo kugurisha CD ya Album “Inkotanyi Ni Ubuzima” iriho indirimbo 8. Abanyamayaga
bateranyirije kugura CD imwe ku mafaranga ibihumbi Magana atatu na mirongo itatu
nk'inkunga y'urugendo rwa Bonhomme uri bwerekeze mu Bubiligi aho azataramira i Buruseli
mu mpera z’iki cyumweru turimo. Bonhomme mu gusoza, yashimiye abamugumyeho
n'ubwo hari ibitaramo byinshi byabayeho. Yavuze aho yakuye igitekerezo ko ari
kuri Egide Nkuranga ubwo bari ahantu habereye igikorwa cyo kwibuka akavuga ngo
"Inkotanyi Ni Ubuzima" nuko ahakura inganzo. Yagize ati “Nk'umuhanzi w'umunyamwuga, si uko ndi
umuhanga ahubwo ni uko nkora kinyamwuga,
namusabye ko yanyemerera nkakoresha izina rye arabyemera.”
Yasoje avuga ko abantu
baza muri icyo gitaramo biba bibari ku mutima koko kandi bazafatanya
bagashobora kubikorera henshi. Yabasabye kuzakomeza kumugumaho, ati “Ndabakunda
cyane kandi abantu baje hano dufitanye igihango, muzangumeho, nanjye
nzabagumaho.” Tubibutse ko ku itariki 19/07/2019 igitaramo nk’iki kizakomereza
ahandi hantu mu INYARWANDA izabagezaho byimbitse mu minsi iri imbere.
Bonhomme yashimiye cyane abamugumyeho abasaba kutazacogora
TANGA IGITECYEREZO