RFL
Kigali

Umuhungu wa Perezida Museveni yavuze ko Radio yari umuhanzi ukomeye Uganda yagize

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/06/2019 9:09
4


Nubwo amezi 16 ashize, umuhanzi w’umunya-Uganda, Moses Sekibogo Nakintije wamenyekanye nka Mowzey Radio yitabye Imana, aracyari mu mutima ya benshi mu banya-Uganda bakunze ibihangano bye barimo n’Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.



Lt. Gen Muhoozi w’imyaka 44 y’amavuko, yunamiye Mowzey Radio avuga ko yari inshuti ye ya hafi, ndetse ko yari umuririmbyi ukomeye Uganda yigeze kugira. Yanditse kuri Twitter agira ati “Yari inshuti yanjye kandi yari umuhanzi ukomeye.”

Muhoozi ni we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite. Mu 2016 yamuhaye ipeti rya Generali Majoro, mu 2019 amuha ipeti rya Lieutenant General. Mu 2017 yari umujyanama wihariye wa Se mu bya Gisirikare.

Umunyamuziki Mowzey Radio wahoze mu itsinda rya Goodlyfe ari kumwe na mugenzi we Weasel, urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi. Yasize akoze alubumu ‘Moses The Great’ itarashyirwa hanze. 

Yavutse mu muryango w’abana batanu, niwe wari ufite inshingano zikomeye zo kwita ku bavandimwe be, abana be ndetse n’abagore be batatu barimo Lilian Mbabazi, Jennifer ndetse na Lisa.

Yitabye Imana adasoje umushinga wo kubakira inzu umuryango we. Nyina wa Radio yagaragaje agahinda gakomeye ko kubura umwana we, avuga ko kuva yapfa ibintu byasubiye irudubi.

Yagize ati “Sekibogo ni we wadushakiraga umugati ni yo mpamvu urupfu rwe runshengura. Abana be ntibasubiye ku ishuri bitewe n’uko babuze amafaranga y’ishuri, abavandimwe be nabo bicaye mu rugo ntacyo bakora kubera Moses nta kintu yadusigiye yewe habe n’inzu uretse indirimbo ze gusa. Twizeye ko tuzabona amafaranga indirimbo ze nizishyirwa hanze kandi nizeye ko bizadufasha.”

Radio yitabye Imana ku myaka 33 y'amavuko. Ibizamini by’abaganga byemeje ko yakomeretse ku bwonko. Yakubitiwe mu kabari, mu gace ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala. Yavuriwe mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Umuhungu wa Perezida Museveni yumaniye Radio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musole Moses5 years ago
    Late Mowzey was really a good singer. May his soul rest in peace. He will never get out of our minds.
  • Murenzi patrick5 years ago
    I'm Rwandan people just moment as someone who was loved weazol Moses I wish him rest in peace and behalf someone who love this artist
  • Bareberaho5 years ago
    Bobiwaine nubwoazahangana naMuseveni ntambwo azamutsinda
  • NTAKIRUTIMANA Gloriose(Muduri)4 years ago
    A good singer,my beloved model,RIP Radio,you was my son's helper,i've nothing to say for your heart.My God!!!!





Inyarwanda BACKGROUND