Bamwe mu basore n’abakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018, batangaje ko Mukangwije Rosine wegukanye ikamba rya Miss Elegancy 2018 yaritanzeho ibihumbi 200 Frw arihabwa ahigitse bagenzi b’abakobwa icyenda bari barihanganiye.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2019, Ubuyobozi bwa Miss&Mister Elegancy 2019, bwasohoye itangazo bwemeza ko bwambuye ikamba Mukangwije Rosine bashinja amakosa 13, ku ruhembe rw’ayo hari ‘kuva mu ishuri’ ibintu ubuyobozi bw’iri rushanwa butihanganiye bushyigikiwe n’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC).
Ni itangazo ryanditswe muri Mata 2019, bakomeza kugusha neza no kwinginga Miss Mukangwije Rosine ngo ahindure imyitwarire ariko undi ababera ibamba akomeza kubavumira ku gahera nk’uko Muhayimana Clarisse Umuyobozi wungirije muri Miss&Mister Elegancy Rwanda Ltd yabihamirije INYARWANDA.
Mukangwije Rosine yahawe umunsi ntarengwa wo gutanga ikamba. Mu itangazo bavuze ko agomba gutanga ikamba ku wa 23 Kamena 2019. Yatangarije INYARWANDA, ko atiteguye gutanga ikamba mu gihe cyose bataramusobanurira impamvu ya nyayo yatumye barimwambura. Yavuze ko bari kumutesha igihe cye kandi ko ibyo bakoze ari ‘ukumuharabika’.
Ubuhamya bw'abari bahataniye ikamba hamwe na Miss Rosine
Bagenzi be bari bahataniye nawe ikamba batubwiye ko ibya Muhayimana Clarisse na Claudette byarenze kumuha ikamba, ahubwo baba inshuti zisanzwe, ku mwambura ikamba bavuga ko bashwanye kuko hari ibyo batumvikanyeho bitazwi neza.
Barenzaho ko bitumvikana kwambika ikamba umukobwa ufite ‘amaraso ashyushye’, ‘utazi gusobanura umushinga we’, ikirenze kuri ibyo ‘wataye ishuri’. Abahataniye nawe ikamba ntibiyumvisha impamvu yambuwe ikamba hashyizwe imbere kuba yarataye amashuri:
Rukundo Dismas, yavuze ko Miss Mukangwije Rosine nta cyaha gikomeye yakoze ku buryo yakwambukwa ikamba, ashingiye ku byanditswe mu itangazo. Yavuze ko bigaragaza y’uko uyu mukobwa yambitswe ikamba atari arikwiye.
Yagize ati “Ni nk’uko naguha ikintu ngutije. Ariko niba nkubwiye nti nsubiza cya kintu, bivuze ko nyine ni ikintu wari ufite ariko uteganya ko isaha n’isaha ushobora kukibura. Ni ibintu byatunguranye kandi ntabwo ari kinyamwuga.”
Umukundwa Monique yavuze ko bamaze igihe kinini mu myiteguro y’irushanwa bafite icyizere cy’uko umukobwa uzambikwa ikamba azaba abikwiye. Yongeraho ko mu mabwiriza bari bafite ari uko uwitabira irushanwa agomba kuba yarasoje amashuri yisumbuye.
Akomeza avuga ko abategura irushanwa bari basanzwe bazi neza ko Mukangwije Rosine yasubitse kwiga. Yagize ati “Nta muntu wari wemerewe kujya mu irushanwa atararangije secondaire. Kandi ikindi cyagaragaye ni uko muri bariya bantu bateguye bari basanzwe bazi ko atashoje amashuri (Rosine). Kuvuga ngo kuba atararangije secondaire ni ikintu kiri ku mwanya wa mbere mu bintu bashingiyeho bamwambura ikamba ahubwo ni ukwitesha agaciro, kuko bari babazi.”
Mukangwije Rosine yambuwe ikamba n’inshuti ze yishyuye ibihumbi 200 Frw:
Monique Umukundwa na Umulisa Divine, baduhaye ubuhamya bwemeza ko Mukangwije Rosine yaguze ikamba ku bihumbi 200 Frw. Tukwibutse ko Miss Elegancy Rwanda yehembwe ibihumbi 500 Frw, itike yo gutemberera i Mombasa n’ibindi bikoresho yagombaga guhabwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Umukundwa, yatubwiye ko ku mugoroba watangiweho ikamba, yiboneye muri telefoni ngendanwa ya Mukangwije Rosine, ubutumwa bugufi bumubwira y’uko adakwiye kugira ubwoba kuko yemejwe nka Miss Elegancy Rwanda 2018, ndetse amenyeshwa n’ibisonga bye bibiri.
Yagize ati “Ubutumwa bugufi ni njyewe wabubonye. Nabubonye muri telefoni ya Rosine. Urumva twebwe ntabwo twari twemerewe gufata telefoni twese twari twazitanze. Rosine ni we wenyine wari ufite telefoni.
Yungamo ati “Telefoni ye yari ifitwe na Nario. Rosine we yari afite telefoni arimo asoma ibijyanye na ‘project’ yanganaga ite se ni nk’imirongo itanu, nonese ndikubeshya. Kandi nayo ageze ‘stage’ ntabwo yayivuze uko yayiteguye byaramunaniye.
Avuga ko hari umuntu yagombaga guhamagara akaza kureba ibirori no kumushyigikira. We ngo ntabwo yari afite telefoni kuko bari barayimwibye. Yatiye telefoni Nario amuhereza iya Rosine.
Ati “Nafashe telefoni mpita mbona yandikira Muhayimana Clarisse amubwira amazina ye ati nitwa Mukangwije Rosine ati kandi nizere ko mutaza kuntenguha. Ntabwo twebwe yadushakagamo. Iyo message yavugaga neza Miss ndetse n’ibisonga bye.”
Yasubije inyuma ubwenge yibuka ko habura ukwezi kumwe Mukangwije Rosine yigeze kumubwira ko afite amakuru y’uko hari umukobwa ugiye gutanga ibihumbi 200 Frw agahabwa ikamba ry’umukobwa w’igishongore, ariko ngo niwe wivugaga.
Ati “…Hari igihe yigeze kubimbwira ati hari umuntu ugiye kwishyura amafaranga. Yabivuze turi kuva Hill Top. Ndamubwira nti ahubwo se uwo muntu ugiye kuyatanga ngo bamutore yayampaye nkavamo…Icyo gihe haburaga ukwezi kumwe. Kuba bari gusubiranamo gutya birashimishije kuko basanzwe baziranyi.”
Yongeyeho ko ku munsi watangiweho ikamba yatahanye na Rosine, Muhayimana Clarisse Umuyobozi wungirije muri Miss&Mister Elegancy Rwanda, ahamagara kuri telefoni Rosine amubaza uko ameze n’uko bagenzi be bakiriye kuba yatwaye ikamba atavunitse.
Ngo Rosine niwe wahisemo ibisonga bye akuramo Umukundwa Monique na Umulisa Divine yumvaga ko bashobora kumutsinda.
Monique na Divine bahuriza ku kuvuga ko hagiye habamo inyoroshya kuri Mukangwije Rosine aho ku munsi wa nyuma bamenyeshejwe ko imishinga yabo bagomba kuyivuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi abenshi yari yanditse mu Cyongereza.
Bavuga ko ari ibintu byakozwe bagira ngo Rosine utari wisanzuye mu ndimi afashwe neza gutwara ikamba ntawurabutswe. Divine ati “…Hari impamvu imwe natekereje kandi igaragara hari abo bashakaga ko batambuka batari bafite imishinga iri mu rurimi rw’Icyongereza…ni nka babiri cyangwa umwe.”
Monique avuga ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa batangiye kubitegura bababwira ko imishinga yabo bayivuga mu Cyongereza ariko ngo batunguwe n’uko hari itsinda ry’abantu batatu barimo Mukangwije Rosine bagiye kuri ‘stage’ bo bavuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Anavuga ko ubutumwa yabonye muri telefoni ya Rosine, yabubwiye bagenzi be ku buryo hari abatarasubiye imbere y’akanama nkemurampaka, yicuza impamvu we atemeye ibyo yiboneye n’amaso ye.
Ati “Habayemo kwicuza. Ariko umwe muri twebwe yatuvuyemo, ntabwo yagarutse. Umunsi wa nyuma wajemo kwicuza gukomeye, ariko nta kundi.”
Monique avuga ko byose byari byateguwe na Mukangwije Rosine anemeza abakobwa bagomba kumugaragira. Umulisa Divine nawe avuga ko ubu butumwa bwari muri telefoni ya Mukangwije Rosine bwamugezeho ariko akomeza umutsi arahatana.
Ageze imbere y’akanama nkemurampaka, hatangajwe batatu bavamo Miss Elegancy Rwanda 2018 asanga birahura neza n’ibyo yabonye mu butumwa. Ngo yahise ashaka kuva kuri ‘stage’ ariko ariyumanganya.
Mukundwa Amir nawe avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye yumva ko amakamba afite ba nyirayo ariko akirengagiza. Yavuze ko yaje kubiha agaciro ari uko Monique amuganirije akamubwira ko adakwiye gukomeza kwirushya kuko abagenewe amakamba bazwi.
Ibihembo bari bemerewe babiheruka ku munsi watangiweho amakamba:
Mukundwa Amir wabaye Mister Popularity akaba n'igisonga cya mbere cya Mister Elegancy Rwanda 2018, avugana agahinda no gutebya agaragaza ko ibihembo bari batsindiye babiheruka ku munsi wa nyuma w’irushanwa.
Yavuze ko akimara kwambikwa ikamba yabwiwe ko buri nyuma y’ukwezi azajya afata bimwe mu bikoresho by’isuku mu ruganda rwa Sulfo ariko ngo siko byagenze. Yakomeje avuga ko ibyo bikoresho yabihawe ku munsi wa nyuma w’irushanwa, ndetse ngo bari bizejwe ko bazajya bakorana n’ibigo by’ubucuruzi mu buryo bwo kwamamaza ariko barahebye. Ati “Ubanza nta bigo birakenera kwamamaza.”
Yungamo ati “…Ibikoresho babiduhaye ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Batubwiye ko hari n’ibikorwa tuzajyamo byo kwamamaza ariko siko byagenze. Birangiye, twaje kubabaza tuti ese byagenze gute? Batangira kutujijisha ngo oya twaganiriye n’ubuyobozi bwa Sulfo butubwira ko ibyo bikoresho bigenewe Miss na Mister.”
Amir avuga ko atari ikibazo yisangije kuko n’ibisonga bibiri bya Miss ndetse n’ibisonga bibiri bya Mister ariko byagenze. Yavuze ko batunguwe n’uburyo byagenzemo ariko kandi ngo n’ibihembo bari bahawe ntibishinga.
Umulisa Divine wabaye Miss Popularity Elegany Rwanda 2018, nawe avuga ko ibihembo yari agenewe yabibonye ku munsi wa nyuma w’irushanwa nta bindi yongeye guhabwa kandi byari biteganyijwe nk’uko babibwirwaga.
Avuga ko yahawe isakoshi n’ibindi, birangirira aho. Ngo mu byo bari babwiwe harimo no gushyigikirwa ku mishinga bari bagaragaje ariko ngo yaheze mu mparuro.
Ati “Twatanze imishinga yacu batubwira ko bazadufasha, ndetse abahatanye bose hari ibyo bagomba kudufasha. Nyine harimo ibintu byagiye bihinduka ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Twarabyakiriye nyine nta kundi.”
Icyo basaba abategura irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda:
Bombi bahuriza ku gusaba y’uko imitegurire y’irushanwa ikwiye guhinduka aho bavuga ko iry’umwaka ushize ryarimo akavuyo. Bavuze kandi ko iri rushanwa rikwiye kwigira ku yandi marushanwa kugira ngo rirusheho gutanga isura nziza muri rubanda. Ikindi ngo ibihembo n’ibindi byemererwa abatsindiye amakamba bajye babihabwa hatabayeho amananiza.
Monique avuga ko Miss&Mister batorwa bakwiye kuba barasoje amashuri yisumbuye. Ngo Mukangwije Rosine yahawe ikamba riramuvuna bituma ava no mu ishuri, ibintu byatumye aryamburwa.
Miss Mukangwije Rosine yisobanuye:
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mukangwije Rosine yavuze ko yatunguwe n'amakuru avuga ko yaguze ikamba. Avuga ko adashaka guterana amagambo n'abamushinje ahubwo ngo niba bumva bararenganye baharanira kurenganurwa.
Yagize ati "Ntabwo ari byo kandi nta n'ubwo nshaka gukomeza guterana nabo amagambo. Nta n'ubwo nshaka gushwana nabo simbanga sinzi n'icyo bampora. Hagati aho ngaho nababwiye niba bumva ko koko bararenganye nibaharanire kurenganurwa gusa nanone niba batarerenganye barecyere kurengera."
Mukangwije yavuze ko yatunguwe no gusanga mu bamushinja kugura ikamba harimo na Monique wabaye iwabo, ndetse ngo n'iwabo batunguwe. Avuga ko yafashije byinshi Monique ku buryo atakabaye muri bamwe bamugiriye 'ishyari'. Ngo ntazi neza impamvu abamushinje babivuze ari uko yambuwe ikamba, ngo barashaka kwamamara.
Muhayimana Clarisse Umuyobozi wungirije w’irushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda
Muhayimana Clarisse abajijwe ku bijyanye na ruswa ivugwa muri iri rushanwa, yahakaniye INYARWANDA, avuga ko hari igikundi cyihishe inyuma ya Miss Mukangwije Rosine bambariye guharabika irushanwa kandi bo bazi neza ko ritunganye.
Yagize ati “Icyo ntabwo nkizi. Wenda afite aho yariguze yahagaragaza. Icyo ng’icyo cyaba ari n’ikibazo gikomeye…Rosine njyewe namumenye mu marushanwa kandi na Miss Claudette ndahamya ko yamumenye mu marushana. Ntabwo rero waba warahaye umuntu ikamba yariguze ngo ujye kurimwambura.”
Uyu muyobozi avuga ko muri uyu mwaka w’2019 bitegura gutora Miss&Mister Elegancy Rwanda n’ubwo kugeza ubu bataremeza neza igihe nyacyo. Yavuze ko kuri ubu ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2018 rizahabwa umukobwa wabaye igisonga cya mbere.
KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BW'ABAHATANYE NA MISS MUKANGWIJE ROSINE WAMBUWE IKAMBA
TANGA IGITECYEREZO