Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019 ikipe ya AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 ikuyemo Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda penaliti 4-2 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza.
Amakipe
yombi yitabaje penaliti kuko iminota 90’ y’umukino yarangiye AS Kigali iri
imbere n’ibitego 2-1 mu gihe umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze AS
Kigali ibitego 2-1 bityo igiteranyo kiba ibitego 3-3.
Byari ibyishimo muri AS Kigali nyuma y'ifirimbi ya nyuma
Muri uyu
mukino, AS Kigali yatsindiwe na Ndayisenga Fuda (44’) na Frank Kalanda ku
munota wa 47’. Igitego cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 90+4’ gitsinzwe
na Mutsinzi Ange Jimmy.
Mu gutera
penaliti, AS Kigali binjije enye (4) mu gihe Rayon Sports yateyemo ebyiri (2). Ku
ruhande rwa AS Kigali abakinnyi bazinjije barimo; Ntamuhanga Thumaine Tity
wabimburiye abandi, Benedata Janvier, Bishira Latif na Nsabimana Eric Zidane
wateye iya nyuma. Ntate Djumaine yateye iya gatatu ayirenza izamu rya Mazimpaka
Andre.
Nsabimana Eric Zidane amaze gutera penaliti ya nyuma
Bate Shamiru (21) na Bishira Latif
Ntate Djumaine bita Kilulu yaje guhusha penaliti ariko birangira asetse ku munota wa nyuma
Bishira Latif (Iburyo) amaze kwinjiza penaliti na Niyomugabo Claude (ibumoso)
Manishimwe Djabel yahushije penaliti
Bate Shamiru akuramo penaliti ya Bukuru Christophe wa Sayon Sports
Mbere y’uko
batera penaliti, abatoza ba Rayon Sports bashatse gushyira Bikorimana Gerard mu
izamu kuko azwiho gufata penaliti ariko Mazimpaka Andre wari mu izamu
arabahakanira ababwira ko atabyemera.
Bikorimana Gerard (22) na Manishimwe Djabel (10) berekana ikimenyetso cy'ubworoherane (Fair Play) nyuma y'uko Mazimpaka Andre yanze kuva mu izamu
Ku ruhande
rwa Rayon Sports, Nyandwi Saddam na Donkor Prosper Kuka ni bo batsinze mu gihe
Bukuru Christophe na Manishimwe Djabel baziteye hanze. AS Kigali yageze ku
mukino wa nyuma, gahunda iheruka mu 2013 ubwo yatwaraga iki gikombe itozwa na
Cassa Mbungo Andre.
Myugariro Nyandwi Saddam amaze kwinjiza penaliti
AS Kigali
igomba gutegereza ikipe izakomeza hagati ya Police FC na SC Kiyovu kuri iki
Cyumweru kuko ari bwo bakina umukino wo kwishyura wa ½ . Umukino ubanza SC Kiyovu
yatsinze Police FC ibitego 2-0.
Ikipe ya AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2019
Ntamuhanga Thumaine Titi kapitneni wa AS Kigali yari afite icyo abwira bagenzi be
Mu buryo bw’imikinire
ku mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali, Rayon Sports yari yakiriye umukino
yaburaga abakinnyi batandukanye barimo Irambona Eric Gisa wahawe ikarita
itukura ku mukino ubanza. Uyu yaje kwiyongeraho Eric Rutanga uri muri gahunda
zo gushaka indi kipe muri Zambia.
Kuba Rayon
Sports itari ifite ba myugariro b’ibumoso muri uyu mukino, byatumye Iradukunda
Eric Radou akina inyuma ku ruhande rw'ibumoso bityo Nyandwi Saddam akina iburyo.
Hagati mu
kibuga ntabwo Rayon Sports yari ifite Mugheni Kakule Fabrice aribyo byatumye
Donkor Prosper Kuka yisanga abanza mu kibuga afatanya na Bukuru Christophe
imbere yabo hari Manishimwe Djabel umaze iminsi ari kapiteni.
Ulimwengu Jules na Rurangwa Moss na Nshimiyimana Marc Govin inyuma yabo
Ubu buryo
bwo kuba bamwe mu bakinnyi bakinaga mu myanya badasanzwemo ndetse bamwe
batamenyeranye, byaje kugora Rayon Sports ahanini bishingiye hagati mu kibuga
kuko AS Kigali yari ifite Nsabimana Eric Zidane na Ntamuhanga Thumaine Tity
imbere yabo hari Benedata Janvier, abakinnyi bagize umukino mwiza wo gukorera
hamwe bashaka imipira myinshi igera kuri Frank Kalanda na Ndarusanze Jean
Claude cyangwa rimwe na rimwe igaca kuri Ndayisenga Fuad wacaga mu mpande z’ikibuga
ahinduranya.
Nyuma gato
mu gice cya kabiri ubwo Mateso Jean de Dieu umutoza wa AS Kigali yari amaze
kubona ko Ndayisenga Fuad yananiwe ndetse Rayon Sports itangiye gukanguka,
yahise akuramo Ndayisenga Fuad wakinaga mu mpande ashyiramo Ntate Djumaine
umukinnyi ushobora gukina aca mu ruhande ariko igice kinini akorera hagati mu
kibuga anagaruka inyuma kugira ngo barusheho gufunga imipira yazamurwaga na
Nyandwi Saddam avuye iburyo.
Wagner
Nascimento utoza Rayon Sports nawe yaje gukora impinduka bitewe n’uko Mugisha
Gilbert yari ananiwe ahita amusimbuza Mudeyi Suleiman ku munota wa 67’ muri
gahunda yo kongera ubusatirizi.
Mudeyi Suleiman yahize igitego kirabura
Nyuma gato
Mudeyi amaze kwinjira mu kibuga abafana ba Rayon Sports bari bategereje ko
bagiye kubona igitego kuko yari asanzemo Ulimwengu Jules na Sarpong Michael.
Gusa ntabwo byabaye amahire kuko Sarpong yahise ahabwa ikarita itukura ku
munota wa 69’azira ikosa nkana yakoreye kuri Rurangwa Moss myugariro wa AS
Kigali.
Sarpong Michael amaze kubona ikarita y'umutuku
Yabanje gushaka kurwana ...
Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali imbere ya Sarpong Michael
Rayon Sports
yahise itangira kurwana n’umubare w’abakinnyi batuzuye ari nabwo AS Kigali bahise
bakora impinduka bagashyiramo amaraso mashya, Nova Bayama asimbura Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 76’ mbere y’uko Nshimiyimana Ibrahim
asimbura Frank Kalanda.
Manishimwe Djabel kapiteni wa Rayon Sports imbere ya Nshimiyimana Marc Govin (17)
Donkor Prosper Kuka umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports #8
Bishira Latif myugariro wa AS Kigali ari hejuru ya Sarpong Michael rutahizamu wa Rayon Sports
Frank Kalanda (9) munsi ya Habimana Hussein (20)
Ku ruhande
rwa Rayon Sports, Mudeyi Suleiman yasimbuye Mugisha Gilbert mbere y’uko Mugisha
Francosi Master asimbura Iradukunda Eric Radou ku munota wa 90+5’ nyuma gato y’uko
Mutsinzi Ange Jimmy yari amaze kubona igitego ku munota wa 90+4’.
Mugisha Gilbert (12) ashaka inzira kwa Nshimiyimana Marc Govin
Mugisha Gilbert (12) vs Rurangwa Moss (4)
Iradukunda Eric Radou yari yahuye na AS Kigali yakinnyemo
Igitego cya mbere cya AS Kigali
AS Kigali bamaze kubona igitego cya kabiri
Nyandwi Saddam (16) yabanje mu kibuga anatsinda penaliti
Ndarusanze Jean Claude rutahizamu wa AS Kigali
Wagner Nascimento umutoza wa Rayon Sports uri kubafasha muri iyi minsi
Habimana Hussein vs Ndayisenga Fuad
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
Rayon Sports
XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Eric Iradukunda 14, Mugisha Gilbert 12, Nyandwi
Saddam 16, Habimana Hussein 20, Ulimwengu Jules (7), Bukuru Christophe 18,
Donkor Prosper Kuka 8, Sarpong Michael 19, Manishimwe Djabel (C,10), Mutsinzi
Ange Jimmy 5.
Rayon Sports nyuma y'igitego batsinze
Rurangwa Moss yagiye ahura n'imvune muri uyu mukino
Niyomugabo Claude (23) vs Ulimwengu Jules (7)
Abafana ba Rayon Sports bategereje igitego
Mutsinzi Ange (5), Donkor Prosper Kuka (8) na Habimana Hussein (120) bibaza
Ndayisenga Fuad (10) imbere ya Nyandwi Saddam (16)
Habimana Hussein inyuma ya Frank Kalanda
Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports
Abaganga ba Rayon Sports
Bukuru Christophe, Nyandwi Saddam (16) na Mugisha Gilbert (12) baganira
Abasifuzi n'abakapiteni
Rayon Sports yari ifite abasimbura bane
PHOTOGRAPHER: MIHIGO Saddam
TANGA IGITECYEREZO