RFL
Kigali

Facebook ku isonga ku rutonde rw’imbuga nkoranyambaga 10 zikunzwe kurusha izindi ku Isi muri 2019

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/06/2019 16:35
0


Imbuga nkoranyambaga ni mwe mu nzira iri gukoreshwa mu minsi ya none aho bamwe bari kuzibyaza umusaruro baziyoramo akayabo abandi zikabahombya menshi binyuze mu kuzikoresha nabi. Urutonde rw’imbuga nkoranya mbagaga zikunzwe kurusha izindi mu mwaka wa 2019 ruyobowe na Facebook.



Uko iterambere mu ikoranabuhanga rizamuka ni nako ubuzima bworoha mu bijyanye n'imikoranire y'abantu cyangwa guhura kw'abantu binyuze mu kuvugana byoroshye hifashishijwe imbuga nkoranya mbaga (social meadia), ntabwo bikiri nka mbere mu kinyejana gishize aho washakaga guha gahunda umuntu bikagusaba kohereza intumwa ibimubwira aho yamaraga iminsi mu nzira ijyanye bwa butumwa rimwe na rimwe akaba yajyerayo yanabyibagiwe.

Ibi byo gutuma umuntu amagambo ari bujye kuvuga byavuyeho hageraho ibyo kwandika ubutumwa ukabwohereza umuntu, aha naho icyizere cyabaga ari gike cy'uko buzamugeraho bitinze cyangwa bukabura. Intwambwe yaje kugerwaho ubwo igisubizo cyazaga kinyuze mu iterambere ry’ikoranabuhanga ni ko kuzana ibyo twakwita itumanaho ryoroshye ari ryo imbuga nkoranyambaga dukoresha magingo aya. Iyo uvuze ijambo imbuga nkoranyambaga mu mutwe w'urizi ntihatinda kuzamo Facebook cyangwa Whatsap. Facebook ni yo iyoboye urutonde nk'uko tubikesha statista.com ku rutonde yasohoye muri Mata 2019 na buffer.com ku rutonde rwasohotse kuri 24 Mutarama 2019.

Urutonde rw'imbuga nkoranyambaga zikunzwe kurusha izindi muri 2019

1. Facebook


Image result for f8 conference images

Facebook ni urubuga rwashinzwe na Mark Zukerburg muri 2004 kuri ubu kimwe cya gatutu cy'abatuye isi kiri gukoresha Facebook kuko miriyaridi (billion) 2.27 z'abantu batuye Isi bari kuyikoresha. Facebook ibyicaro bikuru biri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Silcon Valley i San Franscisco. Ikigo cya Facebook ni ikigo kigari ubu cyamaze kugura instagran na whatsap byose biri mu maboko y'uyu mukire w'umunyamerika. Facebook ihigitse izindi mbuga nkoranyambaga muri uyu mwaka wa 2019.

2. YouTube

Image result for youtube images
Youtube ifite abayikoresha basaga miriyaridi 1.9 z'abantu buri kwezi. Ikaba ikoreshwa mu kureba amashusho agezweho no kuyakwirakwiza hirya no hino. Icyicaro gikuru kiri i San Francisco. Ni urubuga rwashinzwe muri Nyakanga 2005 n'abagabo batatu Chad Hurley, Steven Chen na Jawed Karim. Muri 2006 Google yaguze uru rubuga akayabo kangana na miriyaridi 1.65$. Jawed Karim ni we muntu wa mbere washyize ishusho ya mbere kuri Youtube.

3. WhatsApp

Image result for whatsapp images

WhatsApp ikoreshwa n'abasaga miriyaridi 1.5 z'abantu, ni urubuga rwubatswe na Brian Acton na Jan Koum bahoze bakorera ikigo cya Yahoo. Nyuma yo kuva mu kigo cya Yahoo ni bwo bagize igitekerezo cy’umushinga wa WhatsApp. Muri 2014 Facebook yaguze WhatsApp akayabo ka miriyaridi 1.5$. Ubu uvuze ko uri umusirimu udakoresha Whatsapp ukuri kuzima ni uko uwabyumva yagutera ibuye cyangwa akakwita umusazi.

4. Facebook Messenger

Image result for facebook messenger imagesIterambere rya Facebook rijyana n'irya Messenger kuko Facebook ni nk'umubyeyi wa Messenger. Facebook Messenger yaje mu 2008 igwa mu ntege Facebook. Magingo aya ikoreshwa mu kuganira ndetse no guhamagarana mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Ifite abantu bayigandukira bagera kuri miriyaridi 1.3 z'abantu.

5. WeChat


Image result for wechat images app

Wechat ni urubuga rw'abashinwa rwubatse izina mu itumanaho mu buryo bwose, ubu rukaba rufite na application yarwo ikoreshwa mu kwishyura ibicuruzwa bitandukanye. Hashingiwe ku bwinshi bw'abashinwa uru rubuga narwo rufite umubare usaga miriyaridi 1.08 y'abantu barukoresha buri kwezi kw’Isi hose. We chat yatangiye gukora muri 2010. Icyicaro gikuru kiri mu Bushinwa.

6. Instagram

Image result for instagram image download

Instagram yashinzwe na Kevin Systrom na Mike Krieger muri 2010 i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Instagram nayo ni imwe mu mbuga zikoreshwa cyane, aho umwihariko wayo ari uko ikoreshwa cyane cyane n’ibyamamre byinshi. Muri iyi minsi kandi iri kuvugururwa ku bwinshi aho hari n'umushinga w'uko izajya ikoreshwa mu kugura ibicuruzwa nk'uko byatangajwe na Mark Zuckerburg muri F8 Conference 2019. Ubu magingo aya Instagram iri mu maboko y'ikigo cya Facebook aho yaguzwe miriyaridi imwe 1$ muri 2012. Buri kwezi nibura miriyaridi imwe y'abantu batuye isi bakoresha Instagram.

7. QQ

Image result for QQ images

QQ ni urubuga ruri maboko y’ikigo cya Tecent rurakunzwe cyane rukaba rukoreshwa n'abantu benshi, gusa ruraganje cyane cyane mu Bushinwa. QQ ikoreshwa mu guhaha ibicuruzwa bitandukanye, kureba imikino ya mudasobwa (games), mu kumenya n'indirimbo zigenzweho. QQ yatangijwe muri Gashyantare 1999, ikaba ikorera mu gihugu cy’u Bushinwa.

8. QZone

Image result for Qzone images

Qzone ni urubuga rwashinzwe muri 2005 n'ikigo cyo mu Bushinwa cyanditse amateka mu ikoranabuhanga ,Tecent. Qzone ku bw'ubusugire bwayo abantu miriyoni 531 barayigana buri kwezi.

9. Tik Tok

Image result for tik tok images

Tik Tok ni urubuga rwo mu Bushinwa naryo rufite umwihariko mu gukwirakwiza umuziki ndetse n'amashusho magufi atandukanye. Tik Tok irakunzwe cyane cyane hanze nko muri Amarika na Aziya. Tik Tok irakunzwe cyane kuko ifite miliyoni 500 z'abantu bayikoresha.

10. Sina Weibo

Image result for SINA WEIBO image download

Sina Weibo ni urubuga rufite icyicaro mu Bushinwa, rukaba rwaratangijwe muri 2009 na Sina Corporation. Uru rubuga ruri mu zikunzwe ku isi aho rufite abarukoresha buri kwezi bagera kuri miliyoni 446.

Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu biranga iterambere rya buri gihugu kuko ubucuruzi bwinshi ni ho bukorerwa ikaba n'inzira imwe rukumbi yo kumenya amakuru menshi mu gihe gito, ikaba n'isoko y'ubutunzi iyo zikoreshejwe neza. 

Ku rundi ruhande imbuga nkoranyambaga ziteza igihombo iyo zakoreshejwe nabi. Tugire umuco wo gushishoza mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse tunige no kumenya igihe cyo kuzikoresha bitadutesheje umwanya wo gukora ngo twitese imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND