Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019, umujyi wa Musanze wakiriye amarushanwa ya nyuma ahuza ibigo by’amashuri (Amashuri Kagame Cup 2019) mu mwaka w’amashuri 2019 aho LDK na ADEGI biri mu bigo byatwaye ibikombe bikuru.
Aya
marushanwa mpuzamashuri bakunze kwita Inter-scolaire yatangiranye n’umwaka
w’amashuri 2019 nk’uko Padiri Innocent Gatete, umuyobozi wa Federasiyo ya
Siporo mu mashuri yabitangaje.
“Aya marushanwa atangirira ku rwego
rw’amashuri akarinda agera ku rwego rw’igihugu, ibyo bituma nta munyeshuri
n’umwe uyahezwamo.” Padiri Gatete
Asoza aya
marushanwa ku mugaragaro, Dr.Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe
amashuri abanza n’ayisumbuye yishimiye ko iki gikorwa cyagenze neza ariko
anenga ko akigaragaramo uburiganya bwo kubeshya imyaka.
GS Remera Rukoma yatwaye igikombe mu mupira w'amaguru (Abakobwa)
Akenshi
usanga mu mikino ihuza ibigo by’amashuri havugwamo ikibazo cy’ibigo bimwe na
bimwe bikora amakosa yo gukinisha abakinnyi barengeje imyaka iba iteganyijwe
muri iri rushanwa kuko rikinwa n’abatarengeje imyaka 18 baba bazanaserukira u
Rwanda mu mikino ya nyuma ya FEASSSA, irushanwa rihuza ibigo by’amashuri yo mu
karere ka Afurika y’iburasirazuba.
Dr.Isaac
Munyakazi yavuze ko ikibazo cyo kubeshya imyaka bagiye kugihagurukira
bafatanyije na FEASSSA ndetse ko umuyobozi w’ikigo uzafatirwa muri iri kosa
azahanwa mu buryo buremereye.
“Ibi ntabwo tuzabyihanganira, ubwo sibwo
burere tugomba guha abana bacu, niba mu bindi bihugu dukina bikorwa twe
ntitugomba gukurikiza uwo muco mubi. Umuyobozi w’ikigo uzafatirwa muri ubwo
buriganya azabihanirwa by’intanga rugero.” Dr.Munyakazi
Dr.Isaac Munyakazi aganira n'abari bitabiriye imikino ya nyuma y'Amashuri Kagame Cup 2019 i Musanze
Ku kibazo
cy’uko mu bigo by’amashuri hakorwa uburiganya bwinshi burebana cyane cyane no
kubeshya imyaka, Sadjadi, Capitaine w’ikipe ya ES Nyanza atwemerera ko ubwo
buriganya bubaho. “Twe nk’urubyiruko
turasanga ko ibyo umuyobozi yavuze ari byo, ntabwo ubu buriganya butuma dutera
imbere kubera ko iyo umwana ari mw’ishuri asanzwe yikinira hanyuma ukamuzaniraho
undi ahita acika intege ubwo n’impano ikaba ishobora kurangirira aho.”
Ikipe ya ES Nyanza yatwaye igikombe cy’umupira w’amaguru mu bahungu itsinze Lycee de Kigali ibitego 3-2. Ni ubwa mbere igeze kuri uru rwego kandi ikaba yegukanye igikombe.
Kubera ko
hamaze kugaragara uburiganya mu mikino ya FEASSSA, aho usanga amakipe menshi
ayitabira akinisha abakinnyi batira abandi no muri kaminuza, ubuyobozi bwa
FEASSSA bwafashe icyemezo cyo kohereza intumwa mu bihugu byose bizitabira iyi
mikino.
LDK yatwaye igikombe muri Basketball y'abakobwa n'abahungu
Ni muri urwo
rwego FEASSSA yohereje mu Rwanda Hadji
Kitezara Twahil ukomoka muri Uganda. Uyu mukozi wa FEASSSA yatwaye raporo irimo
lisiti z’abakinnyi bazitabira iri rushanwa bavuye mu bigo by’amashuri y’u Rwanda
ndetse n’amafoto yabo kugira ngo hatazagira undi bongeramo urengeje
imyaka.
LDK, GS
Remera Rukoma, ES Nyanza, GS Indangaburezi (Ruhango), PSVF, ADEGI, ES Kiziguro,
Lycée de Ruhango, GS Gahini , Lycée de Ruhango, GS Gatagara ni ibigo byatwaye ibihembo bikuru mu mikino
itandukanye nyuma yo kwitwara neza ku mikino ya nyuma (Finales).
GS Gatagara (Nyanza) batwaye igikombe muri Sitball
Dore uko
amakipe yitwaye :
Football (Abakobwa):
-GS Remera
Rukoma 4-2 GS Nyange
Football
(Abahungu):
-ES
Nyanza 3-2 Lycee de Kigali
Volleyball
(Abakobwa)
-GS Indangaburezi (Ruhango) 3-2 St Aloys
Rwamagana
Volleyball
(Abahungu) :
-PSVF 3-0
IPRC West (Karongi)
Basketball
(Abakobwa):
-Lycee de
Kigali 51-42 ES Ste Bernadette Kamonyi
Basketball(Abahungu):
-Lycee de
Kigali 82-53 Coll. Marie Reine Muhanga
Handball
(Abakobwa):
ES Kiziguro
40-28 TTC de la Salle
Handball
(Abahungu):
-ADEGI
(Gatsibo) 40-37 ESEKI (Ruhango)
Netball : GS
Gahini 49-35 St Aloys Rwamagana
Rugby :
Lycee de Ruhango 3-0 ES Nyanza
Sitball : GS
Gatagara (Nyanza) yatsinze GS Gisenyi 30-27
LDK (Umutuku n'umweru) icakirana na Col.St Marie Reine ku mukino wa nyuma
Amakipe yose
yageze kuri uru rwego rwa ½ na final yarahembwe :
-Amakipe ya mbere yahawe igikombe
n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW).
-Amakipe ya kabiri yahembwe: 300,000
Frws,
-Amakipe ya gatatu yahembwe: 200,000
Frws,
-Amakipe ya kane yahembwe: 100,000 Frws
Muri aya
makipe ni ho hazava azitabira imikino ya FEASSSA izabera i Arusha mu gihugu
cya Tanzaniya hagati mu kwezi kwa Munani 2019.
GS Indangaburezi de Ruhango (Umukara n'umutuku) ikina na St Alloys (Umweru) ku mukino wa nyuma
TANGA IGITECYEREZO